Abanya-Oman barateganya gufungura ishuri ryigisha umupira mu Rwanda

3 30-04-2018 - saa 10:39, Manzi Rema Jules

Abanya-Oman bafite ishuri ry’icyitegererezo ryigisha abana bato umupira w’amaguru ryitwa “Excellence Sports Academy” bari bamaze icyumweru mu Rwanda bakurikirana amarushanwa y’abato atandukanye, bagiye gushinga ishami ryabo i Kigali.

Oman ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya biri gutera imbere cyane mu nzego zitandukanye zirimo n’umupira w’amaguru ahanini uhereye mu bana bato.

Intumwa z’iri shuru zirimo n’Umuyobozi waryo, Eng. Saif Nasser Al-Kindi, zari zimaze icyumweru mu Rwanda mu ruzinduko rw’ubufatanye n’ihuriro ry’amashuri y’umupira “Ijabo Ryawe Rwanda” aho zasuye amwe muri yo hirya no hino ndetse zinagirana ibiganiro na Perezida wa Ferwafa, Sekamana Jean Damascène.

Mbere yo gusubira iwabo kuri uyu wa Gatandatu, izi ntumwa zagiranye amasezerano y’ubufatanye na Ijabo Ryawe Rwanda arimo gufasha abana kubona ibikoresho ndetse zinavuga ko zigiye kuzana ishami rya Excellence Sports Academy mu Rwanda nk’uko Sheikh Habimana Hamdan bakorana bya hafi yabitangaje.

Ati “Twaganiriye ku ngingo zitandukanye harimo ubufatanye bwaba hagati ya Excellence Sports Academy na Ijabo Ryawe Rwanda, uburyo bafungura ishami ry’ishuri ryabo hano rikaba rimwe mu agize ihuriro ry’Ijabo Ryawe Rwanda ndetse twanumvikanye uburyo bajya badufasha kongerera ubumenyi abatoza bacu b’abana.”

Ku bijyanye n’ishami rya Excellence Sports Academy mu Rwanda ngo rizajya ryigamo abana bo mu Rwanda ariko aba banya-Oman babafashe kubona abatoza beza, ibikoresho byiza kandi bigezweho ndetse habeho no gufasha abagaragaza impano cyane babone amahirwe yo gukina hanze.

Ntibatangaje igihe iri shuri ryabo ryaba ryatangiye gukorera mu Rwanda kuko bazabanza gufata igihe cyo gushaka aho rizakorera, abazarikoramo n’ibindi byatuma rigera ku ntego.

Aba banya-Oman bemeye kujya bafasha abatoza b'abana mu Rwanda kubona amahugurwa yo kongera ubumenyi
Intumwa za Excellence Sports Academy zasuye Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda zigirana ibiganiro na Perezida waryo, Sekamana Jean Damascène
Zanasuye amashuri atandukanye yigisha abana umupira w'amaguru mu gihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
x 2018-05-02 08:10:21

nibaze badufashe kuzamura umupira wacu kuko twebwe abanyarwanda byaratunaniye burundu,ndibaza ko ubu hakiyeyerebwa impano zabanyarwanda kurusha ikimenyane mumpano kigenda kidindiza umupira wacu w’amaguru.

2
salim 2018-04-30 12:10:48

nibabanze bafashe abana basize babyaye ino Mu Rwanda nange ndimo

3
john 2018-04-30 04:57:17

Yewe keretse nibaza bakanikorera amajonjora y’abana bazaryigamo kuko nibabiha abanyarwanda bazaba babahaye kwirira ruswa gusa.Sinzibagirwa ukuntu baguranye umwana wanjye yatsinze amajonjora bagashyiramo ababakungu.Sha nta kibazo nanjye nzashyira mbe umukungu ariko sinzakora nkabo.inda gusaaaaa.Puuuuuu

Kwamamaza