IGIHE

Abafana ba Rayon Sports ntibiyumvisha impamvu ikipe yabo yimwe Stade Amahoro

22 15-05-2019 - saa 15:34, Eric Tony Ukurikiyimfura

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports ntibiyumvisha uburyo Ubuyobozi bwa FERWAFA bwangiye iyi kipe kwakirira Musanze FC kuri Stade Amahoro i Remera, ubwo amakipe yombi azaba akina umunsi wa 28 wa shampiyona ku wa Gatanu.

Rayon Sports yari yandikiye FERWAFA isaba guhindura amasaha n’ibibuga ku mikino izahuriramo na Musanze FC tariki ya 17 Gicurasi ndetse na Marines FC tariki ya 1 Kamena 2019, hasozwa shampiyona.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryandikiye Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu riyisubiza, ryavuze ko ikibuga cya Stade Amahoro kitazaboneka kubera indi mirimo iri kuhakorerwa.

Iti” Dushingiye ko kandi Stade Amahoro mwifuza kwakiriraho iyo mikino itazaboneka kubera indi mirimo iri kuhakorerwa. Tubandikiye tubamenyesha ko kwimura iyi mikino yanyu ku kibuga cyavuzwe haruguru mutabyemerewe bityo amasaha n’ibibuga iyo mikino yavuzwe haruguru ntacyahindutse.”

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abafana ba Rayon Sports ntibiyumvishaga impamvu ikipe yabo yatinze gusubizwa nyamara yaratanze ubusabe bwayo tariki ya 6 Gicurasi mu gihe FERWAFA yo yavugaga ko igitegereje icyemezo cya Minisiteri y’Umuco na Siporo ifite Stade Amahoro mu nshingano zayo.

Umwe yagize ati” Ibya Football yacu byo ni Yaleyalee!! Rayon Sports yasabye Ko umukino na Musanze FC wabera kuri Stade Amahoro ndetse ugahindurirwa n’amasaha ukaba Saa 18:00 z’umugoroba kuko ari mu mibyizi Ikipe zizakina ziyumvikaniye, FERWAFA yo yanze gusubiza yifashe.”

Yahise asubizwa n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bo muri Gikundiro Forever bavuze ko batiyumvisha uburyo amakipe amwe asaba agahita asubizwa, ariko Rayon Sports ikaba yangiwe Stade Amahoro.

Bati” Ibi bintu birababaje ariko bigomba guhinduka ni gute bamwe basaba bagahabwa abandi bakimwa ese koko bino birakwiriye koko?”

Nyuma y’uko Ferwafa isubije Rayon Sports iyibwira ko Stade Amahoro itazaboneka, nabwo aba bafana bakomeje kuvuga ko bidakwiye kuko yaherukaga kwimura umukino wahuje Kiyovu Sports na APR FC kuri Stade ya Kigali ugashyirwa saa 17:30.

Bati” Ikibuga bakitwimye kdi babikoreye abandi ku mukino uheruka wa APR na Kiyovu wabereye i Nyamirambo ndetse inahindurirwa n’amasaha. Ese bino bintu biri fair koko?”

Rayon Sports ya mbere n’amanota 63, izakira Musanze FC mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa Gatanu guhera saa 15:30, aho niramuka itsinze, izasiga APR FC amanota ane. Ikipe y’ingabo z’igihugu yo izakirwa na AS Muhanga ku wa Gatandatu.

FERWAFA ikaba yamaze no kumenyesha amakipe yose ko imikino isoza shampiyona ku munsi wa 30 uzakinwa tariki ya 1 Kamena 2019, yose izatangira saa 15:00.

Rayon Sports yari yasabye Stade Amahoro yakiniyeho ubwo yakirwaga na Police FC mu minsi ishize
Uyu yashinjaga FERWAFA kuryumaho
Itsinda ry'abafana ba Rayon Sports ntiryiyumvisha uburyo Police FC yahise ihabwa igisubizo yemererwa kwakira Rayon Sports kuri Stade Amahoro, bo ntibayihabwe
FERWAFA ivuga ko MINISPOC ariyo ifite Stade Amahoro mu biganza, yategereje igisubizo cyayo ngo nayo isubize Rayon Sports
Uyu we yavuze ko uyu atari wo mwanya wo guhindura ibyapanzwe mbere
Rayon Sports yamenyeshejwe ko Stade Amahoro itazaboneka
Umunyamakuru akaba n'Umuyobozi wa Radio na TV 10, Jado Kastar yavuze ko Ferwafa yagombaga kuvuga iyo mirimo itazatuma Stade Amahoro iboneka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Kayitare 2019-05-16 08:16:07

Jye ntabwo ndi umufana wa Rayon Ariko ndayikunda kuko nayifanaga kera hanyuma mpamagarirwa kuba mu bindi binsaba umwanya. Ariko ndasaba Abarayon Kuva ku Buyobozi, Abakinnyi bose ndetse n’Abafana mugire Focus kuri Rayon gusa muri iyi minsi isigaye kandi mwitegure cyane Kirehe na Marine kuko Match ya Musanze yo Bidasubirwaho iri mu biganza bya Rayon .
Yobu 5:12 Yica imigambi y’incakura kugirango amaboko yazo adasohoza imirimo yazo..

