IGIHE

NBA: Dallas Mavericks yigaranzuye Oklahoma City Thunder igera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

0 19-05-2024 - saa 10:34, Byiringiro Osée Elvis

Dallas Mavericks yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 117-116, yuzuza intsinzi enye ziyigeza ku mukino wa nyuma mu ya kamarampaka mu gice cy’iburengerazuba muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Uyu mukino wa gatandatu wabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki 19 Gicurasi 2024, aho Thunder yasabwaga gutsinda kugira ngo igerageze kugera ku mukino wa karindwi.

Uyu mwuka wafashije iyi kipe gutangira neza umukino cyane ko yagize igice cya mbere cyiza cyane ibifashijwemo na kizigenza wayo Shai Gilgeous-Alexander wafatanyaga na Jalen Williams mu kuyitsindira amanota menshi.

Igice cya Mbere cyarangiye Oklahoma City Thunder iyoboye umukino n’amanota 64 kuri 48.

Iyi kipe yakomeje gukina neza no mu gace ka gatatu, ubona iri mu mukino neza, cyane ko ikinyuranyo cyari cyageze mu manota 17.

Mu mpera z’aka gace, Mavericks yiyuburuye abarimo Luka Dončić, Kyrie Irving batangira gutsinda amanota menshi.

Aba bakinnyi kongeraho Derrick Jones Jr bafashije iyi kipe gukuramo ikinyuranyo cyose, umukino urangira Dallas Mavericks yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 117-116.

Mavericks yahise iba ikipe ya mbere yageze ku mukino wa nyuma mu gice cy’iburengerazuba aho igomba kuzahura n’izava hagati ya Denver Nuggets na Minnesota Timberwolves zifitanye umukino wa karindwi mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 20 Gicurasi 2024.

Mu gice cy’iburasirazuba, Boston Celtics yageze ku mukino wa nyuma, itegereje ikipe izava hagati ya New York Knicks na Indiana Pacers zikiranura mu mukino wa karindwi.

Luka Dončić yafashije Mavs kwigaranzura Thunder
Oklahoma City Thunder yasezerewe itageze ku mukino wa nyuma
Abakinnyi ba Mavericks bari bishimye cyane nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma
Shai Gilgeous-Alexander yafashije Thunder gutangira umukino neza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza