Perezida Kagame yanyuzwe na Car Free Day yizeza impinduka

18 8-01-2018 - saa 07:57, IGIHE

Perezida Kagame yishimye uburyo umunsi wahariwe siporo ‘Car Free Day’, ukomeje kwitabirwa na benshi yaba mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice byose by’igihugu, yizeza ko iyi gahunda igomba kuba iy’igihe kirambye.

Ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2018, nibwo mu Mujyi wa Kigali hakozwe siporo itangiza umwaka, aho Ubuyobozi bw’Umujyi bwatangaje ko hari impinduka muri iyi gahunda.

Umukuru w’Igihugu abinyujije kuri Twitter yashimiye abitabiriye iyi siporo, yizeza ko igiye gukorwa mu buryo burambye.

Yagize ati “Ndashimira buri wese witabiriye umunsi wahariwe siporo mu Mujyi wa Kigali ‘Car Free Day’. Tugomba kubigira iby’igihe kirambye. Ubuzima n’izindi nyungu nyinshi.”

Yakomeje agira ati “Birashimishije kubona uko umunsi wahariwe siporo wageze ku ntego kandi ukomeje kwitabirwa n’ibihumbi by’abantu mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose.”

Tariki 3 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo ngarukakwezi, asaba ko yakongererwa amasaha kugira ngo irusheho gutanga umusanzu mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal, yatangaje ko hagendewe ku cyifuzo cy’Umukuru w’Igihugu guhera muri uku kwezi ‘Car Free Day’ igiye kujya iba kabiri, ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu cyako.

Yagize ati “Nababwira ko kuva ubu tugiye kujya tuyikora kabiri mu kwezi nk’uko twabyemerewe n’Umukuru w’Igihugu ubwo yadusuraga.”

Car Free Day ni gahunda yatangiye muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandura

Iki gikorwa kandi kiri muri gahunda yo kwigisha no kumenyereza abantu ko imihanda itubakirwa imodoka gusa, ahubwo ko yubakirwa abantu. Ibi bigafasha mu kugabanya ubucucike bw’imodoka, ndetse n’ihumanywa ry’ikirere.

Amafoto ya Perezida Kagame na Madamu ubwo bitabiraga siporo ya Car Free Day mu Ukuboza 2017

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame muri Car Free Day
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu , Busabizwa Parfait asuhuza Madamu Jeannette Kagame na Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame asuhuza abitabiriye siporo muri "Car Free Day"
Abafite amagare n'abagendera ku nkweto z'amapine na bo ntibahezwa muri Car Free Day
Perezida Kagame yakoranye n'Abanyakigali siporo muri Car Free Day
Bamwe bafataga amafoto y'urwibutso
Car Free Day yatangijwe mu Mujyi Kigali muri Gicurasi 2016
Abitabira Car Free Day bahurira muri siporo ku kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ku Kimihurura
Iyi siporo ngarukakwezi yitabirwa n’abantu b’ingeri zose
Perezida Kagame yasabye ko amasaha ya Car Free Day yongerwa
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira n'abayobozi barimo Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase; Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba; Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu , Busabizwa Parfait
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo ngarukakwezi tariki ya 3 Ukuboza 2017
Perezida Kagame na we yasuzumwe indwara zitandura
Nyuma ya siporo, abayitabiriye bapimwa indwara zitandura

Amafoto: Village Urugwiro

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Muhire Jean Baptiste 2018-01-08 11:34:34

Muvandimwe Rekayo
Ndagirango nkwibutse ko kuwa gatandatu ndetse no kuwa gatanu hari abo mu yandi madini nabo bajya gusenga. Uriya munsi kuri njye numva ntacyo utwaye. Bugacya umuntu ajya ku kazi afite akanyamuneza.
Ararekwa ntashira

2
MURENZI Valens 2018-01-08 09:08:42

Ariko umuyobozi wacu ni intangarugero peee kuko icyateza abanyarwanda imbere ndetse kikabaha ubuzima bwiza naho cyaba kigoye aracyitabira nukuri yicisha bugufi bishoboka Imana yo nyine izamwiture ibyo akorera abanyarwanda nisi yose.Your excellence keep doing more sky is the limit.

3
Emile 2018-01-08 07:43:00

Iyi sport imaze kugera Ku rwego rushimishije kandi na n’Umuyobozi W’Igihugu cyacu turamushimira ko abishyigikiye byababyiza hagiyeho gahunda ku buriya uturere twose tukabigira umuco.

4
Olivier 2018-01-08 07:08:37

Turashimira Rais wetu washizeho gahunda nziza ya sport kuri twese

5
Mwanainchi 2018-01-08 06:24:02

Mwagiye nibura mufunga uruhande rumwe mu rundi bus zitwara abagenzi zikagenda? Biriya bintu bibangamira abantu benshi cyane ugereranyije n’ababyitabira.

6
Kagabo 2018-01-08 06:12:37

Aho rero ndabona ari vyiza pee!! Iyo babishobora vyobaye muri cyumweru.

7
beata 2018-01-08 04:55:43

icyifuzo cy’umukuru w’igihugu ni nk’itegeko

8
julia 2018-01-08 04:50:10

abanyamahanga bazaze tubereke ko umurwa mukuru wacu ari isoko y’ubuzima buzira umuze, aho buri munyarwanda uwuturiye areka imodoka ye akajya gufatanya nabandi kwivura umunanira, vive car free days

9
julia 2018-01-08 04:48:41

abanyamahanga bazaze tubereke ko umurwa mukuru wacu ari isoko y’ubuzima buzira umuze, aho buri munyarwanda uwuturiye areka imodoka ye akajya gufatanya nabandi kwivura umunanira, vive car free days

10
Mutabaruka 2018-01-08 04:46:57

hamwe na rudasumbwa ntacyo tutazageraho. Inama yabagiriye reka bazarebe ko itazatanga umusaruro. abanyarwanda bamaze kuba benshi muri Kigali, abakora siporo bariyongera kuko bamaze kubona ibyiza byayo byinshi cyane

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza