IGIHE

Abakinnyi ba Gor Mahia baraye hasi ku kibuga cy’indege muri Qatar

14 14-04-2019 - saa 17:39, Eric Tony Ukurikiyimfura

Abakinnyi ba Gor Mahia bagaragaye baryamye hasi ku kibuga cy’indege i Doha muri Qatar nyuma y’uko iyi kipe ibuze amafaranga yo kubashakira aho baruhukira mbere yo gukomeza urugendo rugana muri Maroc.

Iyi kipe ifite amateka muri Kenya, yagowe n’urugendo aho yabanje kugira ikibazo cy’itinda ry’amatike y’indege yagombaga guhabwa na Guverinoma ya Kenya ndetse n’indege ya Kenya Airways bari kugendamo na yo ikaza kugira ikibazo.

Gor Mahia yagombaga guhaguruka muri Kenya ku wa Kane hamwe n’indege ya Qatar Airlines, ariko iza kubabwira ko amatike bavuga ko baguriwe na guverinoma adahari.

Iki kibazo cy’amatike cyatumye umuyobozi w’ikipe, Ambrose Rachier, ajyana abakinnyi n’abandi bayobozi mu byiciro bine, aho ibyiciro bibiri byanyuze i Doha muri Qatar, bamwe baca mu Bufaransa abandi i Dubai.

Amasaha make mbere y’umukino wo kwishyura wa ¼ cya CAF Confederation Cup, aho iyi kipe iza kwakirwa na RS Berkane yo muri Maroc kuri iki Cyumweru, abakinnyi ba Gor Mahia bashyize hanze amafoto baryamye hasi ku kibuga cy’indege i Doha muri Qatar, bavuga ko ubuyobozi bwabuze amafaranga yo kubashakira aho baruhukira.

Mu masaha ya saa Sita kuri iki Cyumweru (umunsi umukino ugomba kuberaho), abakinnyi umunani gusa hamwe n’Umutoza Hassan Oktay n’Umwungiriza Zedekiah Otieno nibo bari bamaze kugera mu Mujyi wa Berkane.

Irindi tsinda (ririmo abakinnyi 11, abandi bo mu ikipe n’abayobozi) bari bakiri mu nzira bagana i Berkane (bavuye mu Murwa Mukuru Casablanca) n’imodoka. Uru rugendo rungana na kilometero 608, aho rukorwa hafi amasaha arindwi n’imodoka.

Aganira na Nation yo muri Kenya, Umuyobozi wa Gor Mahia Ambrose Rachier yavuze ko mu gihe aba bakinnyi batagerera ku kibuga igihe, nta yandi mahitamo bafite uretse gukinisha abakinnyi umunani gusa kuko byemewe.

Ati “Twiteze ko abasigaye bagera hano muri Berkane nka saa 17:00 za Maroc (ni ukuvuga saa 18:00 z’i Kigali). Umukino uratangira saa 21:00. Nibatagera hano ku gihe, turakoresha abo dufite, abakinnyi umunani barimo n’umunyezamu. Amategeko arabitwemerera.”

Amategeko ya FIFA avuga ko kugira ngo ikipe yemererwe kujya mu kibuga igomba kuba ifite nibura abakinnyi barindwi. Mu gihe umukino uri kuba, ikipe igasigara ifite abakinnyi bari munsi ya barindwi, umusifuzi ahita ahagarika umukino. Iyo hari umukinnyi utatangiranye n’umukino ubonetse, ajya mu kibuga, akabarwa nk’umusimbura.

Gor Mahia yatsindiwe mu rugo ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, irasabwa gutsinda uyu wo kwishyura nibura ku kinyuranyo cy’ibitego bitatu kugira ngo yizere gukomeza muri ½ cy’iri rushanwa rya Afurika.

Ambrose Rachier yavuze ko Gor Mahia yahisemo gukina uyu mukino kugira ngo yubahe amategeko n’ubwo mu kibuga byose biba bigishoboka.

