Abafana ba Gor Mahia yitegura gusura Rayon Sports bapfiriye mu mpanuka

1 23-04-2018 - saa 09:14, Manzi Rema Jules

Ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yatangaje ko kuri iki Cyumweru abafana bayo batatu baburiye ubuzima mu mpanuka y’imodoka abandi barakomereka ubwo bari mu nzira bagana i Machakos kuri Kenyatta Stadium kureba umukino wabahuje na Thika United.

Umwe mu bahaye amakuru Citizen tv yavuze ko iyi mpanuka yabereye ahitwa Mlolongo ku muhanda wa Nairobi-Mombasa mu masaha y’igicamunsi kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mata, yahitanye abantu bane.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko impanuka yabereye mu maso ye kuko yari yapariste imodoka ye hafi y’umuhanda abona imidoka yari itwaye abafana ba Gor Mahia, bamwe binaganitse mu madirishya, bagenda bavuza induru noneho imbere yabo haturuka indi zirasakirana.

Muri uwo mwanya impanuka ikimara kuba, abafana babiri bahise bahanuka bagwa mu muhanda barapfa nyuma abona indi mirambo ibiri n’inkomere nyinshi ari nabwo polisi yahise ihagera.

Abafana ba Gor Mahia bagendaga binaganitse hejuru y'imodoka

Ibinyujije kuri twitter, Gor Mahia yatangaje ko abafana bayo baguye muri iyi mpanuka ari batatu barimo Otieno Juma wari uzwi ku izina rya "Reflector", Kelvin Kennedy Omondi wari uzwi nka "Omosh Wuod alego" na George Otieno naho undi mufana witwa Evans akaba arwariye bikomeye mu bitaro bya Shalom Hospital i Mlolongo.

Iyi kipe ikinamo Abanyarwanda babiri, Jacques Tuyisenge na Kagele Meddy wanatsinze igitego muri 5-2 banyagiye Thika United, iritegura kuza mu Rwanda gukina na Rayon Sports umukino wa mbere wo mu matsinda ya CAF Confederation Cup tariki 6 Gicurasi 2018.

Bari bagiye kureba umukino wahuje ikipe yabo na Thika United
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
muhire 2018-04-23 05:16:30

ohoooo imana ibahe iruhuko ridashira

Kwamamaza