IGIHE

Abakinnyi ba Rayon Sports bubakiwe amacumbi, ubuyobozi buhabwa aho gukorera

8 12-06-2019 - saa 17:59, Eric Tony Ukurikiyimfura

Nyuma y’igihe kitari gito Rayon Sports ihindagura aho gukorera umwiherero ndetse idafite ahantu hihariye hazwi ubuyobozi bwayo bubarizwa, Uruganda rwenga Ibinyobwa rwa Skol rwubakiye iyi kipe amacumbi n’ibiro byo gukoreramo.

Amacumbi y’abakinnyi ba Rayon Sports n’ibiro by’ubuyobozi bwayo, byubatswe na Skol mu Nzove ahari n’ikibuga ikoreraho imyitozo.

Aya macumbi agezweho azaba yujuje buri kimwe, aho abakinnyi bazajya bakorera umwiherero mu gihe bitegura umukino runaka ndetse hashyizwe restaurant n’ivuriro rito rizajya ribafasha mu gihe bibaye ngombwa.

Uretse amacumbi y’abakinnyi, Uruganda rwa Skol rwubakiye kandi iyi kipe rubereye umuterankunga ibiro byo gukoreramo, aho Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yaje kuhasura muri gahunda igamije gufasha amakipe kubaho kinyamwuga, igasanga hameze neza.

Biteganyijwe ko ibi bikorwa byose ko bizatahwa ku mugaragaro ku wa Gatanu mu muhango uzabera mu Nzove guhera saa 15:00, ubwo hazaba hanishimirwa Igikombe cya Shampiyona iyi kipe iherutse kwegukana ku nshuro ya cyenda.

Kuri uwo munsi kandi ni nabwo hazahembwa umukinnyi wahize abandi muri Rayon Sports mu kwezi kwa Gatanu, igikorwa cyari giteganyijwe kuri uyu wa Gatatu ariko kigahurirana n’imyiteguro y’umukino iyi kipe izahuramo na Marines mu Gikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Kane.

Skol itera inkunga Rayon Sports guhera muri Gicurasi 2014, aho yanayubakiye ikibuga cy’imyitozo giherereye ku cyicaro cy’uru ruganda mu Nzove.

Abakinnyi ba Rayon Sports bubakiwe amacumbi na Skol mu Nzove
Ubuyobozi bwa Rayon Sports na bwo bwubakiwe aho gukorera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kankindi 2019-06-13 02:41:55

Kweeeeee!!!!!!!!!!!!!!!Ubanza amagambo agiye gushira ivuga!!!Ese nk’ubu dogori wabo iyi nkuru yayibonye????????Niyiyahure weeeee!!!Yeeee!!!Yeeeee !!Mureraaaaaaa

2
Kelly Ghali 2019-06-13 00:44:09

Am so happy for this coz nkunda Rayon. Courage kandi match yuyu munsi tubashe no kuyitwaramo neza

3
Basile 2019-06-13 00:31:50

Thank you Skol ! ,natwe turakwitura ku kunywa bikomeye cyane !!!!!!.Gikundiro forever !!!!

4
kamana 2019-06-12 13:25:49

Iyi Club, izakomera muri Afrika birenge n’uyu mugabane . Kuko mu myaka mike cyane gusa, umupira muri Afrika uzagera k’urwego ruhanitse ndetse rushobora no kuzasumba urw’i Burayi. Kuko Afrika ni yo izaba igezwe ho mu mbaraga z’ubukungu mu myaka mike cyane.
Ama sosiyete akomeye, ama TV akomeye cyane, ubukerarugendo bizaba byinziza amafranga menshi muri Afrika. Football izabtungukira mo cyane kuko abakinnyi bazaba bahemwa neza mu myaka ije imbere aha, batagikeneye kujya kuzerera ahandi bashakisha ubuzima. Ntibazaba bagikeneye kujya gutukwa no gucirwa mu maso n’abazungu mu ma stade babita inguge...
Iyi Club ya Rayon Sport izaba imwe mu ma Clubs akomeye cyane k’umugabane w’Afrika. Izaba ikize cyane bihanitse rwose. Ndatse abafana ba yo bazaba barikubye inshuti nyinshi Abo rubona Ubu.
Ndetse kubera ikintu iyi Club izaba ikomeye, izaba ifite abafana benshi mu bihugu duturanye b’ababanyamahanga bazajya baza bavuye za Bujumbura, Uvira, Goma, za Kabale, Kampala n’abandi bazanywe no gufana Rayon i Kigali.
Nk’uko tubibona bigenda i Burayi usanga abafana bateg’indege na za Trains bagiye mu Bwongereza cg Hispaniya kurora match z’amakipe bakunda.
Ibi muzabibona vuba aha cyane, Abo banyamahanga uko bazajya bambuka n’amabendera bazanywe no gufana Rayon bakaza i Kigali baririmba Murera.
Rayon yatekerehe neza kuzubaka Stade nini, kuko iyi kipe igiye guhururirwa bikomeye.
Ni byo, mwitegure rwose kubona Abazungu bagiye kujya bava i Burayi baje gukina muri Afrika nk’uko abacu bajya yo.
Nta gushidikanya mfite na gito kuri Ibi mvuze kuko ni ibigaragarira buri wese.
Ahubwo ndatekereza ko Ferwafa yiga uko yah’uburenganzira bwo gukinisha abanyamahanga 5 muri match. Football yacu ikeneye abantamahanga ntitwabyirengagiza. Abazungu se bo ko babakinisha benshi ariko ntibabure kugira équipes z’ibihugu za bo zikomeye.
Rayon sport rero na Skol bakomeze bakorane. Iyi sosiyete ifitiye Rayon agaciro gakomeye.

5
Alphonse 2019-06-12 12:19:50

Dushimiye scol inkunga yayo kwikipe yacu dukunda, ariko se nibarize ikibazo ababizi umunsi Scol izaba yashwanye na Rayon ibyo bikorwa bizaba ibyande? Ese haribamasezerano bagiranye ateganya ko igihe runaka rayon izabyegukana burundu?

6
muhire adam 2019-06-12 11:48:25

n’ibikona bizemera bize mbibatize gasenyi oyeee

7
muhire adam 2019-06-12 11:48:23

n’ibikona bizemera bize mbibatize gasenyi oyeee

8
Rero 2019-06-12 11:18:52

Ikipe ibaye bandebereho kabisa.

Kwamamaza