Ati “Sinakwemeza ko dutsinda cyangwa tudatsinda. Turi hano kugira ngo dukine umukino, tunirinde ingaruka zatubaho ko twanze gukina.”

Uyu mukino uratangira saa tatu za Kigali (21:00) biraza kuba ari saa yine i Nairobi muri Kenya.

Umunyarwanda Jacques Tuyisenge ukina muri iyi kipe, ntabwo yemerewe gukina iyi mikino ya ¼ bitewe n’amakarita y’umuhondo yabonye mu mikino y’amatsinda.

Abakinnyi ba Gor Mahia baraye hasi ku kibuga cy'indege muri Qatar
Abakinnyi bavuze ko ikipe yabuze amafaranga yo gukodesha aho baruhukira
Gor Mahia ntiyahiriwe n'urugendo rujya muri Maroc
Rutahizamu Francis Kahata aryamye hasi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kayira 2019-04-15 12:57:10

SE UBUNDI BABA BAKINA IKI KO ABAZUNGU BABIHIMBIYE KWINEZEZA IWACU AFRICA WINEZEZA UTE KU MFASHANYO AMADENI CG UBUNDI BUKENE NGIBYO NYINE
INGENDO Y’UNDI IRAVUNA!!!!!!

2
jean bosco ndayisenga 2019-04-15 01:50:47

iyi team ya kenya irambabaje kweli,sha na rayon yacu ntibyayibaho rwose.ubuse bawutsinda kweli?

3
Kagabo jean pierre 2019-04-15 00:50:18

Iyaba ari Rayon sport yaraye kuririya mbuga commentary ntizarikubonaho zijya

4
Kagabo jean pierre 2019-04-15 00:50:17

Iyaba ari Rayon sport yaraye kuririya mbuga commentary ntizarikubonaho zijya

5
Emma 2019-04-15 00:03:32

@Nduwe bjrashoboka cyane indege iba ifite ligne nyinshi icaho iyo ushaka direct flight wishyura frw menshi cyane. twihanganishishe abo bakinnyi kdi ntagire ubabaza instinzi.

6
bimawuwa 2019-04-14 17:27:18

hihihi kuva muri Kenya ujya maroc ukanyura mubi France na Qatar ibi ntibisanzwe ku gihugu nka Kenya gifite indege nyinshi muri Africa birababaje rwose.ngo ingendo zacu zizatera imbere mu gihe nta connection hagati yacu dufite.

7
John 2019-04-14 16:28:38

Afurika we

8
Mimi 2019-04-14 14:11:09

Kenya irasebye kabisa. Itaye ibaba I Doha. Ibaze kweli, igihugu nka Kenya? Kubera ubuyovozi bubi. Mubuke ko natwe byabaye kuri Nyirarukundo ageze Italy.

9
rwanda 2019-04-14 13:27:49

iki nicyo nkundira HE wacu Paul Kagame,tujye twemera urugo ni nyirarwo,buriya gufata imwe mu ndege za kenya airway bakabatwara bakaturinda urubwa rwa bariya barabu n’abazungu badufata nk’ingagi byari bitway’iki?Presdent Kenyatta kuki atafashe umwanzuro?Afrika izihesh’agaciro ryari?genda KAGAME Paul ur’umugabo pe,ndibuka uRwanda rwohereza indege kujya kuzana abanyeshuri b’abanyrda bigaga Misiri byacitse, S Soudan ndetse n’impanuka zo hanze y’igihugu hakajyayo Helcopteur genda Rwanda urayobowe,IMANA yo mw’ijuru izabaturindire

10
Nduwe 2019-04-14 11:26:48

Ndumiwe nonese kuva muri Afrika ujya muri Afrika bisaba guca mu bufaransa cg qatar cg dubai?hahh ni akumiro,Kenya iri hano hirya. Maroc iri hano hirya none ngo baciye mu bufaransa urumva iyi nkuru yuzuye koko?vuga aho bari baturutse twumve impamvu baciye mu bufaransa.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza