Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, nibwo ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 18, berekeje i Antananarivo muri Madagascar, gukina imikino y’igikombe cy’Afurika "FIBA Afrobasket", izatangira tariki 4-14/8/2022.
Izi ngimbi zari zimaze iminsi irenga 10 mu mwiherero, aho zagiye zikina imikino ya gicuti nk’uwo zatsinzemo ikipe ya UGB amanota 68-60.
Ikipe y’abahungu batarengeje imyaka 18, yabonye itike yo gukina iyi mikino y’igikombe cy’Afurika (Afrobasket), nyuma yo kwegukana igikombe cy’irushanwa ry’akarere ka gatanu, idatsinzwe ryabereye i Kampala muri Uganda.
Mbere y’uko iyi kipe ihaguruka, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yayishyikirije ibendera ry’igihugu abasaba guhatana bagahesha ishema igihugu bagiye bahagarariye.
Kapiteni wungirije Nubaha Ghislain, avuga ko biteguye kandi ko intego bajyanye ari ari ukuza mu makipe abiri ya mbere, bakabona itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.
Umutoza mukuru Murenzi Yves avuga ko intego ari uguha ibyishimo abanyarwanda, kandi ko bari kugenda babona amakuru y’amakipe bazakina nayo, ahamya ko amakipe yose atoroshye ariko nabo batoroshye.
Mu gihe ibihugu 10 bizitabira harimo; Madagascar izakira Algeria, Angola, Benin, Misiri, Guinea, Mali, Rwanda, Sénégal na Tanzania.
Abakinnyi 12 berekeje muri Madagascar: Meddy Bahizi, Hubert Sage Kwizera, Cyiza Nshuti, Emmanuel Kayinamura, Ghislain Nubaha, Brian Karenzi, Dick Rutatika Sano, Allan Rusizana, Mike Mugalu, Samy Arsene Ishimwe, Prince Kabera, Brillant Brave Rutsindura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!