IGIHE

Abafana ba Rayon Sports bongeye gushyamirana n’aba APR FC, bakizwa na Polisi (Amafoto)

9 9-10-2019 - saa 07:50, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka, hongeye kuba guhangana no kurwana hagati y’abafana ba Rayon Sports na APR FC ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona waraye uhuje Rayon Sports na AS Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sports yatsinze uyu mukino ku bitego 2-0, irara iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Ubwo Mugisha Gilbert yari amaze gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 68, abafana ba APR FC biganjemo abo muri Zone 1 n’Intare za APR FC, bivugwa ko baje nyuma bavuye ku mukino ikipe yabo yahuyemo na Bugesera FC, bari bashyigikiye AS Kigali ndetse batangira gushyamirana n’aba Rayon Sports babishimaga hejuru kuri uyu munota.

Byabaye birebire, batangira gufatana mu mashati no guterana ibyo bari bafite birimo amacupa y’ibinyobwa bitandukanye.

Umuyobozi wa Fan Base ya Rayon Sports, Runigababisha Mike ni umwe mu bagiye gukiza aba bafana dore ko Rayon Sports ari yo yari yakiriye uyu mukino ariko na we ntiyorohewe na Polisi y’igihugu yatabaye ngo ihoshe abari bashyamiranye.

Umwe mu babonye ibyabaye, yabwiye IGIHE ko aba bafana batangiye gushyamirana ubwo igitego cya mbere cya Rayon Sports cyari kimaze kujya mu izamu.

Ati” Hari abafana ba APR FC baje nyuma bicara hafi n’ahari aba Rayon Sports bose barafana. Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda igitego, bamwe bishimye hejuru y’abo bari bicaranye, urabyumva na we ko bari bivanze noneho batangira kurwana gutyo, batangira guterana amacupa y’inzoga. Hari uwo bita Prince wo muri Rayon Sports bateye icupa rya Skol mu maso.”

“Polisi yaje kubakiza isanga hanageze na Mike wo muri Rayon Sports uretse ko na we abapolisi bagize ngo yari abirimo. Urebye sinakubwura ngo byatangijwe n’uyu kuko njye nabonye barwana.”

Ni ku nshuro ya kabiri abafana ba Rayon Sports na APR FC bashyamiranye ku kibuga muri uyu wa mwaka wa 2019, ni nyuma y’uko habaye imvururu ubwo amakipe yombi yahuraga muri Mata mu mukino wa Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino.

Icyo gihe, Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kaciye amakipe yombi amande y’amafaranga ibihumbi 100 Frw.

Umukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali i Nyamirambo ni wo wabereyeho ubu bushyamirane bw'abafana

Amafoto: Usanase Anitha

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
j 2019-10-10 05:42:30

abafana ba APR mbona bigira ibikomerezwa niba bumva gufana ikipe ya gisirikare bibagira abasirikare, ibi nibyo bituma nyanga urunukaaaaaaaaaaaaaaaa

2
koko 2019-10-10 01:08:56

ABAFANA BA RAYON SE NINDE UYOBEWE AHO BAKOMORA IMYITWARIRE YABO NI KURI BA KANTANO NTA MUNYARWANDA WIFUZA UMUTEKANO USESUYE WIFUZA KO RAYON YATSINDA RWOSE KUKO BIRAZWI UMUTEKANO URAHUNGABANA ,NIBINTU BIZWI ABASINZI BARWANA NUWO BADAHUJE GUFANA CG NABO UBWABO BAKARWANA CG BAGAHOHOTERA N’ABAKINNYI BABO MURIBUKA UKO BATEYE URUGO RW’UMUKINNYI WABO NGO YABATSINDISHIJE ,MUZI UKO BAMENNYE IBIRAHURE BYA STADE AMAHORO ,SHA IKIPE UBWAYO YA RAYON NTACYO ITWAYE ARIKO ABAFANA BAYO NI INDISPLINE ZO MU RWEGO RWO HEJURU KUKO BAFAMWA N’ABANTU BINKANDAGIRA BITABO NDETSE NABAPINGA LETA,TEKEREZA KWITIRANYA APR NA PANTHERE NOIR IYO NINGENGABITEKEREZO,APR =INGABO Z’U RWANDA ARIZO ZABOHOYE IGIHUGU.ABAFANA B’UKURI BAKUNDA RAYON BARAHARI ARIKO NI BAKE PAR RAPPORT YABAFANA NKABA KANTANO,NGAYO NGUKO.

3
Rero 2019-10-10 00:29:11

Ariko we APR yagiye gushakira amanota ku bibuga iba yakiniyeho ikareka kwivanga ?

4
Engineer Eugene 2019-10-09 15:52:32

ibi nabyo bizateza ikibazo nibimara gufata indi ntera
Competition irakenewe ariko abafana bakeneye kumenya gufanana discipline abatsinzwe bakabyimenyera abatsinze nabo bakabyishimira ntawe bahutaje

5
nteta 2019-10-09 08:39:27

amakimbirane atangiye kare,mwabanye mumahoro ibyo si ubunyamwuga.

6
Coco 2019-10-09 06:57:05

Abafana ba APR FC bamaze gutuma imera nka panteur noir yo hambere ba Afande niba ntacyo bakoze ngo abafana babo bazi ko barinzwe n’intare bamenye uburyo bwo gufana iyi kipe ya Gisirikare igiye kuzigira akaraha kajya he.njye natangajwe n’umufana wabwiraga mugenzi we ngo tuzabatsindisha icyo turi cyooo.ibi c kdi nabyo bizarenda gukemurwa rwa President Kagame Wagowe kweli.Afande Mubalaka ni agire icyo akora kuko abafana ba equipe ayoboye barangiza isura y’igisirikare cy,u Rda

7
sos 2019-10-09 02:54:51

Ubuse ubundi ababajyagahehh babafunge ikipe yabo koyarirangije gukina bagezwaga niki Inyamirambo koko APR FC ko icunga umutekano abafana bayo bakawuteza.nibakurikiranwe bicike.

8
Seba 2019-10-09 01:42:42

Abareyo naba apr fc ibintu bimaze gifata indi ntera

9
jean mateso 2019-10-09 01:33:53

yes...... but.... your fair play plzzzz
Sé mtoto wa mzee.

Kwamamaza