2
Didi 2019-05-16 06:44:37

Yemwe Bafana musigeho impaka za ngo turwane Ntabwo ari nziza kuko twese ntawutabona aho ukuri guherereye. Nonese muravuga ngo Rayon ihindura Features ko izindi zagiye zibyemererwa nuko zo Hari aho byanditse ko zizajya zibyemererwa.
APR yarayisabye iyihabwa uwo mwanya ntazindi discussion zihabaye, Police yarayisabye automatically bahita bahabwa Positive answer nizindi namwe muzi.None bigeze kuri Rayon ngo ntaburenganzira ifite bwo guhindura ikibuga???????????????? Iryo ni itonesha mu makipe ntaho rero byageza Football yavuganaga hakirimo business nkizi.

We are always the WINNERS uko byagenda kose kdi ntawutabona ko ibyo FERWAFA irimo ikora ari uguha avantage APR.

3
Titi 2019-05-16 04:20:28

Ferwafa olinga mazi rwaki igana kugaba stade amahoro

4
KABANO 2019-05-16 02:22:34

IBYO BINTU BYO GUHINDAGURA NGO STADE ,NGO AMAKIPE YUMVIKANYE ,NONE NGO STADE IHINDURWE ISAHA BAZAHINDURE , NTAGO ARIBYO MUJYE MWUBAHA INSTITUTIONS ZANYU DORE KO ARI NAMWE MWITORERA ,AHUBWO INAMA NABAHA MU GUTEGURA AMARUSHANWA ABE CHAMPIONAT CYANGWA IBINDI MUZAJYE MUBYIGAHO NEZA MUMENYE ISAHA ZABABERA NZIZA CYANGWA IBINDI MWIFUZA BIGANIRWEHO
MBERE. NAHO IBYO NI UKURERA BAJEYI ! NDASHAKA IKI, NDASHAKA NA KIRIYA , NIMUTABIMPA NDAKORA IKI.......Ahhhh ENOUGH IS ENOUGH!

5
ukuri 2019-05-16 01:37:20

Polisi se ko yasabye iyo Stade igahita iyemererwa ako kanya! APR se ko iyisasba igahita iyibona kandi bigakorwa vuba! APR se ko yasabye guhindura ikibuga n’amasaha igahita ibyemererwa! Nta kibazo cyakagombye kuba gihari iyo muhita musubiza kuko Stade n’iy’igihugu, birashoboka ko gahunda z’umupira zahurirana na gahunda z’igihugu. Ariko kubera ko ario Rayon, ni ukubanza gushaka consultation!!! Buyobozi bwa Football yacu, mujye mwibuka ko turi mu gihe cy’ikoranabuhanga(Digital era), ibi byose mukora ni amateka azavugwa kera kandi nkeka ko atazaba avugwa neza. Mubyo twibohoye kandi harimo n’imiyoborere mibi nk’iyo irimo gusumbanya abantu.

6
nyamamare 2019-05-16 01:15:29

uko byagenda kose rayons sport izatsinda.Police fc ntako itari yagize.Dutegereze ifilimbi ya nyuma.Rayon 3 musanze o

7
Bwiza 2019-05-16 01:12:45

Bafana ba Rayon bagenzi banjye, mwe gutinda kuri decision yafashwe ahubwo mushyire amaso ku mukino tuzitabire twese dutere ingabo mu bitugu abakinnyi bacu kandi nabo ndabasaba kwitanga batizigamye bakazaduha ibyishimo, abakorera mu Ntara natwe twiteguye kuzakorera sport kuri Regional. Merci

8
Bona 2019-05-16 00:28:45

ARIKO ABA rAYON NAMWE MURIYOBAGIZA, UBWO SE MWARI MUTEGEREJE IKIHE GISUBIZO KINDI? IYO ABA ARI MUTETERI UKAREBA. AFANDE YARI KUVUGA RIMWE GUSA IBYO BITWAZA NGO NI IMIRIMO IRI KUHAKORERWA NIBYO BYARI GUHITA BYIMURWA. Ikindi mbaza ni kuki FERWAFA ivuga ko hari imirimo irimo kuhakorerwa kandi itari iyayo? FERWAFA ntabushake yigeze igira bwo kuyisaba kubera bya bindi by’agahimano kugira ngo dute concentration ya mactch kuko iyi ni mind game yatangijwe n’aba Muteteri ngo irebe ko twatakaza mactch, Please turebe match ibindi tubireke gusa tujye twimenya

9
RURANGIZA 2019-05-15 15:41:17

Ariko gasenyi irasetsaa ko ari équipe y’Imana ikaba ifite ngo abafana benshi. Narinziko mugira stade none mo murasaba stade mukagerekaho na magambo mwanjiji mwe yewe koko uburo bwinshi????? Muzi kuvuza induru gusa.

10
Kabalisa 2019-05-15 13:07:10

Wowe abiyita Frozzz uzabanze umenye kwandika ikinyarwanda neza udahekeranya inyajwi n’ingombajwi ureke kwita abantu injiji wa njiji we ari wowe . Ko mbona uri irenze izindi se disi? Utazi ubwenge ashima ubwe sha!

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza