IGIHE

Abafaransa bacuranze indirimbo ya Andorra bakina na Albania, MC yisegura ku banya-Armenia

1 9-09-2019 - saa 07:56, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi cya 2022 wahuje u Bufaransa na Albania kuwa Gatandatu wakerewemo iminota igera ku 10 bitewe n’uko abari ku buhanga bw’ibyuma bibeshye bagacuranga indirimo ya Andorra.

Kuri uyu wa Gatandatu u Bufarana bwari bwakiriye Albania mu mukino wo mu itsinda H ryo gushaka itike ya Euro 2022.

Nk’uko bisanzwe bigenda ku mikino mpuzamahanga, umukino nyir’izina wabanjirijwe no kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.

Ntabwo ryabaye ijoro ryiza ku banya-Albania bafashwe n’uburakari bwinshi ubwo bumvaga hacurangwa indirimbo ya Andorra mu mwanya w’indirimbo yubahiriza igihugu cyabo.

Abakinnyi ba Albania bari batonze umurongo mu kibuga hagati biteguye kuririmba indirimo yubahiriza iigihugu cyabo, baratunguwe, bamwe batangira kurebana mu gihe abafana bo basakuje n’uburakari bwinshi.

Umutoza w’u Bufaransa Didier Deschamps yaganiraga n’uwa Albania Edoardo Reja mu gihe umusifuzi Jesus Gil Manzano yari agitegereje ko indirimbo ya Albania iboneka kuri uyu mukino wabereye kuri Stade de France, ugakererwaho hafi iminota 10.

Ubwo indirimbo ya nyayo yari hafi gushyirwa mu byuma, habayeho akandi gashya ubwo uwasobanuriraga abantu ibiri kubera ku kibuga ‘announcer cyangwa MC’ yasabaga imbabazi abafana ba Armenia, abasaba kubahiriza indirimbo y’ikipe y’igihugu ya Armenia mbere yo gusanga ko yibeshye, akavuga ko ari Albania.

Umukino warangiye u Bufaransa bufite Igikombe cy’Isi giheruka butsinze ibitego 4-1 birimo bibiri bya Kingsley Coman, Olivier Giroud na Jonathan mu gihe Andorra yatsindiwe na Sokol Çikalleshi kuri penaliti.

U Bufaransa buyoboye itsinda H n’amanota 12, buzakina na Andorra ku wa Kabiri.

Abakinnyi ba Albania banze gutangira umukino indirimbo yubahiriza igihugu cyabo itaririmbwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
damascene 2019-09-09 01:23:34

uuuhhh!!! None ko nawe usoje uvuga ko Andorra yatsinze 1?

Kwamamaza