Abanya-Oman baje mu Rwanda gutanga umusanzu mu kuzamura abana bato bakina ruhago

6 24-04-2018 - saa 08:18, Manzi Rema Jules

Abayobozi b’ishuri ry’icyitegererezo ryigisha umupira w’amaguru abana bato muri Oman, “Excellence Sports Academy”, bageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere aho baje kurebera hamwe n’abayobozi ba Ijabo Ryawe Rwanda uko bazamura umupira w’abakiri bato hirya no hino mu gihugu.

Excellence Sports Academy ni ishuri ry’icyitegererezo rihurizwamo abana bari hagati y’imyaka 7-16 bagaragaje impano mu bigo bitandukanye biri muri Oman, bakitabwaho mu buryo bwihariye kugira ngo hazavemo abashobora kugera ku rwego rwo hejuru.

Intumwa z’iri shuri zaje i Kigali kungurana ibitekerezo n’ubuyobozi bwa Ijabo Ryawe Rwanda nayo ifite mu nshingano guteza imbere impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru mu Rwanda nk’uko Perezida waryo, Seif Sasser Abdullal yabitangarije abanyamakuru.

Yagize ati “Turi hano kungurana ibitekerezo na Ijabo n’umuyobozi wayo, Sheikh Hamdan nawe wadusuye mu minsi yashize. Ni inshuro ya mbere ngeze muri Afurika nkaba nishimiye kuba ndi hano ndetse n’uko twakiriwe. Tuzabona umwanya uhagije wo gusura amashuri atandukanye ya Ijabo ndetse n’ibindi bintu muri iki gihugu.”

Sheikh Habimana Hamdan uyobora Ijabo Ryawe Rwanda yavuze ko nubwo Oman atari igihugu kizwi mu mupira w’amaguru cyane ku Isi, ikintu gikuru u Rwanda ruzabungukiraho ari ubufasha mu bikoresho n’ibitekerezo.

Yagize ati “Aba ni bamwe mu bantu nari narasuye ubwo najyaga muri Oman. Urebye nibo bayoboye umupira w’amaguru mu bana hariya kuko bafite ishuri ryigisha umupira bakaba baje kugira ngo nabo basure Ijabo Ryawe Rwanda twungurane ibitekerezo turebe uko twakomeza kuzamura abaan bacu. »

Yakomeje agira ati « Turabifuzaho ubufatanyabikorwa bw’ibikoresho kuko impano zo abana bari mu Ijabo Ryawe Rwanda barazifite. Oman si igihugu gikomeye cyane mu mupira ariko hari ibyo tubakeneyeho kuko bafite inzego zikomeye nk’urw’ubuvuzi ku buryo umukinnyi agize ikibazo bashobora kudufasha. »

Mu ruzinduko Sheikh Habimana Hamdan yagiriye muri Oman mu Ukwakira 2017, yabonanye n’abantu b’ingeri zitandukanye bafite aho bahuriye na siporo muri icyo gihugu barimo Ibrahim Mubarak Al Alawi na Fathy Nasser bo mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Oman n’abandi bo muri Minisiteri ya Siporo.

Ijabo Ryawe Rwanda ihuriza hamwe ibigo 223 byigisha umupira w’amaguru biri hirya no hino mu Ntara z’igihugu aho bigabanyijwe mu byiciro bitanu (ligue) ari nabyo abana barushanyirizwamo.

Intumwa z’iri shuri zaje i Kigali kungurana ibitekerezo n’ubuyobozi bwa Ijabo Ryawe Rwanda
Perezida wa Excellence Sports Academy yo muri Oman, Seif Sasser Abdullal, aganira n'itangazamakuru ubwo yageraga ku Kibuga cy'Indege i Kanombe
Sheikh Habimana Hamdan uyobora Ijabo Ryawe Rwanda aganira n'abayobozi ba Excellence Sports Academy bageze i Kanombe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
maliza 2018-04-26 03:35:22

MUBACUNGE NEZA, BIVUGWA KO IWABO HABA ABANTU BIBA ABANA BAKAJYA KUBAGIRA ABACAKARA B’IMIRIMO MIBI CYANGWA B’UBUSAMBANYI, NDETSE NO GUCURUZA INGINGO BIRUMVIKANA BISHE BA NYIRAZO

2
Bimawuwa 2018-04-24 18:19:41

Hahaha ariko iya pfuye nta utayiryaho rwose Oman se umupira wuhe izi ra...izafasha ibyo itazi cg hari ikindi bashaka cyihishe inyuma.

3
Andy 2018-04-24 09:56:18

Nibyiza cyane.Nibaze bazamure
impano z’abana babanyarwanda.

4
BABYD 2018-04-24 08:57:51

DUKENEYE NUMBER ZA JABO AFATE ABANA BACU MURI RUHAGO

5
ali 2018-04-24 03:17:43

muhishe abakobwa banyu kuko aho bageze bahatera amada bakigendera

6
truth 2018-04-24 03:15:34

wa Oman hawana faida kazi yawo nikupiga mimba nakuwaca watoto bila msada wanahalamu

Kwamamaza