Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ikibuga kigezweho cya Basketball kuri Club Rafiki (Amafoto)

13 8-08-2017 - saa 17:17, Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ikibuga cy’umukino w’intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo, cyasanwe na Giants of Africa, umuryango watangijwe n’Abanyafurika bakomeye banyuze muri shampiyona mpuzamahanga ya Basketball, NBA.

Uyu muryango washinzwe mu 2003 n’Umunya-Nigeria Masai Ujiri uyobora ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, agamije guteza imbere basketball mu banyafurika bakiri bato, nyuma yo kubona ko badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye bitewe n’uko batabona ibikoresho bibafasha cyangwa abatoza b’abahanga, nyamara bifitemo impano.

Gusana iki kibuga cy’i Nyamirambo ni isezerano ryatanzwe mu 2015 ubwo abatangije Giants of Africa bazaga mu Rwanda, bakagira umwanya wo kujya guhura n’abana bakinira Basketball kuri Club Rafiki.

Perezida Kagame yashimye uyu mushinga avuga ko urubyiruko rwa Afurika n’u Rwanda by’umwihariko, rwifitemo impano ariko idashobora kugaragara igihe badahawe amahirwe nk’aya.

Yakomeje agira ati “Ibi bikorwaremezo ni ikintu gikomeye kuri twe, kandi ndahamya ko uko igihe kizagenda cyigira imbere, buri umwe azagenda avumbura ibyo yifitemo natwe tutari tutazi ko ashoboye. Ni nako no mu rwego rwagutse ibihugu bitera imbere, ni ukubona amahirwe no kuyabyaza umusaruro, ariko ikiruta ibindi ni uburyo urubyiruko rwacu rubona ayo mahirwe ngo rubashe kugaragaragaza iyo mpano rwifitemo.”

Yashimiye abagize Giants of Africa batekereje u Rwanda mu guha amahirwe abakiri bato ngo bigaragaze ku ruhando mpuzamahanga, ndetse u Rwanda rwiteguye gukorana n’abandi bafite u Rwanda na Afurika ku mutima.

Masai Ujiri watangije uwo mushinga yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere ari kumwe n’itsinda ririmo abayobozi n’abatoza bakomeye muri NBA, nk’umutoza wungirije muri Toronto Raptors, Patrick Mutombo na Patrick Engelbrecht ushinzwe kuyishakira abakinnyi; umuyobozi wungirije wa Miami Heat, Adam Simon n’abandi.

Yavuze ko bagamije gutoza abakiri bato umukino wa Basketball, aho mu bihugu bitandukanye, bahuriza hamwe abana bafite impano bakabaha amasomo y’ingenzi arimo amahame shingiro ya Basketball, agaherekezwa n’uburyo bw’imibereho iboneye.

Yagize ati ati “Urubyiruko rwa Afurika rukwiye guhabwa amahirwe, hari ubwo akenshi bavuga ko dukunda kuvuga ibintu byinshi dukeneye aho kuvuga ibintu byinshi dufite. Muri Afurika dufite urubyiruko kandi tuzaruhorana. Dukwiye kurwongerera ubushobozi uko bishoboka tukaruharurira amayira. Ntabwo naba ngeze ku ntego yanjye mu byo nkora ndamutse ntabaharuriye amayira. Nshobora kuvugira hejuru ko ndi uyu cyangwa uriya muri NBA, ariko ntacyo byaba bivuze abana nk’aba batabashije gutera imbere.”

Ujiri kandi yabwiye aba bakiri bato ko bagomba guhorana inzozi kandi bakareba kure kuko nta kidashoboka, yitangaho urugero ko yavukiye muri Afurika kandi akayikuriramo, kugeza ku myaka 18.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko Giants of Africa ifatanya n’u Rwanda guhera mu 2015, hakaba harashibutsemo umwiherero w’iminsi itatu uba buri mpeshyi, ugahuza abana 50 b’abahanga muri Basketball bafite hagati y’imyaka 15 na 18, bagahabwa imyitozo ituma babasha no kugaragara ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri Uwacu yagize ati “Urubyiruko ruzashobora gukina igihe icyo aricyo cyose ku munsi, by’umwihariko mu mugoroba nyuma y’amasomo. Igikorwa remezo nk’iki ni ikintu gikomeye, bimaze kugaragara ko guteza imbere siporo bidashoboka mu gihe hatari ibikorwa remezo bihagije.”

Yakomeje avuga ko kizafasha cyane mu guteza imbere impano z’abakiri bato bahaturiye, hagamijwe kurema urungano rushya mu mukino wa basketball, asaba ko kizafatwa neza mu buryo bushoboka.

Perezida Kagame hamwe na Masai bafungura ku mugaragaro ikibuga cya Basketball kimaze igihe gisanwa
Perezida Kagame hamwe na Masai bafata ifoto y'urwibutso
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rwifitemo impano ariko zidashobora kugaragara igihe badahawe amahirwe nk’aya
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré (iburyo)
Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana(iburyo)
Perezida wa NBA Africa, Amadou Gallo Fall
Ange Kagame(iburyo), umukobwa wa Perezida Kagame
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne yavuze ko iki kibuga kizafasha cyane mu guteza imbere impano z’abakiri bato bahaturiye, hagamijwe kurema urungano rushya mu mukino wa basketball, asaba ko kizafatwa neza mu buryo bushoboka
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro iki kibuga
Masai yavuze ko bagamije gutoza abakiri bato umukino wa Basketball, aho mu bihugu bitandukanye, bahuriza hamwe abana bafite impano bakabaha amasomo y’ingenzi arimo amahame shingiro ya Basketball
Abana bari mu mwiherero bakina umukino wa Basketball
Perezida Kagame n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abana bakunda umukino wa Basketball

Amafoto: Niyonzima Moses

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Dushimirimana 2017-08-09 15:07:14

nibyi Pe! Ibyo Kagame Ari Gukora Ndamushimye Pe!

2
Gisa 2017-08-09 09:05:51

Baca umugani mukinyarwanda ngo udashima nyina aba arumurozi kandi ngo urucira mukaso rugatwara nyoko @ Ruhinda

3
Rusake 2017-08-09 07:40:50

Ark kamanzi wowe iyurogotwa uvuga ngo ntazayobora niwowe wamuremye kuburyo umutega iminsi,ariwowe nabo mufatanyije imyumvire nkiyo ntaho muzajyera ark nako bidatinze muzabonako mwibeshye muruhira ubusa(uziko joliji abarusha ubwenge kk)

4
oil 2017-08-09 04:04:41

mbega wajyirango harimo itekinika icyibuga se muterekana ntamafoto yacyo mufite

5
kamanzi 2017-08-09 01:39:19

Ange na Ivan nkubu koko iyo bakina basketball ko mbona byari kubabera, ni barebare wee

6
Ruhinda 2017-08-08 17:40:35

Kagame urarushya nubusa ntuzatiyobora iyi mandat ntibibaho ntayo uzarangiza.

7
Critiman 2017-08-08 17:39:01

Ikibuga kigezweho kidasakaye????

8
rwagitare 2017-08-08 16:21:11

Ni byiza cyane. Rwanda oyee. Kagame Oyee. Rafiki Oyee. Nyamirambo Oyee.

9
rwagitare 2017-08-08 16:21:11

Ni byiza cyane. Rwanda oyee. Kagame Oyee. Rafiki Oyee. Nyamirambo Oyee.

10
kalisa 2017-08-08 16:03:05

Uyu ni papa wi Gihugu cyacu uwp bizababaza bizamubabaze!!!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza