IGIHE

NBA: Nuggets na Pacers zabonye intsinzi ya mbere muri ½ cya Playoffs

0 11-05-2024 - saa 09:03, Byiringiro Osée Elvis

Denver Nuggets yatsinze Minnesota Timberwolves amanota 117-90, Indiana Pacers itsinda New York Knicks amanota 111-106, iba intsinzi ya mbere ku makipe yombi mu mikino ya ½ mu ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Minnesota Timberwolves yari imaze gutsinda Denver Nuggets imikino idakoramo yifuzaga uwa gatatu kugira ngo ikomeze kwiyongerera amahirwe yo kuzagera ku mukino wa nyuma.

Icyakora, kuri iyi nshuro Nuggets yari yakaniye cyane kuko yayoboye umukino kuva utangiye kugeza urangiye.

Nk’ibisanzwe, Nikola Jokić na Jamal Murray bayoboye iyi kipe yatangiye itsinda amanota menshi, isoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 56 kuri 41.

Agace ka gatatu yarushijeho kugakina neza no gusoza umukino hakiri kare maze aba bakinnyi bakorerwa mu ngata na Michael Porter Jr ndetse na Aaron Gordon. Aka gace karangiye Nuggets ikomeje kuyobora umukino n’amanota 93 kuri 66.

Nk’ikipe nkuru, Nuggets yakinanye agace ka nyuma ubwenge bwinshi n’imibare itemera ko ikinyuranyo cyayo kivamo. Muri aka gace amakipe yombi yatsinze amanota 24, bityo umukino urangira Denver Nuggets yatsinze Minnesota Timberwolves amanota 117 kuri 90.

Yabaye intsinzi ya mbere kuri iyi kipe, mu mikino itatu bamaze gukina. Umukino wa kane uteganyijwe tariki ku wa Mbere, tariki 13 Gicurasi 2024.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Indiana Pacers yatsinze New York Knicks amanota 111-106, iba intsinzi ya mbere ibonye mu mikino itatu. Umukino wa kane uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024 saa 21:30.

Jamal Murray yitwaye neza mu mukino Nuggets yatsinzemo Timberwolves
Ibyishimo byari byinshi kuri Myles Turner watsinze amanota atatu mu masegonda ya nyuma y'umukino
Abafana bari benshi cyane ku mukino wa Pacers na Knicks
Nikola Jokić ahanganye na Naz Reid
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza