IGIHE

Basketball: Abanyarwanda batuye Ottawa batsinze Polisi yaho mu mikino izigishirizwamo amateka ya Jenoside

0 14-05-2024 - saa 23:02, Iradukunda Olivier

Basketball New Stars BBC igizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri Canada yatsinze Police Hoopstars igizwe n’abapolisi bakorera mu mujyi wa Ottawa amanota 51-39 mu mukino wa gicuti wabimburiye indi ijyanye n’igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu ni umukino wa gicuti wabaye ku mpande zombi hagamijwe kwifatanya n’Abanyarwanda bose muri rusange mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibikorwa nk’icyo ngo bigomba kujya biba kenshi nk’uko byagaragajwe n’uwari uhagarariye abo bapolisi, Michael Blair.

Yagize ati “Abapolisi ba Ottawa Police Hoopstars bishimiye uko umukino wagenze ndetse dusaba ko amakipe yombi yajya ahura buri mwaka hakabaho no guhua krenshi kugira ngo habeho ubufatanye hagati ya polisi na Association Socio-Sportive Amitiés (ASSA).”

Perezida wa ASSA Kayumba Albert yavuze ko uyu mukino ubimburiye indi yose y’amarushanwa ari gutegurwa mu rwego rwo gukomeza Kwibuka abahanzi n’abakunzi bose ba siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Indi mikino iteganyijwe kuba mu mpera z’icyumweru, aho ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi hazaba uwa Volleyball uzahuza abatuye Montréal, Ottawa-Gatineau ndetse n’abatuye mu mujyi wa Québec.

Ku Cyumweru, tariki ya 19 Gicurasi hateganyijwe indi mikino iri muri uyu mujyo izahuriza hamwe amakipe ya Basketball atandukanye mu irushanwa ry’abakiri bato.

Ni irushanwa rizaba rigizwe n’abaturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika kuva ku myaka 13 kugeza 15 ndetse n’ikindi cyiciro cyihariye cy’abatarengeje 18.

Mu bakiri bato hazaba harimo ikipe ikomeye ya Intore Canada Basketball Académie (ICBA) yiganjemo Abarundi.

Irushanwa rikomeye kuri uyu munsi rizaba ririmo abana b’imyaka 18 bazahatana mu makipe ane ya New Stars BBC y’Abanyarwanda, Silverbacks BBC y’Abanyarwanda, Urunani BBC y’Abarundi na Ottawa Challengers BBC y’Abanya-Cameroun.

Imikino nk’iyi yateguwe mu rwego rwo guhuriza hamwe urwo rubyiruko kugira ngo rwigishwe ndetse runasobanurirwe amateka yaranze u Rwanda no kwibukiranya Aba-Sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Association ASSA ni ishyirahamwe ridaharanira inyungu ry’abanyarwanda batuye Ottawa Gatineau, baharanira guteza imbere siporo, umuco n’ubusabane hagati y’abakuze n’abakiri bato.

Police Hoopstars yifuje ko imikino nk'iyi yajya iba kenshi
Umuryango ASSA wiyemeje guteza imbere amahoro n'umuco binyuze muri siporo
Nyuma y'umukino wahuje Polisi n'Abanyarwanda hateganyijwe indi y'abakiri bato
Wari umukino wa gicuti ku mpande zombi
Ikipe irimo urubyiruko rw'u Rwanda yatsinze Polisi ya Ottawa
ASSA yiyemeje kujya itegura imikino ihuriza hamwe Abanyarwanda batuye mu mijyi itandukanye yo muri Canada
Umukino wari witabiriwe n'urubyiriko rutuye muri Canada
Muri Canada hateguwe imikino igamije kwigisha urubyiruko kugira ubumwe
Abakinnyi ba Police Hoopstars bifatanyije n'Abanyarwanda mu mikino yo Kwibuka
Abakinnyi Basketball New Stars BBC yifashishije mu mukino yatsinzemo Polisi ya Ottawa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza