IGIHE

Playoffs Finals: REG BBC yongeye gutsinda Patriots ku kinyuranyo cy’inota, APR WBBC yishyura The Hoops

0 7-09-2019 - saa 09:22, Eric Tony Ukurikiyimfura

REG BBC yiyongereye amahirwe yo kwegukana Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali nyuma y’uko itsinze Patriots BBC amanota 63-62 mu mukino wa kane wahuje amakipe yombi kuri uyu wa Gatanu.

Muri iyi mikino ya nyuma amakipe atanguranwa gutsinda imikino myinshi muri irindwi ishoboka ndetse kugeza ubu REG BBC iyoboye n’imikino 3-1.

Kuri uyu wa Gatanu, Kaje Elie, Kubwimana Kazingufu Ally, Kami Kabange na Ikishatse Hervé bari mu bafashije REG BBC gutsinda agace ka mbere ku manota 15-12 mu gihe Patriots yafashijwe n’abarimo Hagumintwari Steve na Sagamba Sedar ariko ntibashe gukuramo ikinyuranyo.

Agace ka kabiri katangiye Patriots igabanya ikinyuranyo ubwo yatsindirwaga amanota abiri na Ruzigande Ally ariko Nshizirungu Patrick ahita atsindira REG BBC andi manota abiri.

Beleck Bell na Kaje Elie bafashije REG gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu habura umunota umwe n’amasgonda 50 ngo aka gace ka kabiri karangire, ariko Ruzigande na Sagamba bagerageza kukigabanya, hasigaramo amanota abiri (29-27).

Patriots BBC yagaragaje imbaraga nke mu gace ka gatatu, irushwa bigaragara ndetse hajyamo ikinyuranyo cy’amanota umunani yose (50-42) nyuma y’uko Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson atsindiye REG BBC amanota icyenda.

Makiadi Ongea na Mugabe Aristide bafashije Patriots gusigazamo ikinyuranyo cy’amanota atatu (52-49) habura iminota 07:59, ariko Nkurunziza Chris Walter ahita atsindira REG BBC amanota atatu.

Amakipe yombi yageze mu masegonda 40 ya nyuma harimo ikinyuranyo cy’amanota atatu mu gihe Makiadi Ongea yatsinze amanota abiri atagize kinini afasha Patriots ubwo haburaga amasegonda 10, umukino urangira ari 63-62.

Makiadi Ongea wa Patriots yatsinze amanota 17 muri uyu mukino mu gihe Kaje Elie wa REG BBC yatsinzemo amanota 15.

Mu bagore, na ho bakinaga umukino wa kane maze APR WBBC yaherukaga gutsinda ku mukino wa mbere, itsinda amanota 55-54, amakipe yombi anganya imikino 2-2.

Micomyiza Rosine wa The Hoops yatsinze amanota 17, ayanganya na Kantore Sandra wa APR WBBC.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza