IGIHE

Amakipe 13 arimo Rayon Sports na APR FC ntarabona ibyangombwa biyemerera gukina shampiyona

0 6-09-2019 - saa 09:28, Eric Tony Ukurikiyimfura

Imyanzuro y’akanama gashinzwe gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA Club Licencing First Instance Body) y’umwaka w’amarushanwa wa 2019-2020 ivuga ko amakipe atatu gusa kugeza ubu ari yo ashobora kwitabira Shampiyona izatangira mu kwezi gutaha.

Mu minzi ishize ni bwo FERWAFA yamenyesheje amakipe ko hari ibyo agomba kuzuza biyafasha kubaho nk’ikipe zabigize umwuga (Club Licensing).

Ibi birimo kuba ikipe isanzwe yemewe gukina aya marushanwa, kugira gahunda yanditse y’igihe kirambye yo guteza imbere umupira w’amaguru mu bana no kugira ikipe y’abari munsi y’imyaka 15 ku makipe y’icyiciro cya mbere.

Hari kandi kugira amasezerano y’akazi y’abakinnyi bose yometseho n’ubwishingizi bwabo, kugira imyambaro ihagije y’abakinnyi ndetse nimero zabo zidahindagurika, kugira ikibuga ikiniraho, Umutoza ufite Licence A cyangwa B ya CAF, Ubuyobozi buhamye ndetse no kwerekana ingengo y’imari y’umwaka w’imikino basabira Licence.

Mu myanzuro yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, FERWAFA yavuze ko amakipe atatu; Marines FC, Kiyovu Sports na Police FC ari yo kugeza ubu afite impushya z’agateganyo.

Marines FC yahawe licence y’agateganyo ariko irasabwa kuzuza ibirimo masezerano y’umutoza w’ikipe nkuru, kunoza amasezerano y’akazi y’abakozi no kuzuza ibibura mu byangombwa by’abana.

Police FC yahawe licence y’agateganyo ariko isabwa kunoza ibyangombwa by’abana hagashakwa ibibura, amasezerano y’akazi n’ibindi byangombwa by’abakozi bamwe, Umukozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’abana no kuzuza impapuro zo kuzuza bahawe zijyanye no gusaba uruhushya rwo kwitabira shampiyona ya 2019-2020.

Kiyovu Sports na yo yahawe licence y’agateganyo ariko isabwa kuzuza no kunoza ibyangombwa by’abana, gukosora amasezerano y’abana kuko ahari nta gihe kigaragaramo azamara kandi akaba atagomba kurenza imyaka itatu ndetse no kunoza umushinga wanditse w’iterambere ry’abana

APR FC , Rayon Sports, Espoir FC, Etincelles FC, Espoir FC, Musanze FC, Gicumbi FC, Mukura Victory Sports na AS Kigali ntabwo zigeze zigeza ibyangombwa zisabwa muri FERWA mu gihe Gasogi United, Bugesera FC, AS Muhanga, Sunrise FC na Heroes hari bike zitaruzuza ngo zemererwe uru ruhushya rwo gukina amarushanwa ya FERWAFA.

Iyi myanzuro y’aka kanama yagarageje ko amakipe atanu; APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, Police FC na Gasogi United yose azajya yakirira imikino yayo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Bugesera FC na Heroes FC zizajya zihurira kuri Stade ya Bugesera, Marines na Etincelles zikomeze gusangira Stade Umuganda mu gihe iya Gicumbi FC, Espoir FC na Musanze FC zitemewe ndetse n’iya Sunrise FC ya kera ntiyemewe ariko hari inshya ikiri kubakwa.

FERWAFA yasabye amakipe atarahawe uruhushya n’ayahawe urw’agateganyo kuzuza ibyo asabwa bitarenze tariki ya 11 Nzeri mu gihe umwaka w’imikino wa 2019/20 mu Rwanda uzatangira tariki ya 4 Ukwakira.

Rayon Sports yatwaye Shampiyona y'umwaka ushize iri mu makipe kugeza ubu atemerewe gukina iy'umwaka utaha w'imikino
Kiyovu Sports na Police FC ziri mu makipe atatu yahawe uruhushya rw'agateganyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza