IGIHE

Abatoza b’Amavubi bagiye gutangazwa, hari imyanya mishya yongerewe mu ikipe y’Igihugu

1 14-02-2020 - saa 09:07, Eric Tony Ukurikiyimfura

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangazwa abatoza b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, bagomba gutangira akazi mu minsi mike iri imbere ubwo u Rwanda ruzaba rukina imikino ibiri ya gicuti hamwe na Cameroun ndetse na Congo Brazzaville.

Mu kwezi gushize nibwo byatangajwe ko Mashami Vincent yongeye kugirwa Umutoza w’Amavubi ariko nta tangazo ryemewe ryashyizwe hanze n’inzego zishinzwe Ikipe y’Igihugu, yaba Minisiteri ya Siporo cyangwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

IGIHE yabaye iya mbere mu gutangaza ko Umutoza Mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent, yasabye ko Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Kirasa Alain, yaba umwe mu bazamwungiriza afatanyije na Habimana Sosthène.

Umunya-Maroc Nabyl Bekraoui usanzwe ari umutoza wungirije wa APR FC, na we ari mu bari batekerejweho kugira ngo ajye mu batoza b’Amavubi.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangazwa abatoza bose bagize ikipe y’Igihugu, mu kiganiro n’Abanyamakuru biteganyijwe ko gitangira saa 14:00 ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Byitezwe ko Mashami Vincent, Kirasa Alain na Habimana Sosthène bemezwa nk’abatoza b’Amavubi, bakazakorana na Niyitunze Jean Paul nk’uwongerera ingufu abakinnyi mu gihe umutoza w’abanyezamu azaba ari Higiro Thomas.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko kandi mu Ikipe y’Igihugu hongewemo imyanya ine mishya irimo uw’Ushinzwe gusesengura amashusho ushobora guhabwa Nabyl Bekraoui, uw’umuganga wa gatatu w’Ikipe y’Igihugu n’abashinzwe gufata amashusho n’amafoto by’Amavubi.

Ikipe y’Igihugu izitabira Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izabera muri Cameroun kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata uyu mwaka.

Mu minsi ya vuba, Amavubi y’abakina imbere mu gihugu azakina imikino ibiri ya gicuti, aho uwa mbere uzahuza u Rwanda na Cameroun i Yaoundé tariki ya 24 Gashyantare mu gihe undi uzayahuza na Congo Brazzaville tariki ya 28 Gashyantare 2020 kuri Stade Amahoro i Kigali.

Mashami Vincent yagiriwe icyizere cyo gukomeza gutoza Amavubi mu kwezi gushize
Higiro Thomas (hagati) na Habimana Sosthene (iburyo) bazakomeza gukorana na Mashami mu Amavubi
Kirasa Alain uri gutoza Rayon Sports byitezwe ko yemezwa nk'umutoza wungirije mu Amavubi kuri uyu wa Gatanu
Umutoza wungirije muri APR FC, Umunya-Maroc Nabyl Bekraoui na we ari mu batekerejweho mu ikipe y'Igihugu 'Amavubi'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sebab 2020-02-14 02:03:07

Abatoza bungirije nabumbe mumikino mpuzamahanga bafite rwose abana nabo ntacyo bazamara mbivuze mberr

Kwamamaza