IGIHE

Amafoto y’Amavubi mu rugendo Kigali -Entebbe-Nairobi

2 3-09-2019 - saa 14:29, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kuri ubu iri kubarizwa mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho iza kuhava saa 22:00 yerekeza mu Mujyi wa Victoria muri Seychelles gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Amavubi yavuye i Kigali n’indege ya RwandAir yajyanye n’abakinnyi 19, abatoza n’abayobozi bayaherekeje mu gihe Tuyisenge Jacques ukinira Petro Atlético yo muri Angola, bamusanga muri Seychelles kuko we yamaze kugera yo.

Ikipe y’igihugu yahagurutse saa 01:00, yabanje guca i Entebbe muri Uganda mbere y’uko ikomeza i Nairobi, aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa 05:10.

Ubwo bageraga i Nairobi, abakinnyi b’Amavubi bagaragaza umunaniro n’ibitotsi ku maso, babanje gufata ifunguro rya mu gitondo mbere y’uko bajya kuruhuka.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko urugendo rwari rugoye ariko bishimiye ko kugeza ubu nta mukinnyi ufite ikibazo.

Ati” Ni urugendo rutari rworoshye iyo ugenda nijoro birumvikana, mu masaha yo kuryama nturyame ntibiba byoroshye. Nta yandi mahitamo twari dufite, guhaguruka saa saba i Kigali tukaba tugeze hano mu rukerera saa 05:00 ubwabyo ni imvune kuko umuntu adashobora kuryama mu ndege.”

“ Icyangombwa ni uko twahageze neza, nta we ufite ikibazo n’umwe, bagiye kuryama baruhuke, turongera guhura saa 12:30 bafata amafunguro, turaza kureba uko izindi gahunda zikurikirana.”

Amavubi ashobora gukorera imyitozo i Nairobi kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa Sita mbere y’uko yongera gusubukura urugendo.

Biteganyijwe ko bahaguruka i Nairobi saa 22:00, berekeza mu Mujyi wa Victoria muri Seychelles, bahagere mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu saa 03:15.

Amavubi azakina uyu mukino azakirwamo na Seychelles ku wa Kane saa 16:00 kuri Stade de Linite mu gihe bizaba ari saa 14:00 za Kigali.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri saa 18:00.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

Sibomana Patrick na Niyonzima Olivier 'Sefu' mu rugendo rugana i Nairobi
Mukunzi Yannick (iburyo) ni umwe mu bakinnyi icyenda bakina hanze bajyanye n'Amavubi
Umuganga w'Amavubi Rutamu Patrick
Muhire Kevin yagaragazaga ibitotsi mu maso
Umunyezamu wa mbere w'Amavubi Kimenyi Yves
Amavubi ajya mu modoka ubwo yari ageze i Nairobi muri Kenya
Kapiteni w'Amavubi Niyonzima Haruna afata ifunguro rya mu gitondo i Nairobi
Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent yishimiye ko abakinnyi bose bameze neza
Hakizimana Muhadjiri wa Emirates FC mu Barabu
Myugariro Bayisenge Emery ukina muri Bangladesh
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Keza Diane 2019-09-03 08:55:55

Ibyo bigira byose bamenyeko batagiye gutembera, nibatazana insinzi itubutse rwose bazigumireyo, turambiwe intsinzwi yaburi gihe, barangiza ngo bize, babonye icyo bazakosora ubutaha. tubari inyuma najye nzaba ndi ku kibuga.

2
gakumba 2019-09-03 08:41:57

ikipe yacu iraciriritse ni iyo gukina na seychelles , na cecafa uvanyemo ubugande, bayishakire abunganizi naho ubundi turakama ikimasa .kandi bijyanye na politiki ya panafricanism ndetse no gufungurira amarembo abanyafrika hatangwa passport imwe byahereye iwacu

Kwamamaza