IGIHE

Ntitugomba kwemera ko Abanyafurika basigara inyuma - Gen (Rtd) Kabarebe

0 19-05-2024 - saa 22:25, Iradukunda Olivier

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), Gen (Rtd) James Kabarebe, yashimangiye Abanyafufurika batagomba gusigara inyuma mu iterambere ry’abatuye Isi.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza irushanwa rya ruhago ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 61 ishize yo kwibohora kwa Afurika, wabereye kuri IPRC Kigali ku Cyumweru, tariki ya 19 Gicurasi 2024, rigahurira hamwe Abanyarwanda n’abandi bahatuye bakomoka mu bihugu bya Afurika.

Irushanwa ngarukamwaka muri ruhago ryahuje amakipe ane arimo iya West Africa, Southern Africa, East and Central Africa na North Africa. Umukino wa nyuma wahuje West Africa yakinnye na East and Central Africa.

Mbere y’uko aya makipe yombi ahura Umuyobozi w’Umuryango ugamije Kwibohora kwa Afurika, Pan African Movement, Musoni Protais, yahaye ikaze abitabiriye igikorwa ndetse anavuga ko ubumwe bw’Abanyafurika bushoboka igihe babasha kumva kimwe ibibazo umugabane ufite n’inzira yo kubikemura.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), Gen (Rtd) James Kabarebe, yashimangiye ko ruhago igaragaza ishusho y’ubumwe Afurika yifuza ndetse abayituye batagomba guhera inyuma.

Yagize ati “Uyu ni umunsi twongera kugiriraho amahirwe yo kongera kugira ubumwe biciye muri siporo. Ruhago yagaragaje ko ishobora kongera kunga abantu mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Iyo urebye uko ikinwa n’ubufatanye bubamo bihwanye n’ibyo Afurika yifuza [...].”

“Ndahamagararira buri wese gushyiramo imbaraga tukigisha urubyiruko kuri ejo hazaza. Tugomba kuba hamwe, ntitugomba kwemera ko Abanyafurika basigara inyuma.”

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, yagize ati “Twabonye neza ko umupira w’amaguru ushobora kuduhuza. Icyo twakoze mwabonye ko n’abatakinnye bari muri stade bashyigikiye abakinnyi, ubu nibwo bumwe dufite kandi twifuza gukomeza gushyiramo imbaraga.”

Ikipe ihuriwemo n’abatuye muri Afurika y’Iburengerazuba ‘West Africa’ niyo yegukanye igikombe itsinda irimo abakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati ‘East and Central Africa’ kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Andi makipe harimo iyo muri Afurika y’Amajyepfo yabaye iya gatatu ndetse n’iya Afurika y’Amajyaruguru yabaye iya kane.

Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubunyafurika, hateguwe ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby’uburezi biri mu nzira yo gufasha urubyiruko guhangana n’aho isi igeze mu kinyejana cya 21.

Igikombe cyahataniwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 61 yo kwibohora kwa Afurika
Gen (Rtd) James Kabarebe aganira na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Filomeno Bárber Leiro Octávio
Umuyobozi w'Umuryango ugamije Kwibohora kwa Afurika, Pan African Movement, Musoni Protais, niwe wafunguye umuhango ku mugaragaro
Abayobozi basuhuza abakinnyi mbere yo gutangira umukino
West Africa na East and Central Africa byahuriye ku mukino wa nyuma
Umukino witabiriwe n'abahagarariye ibihugu byabo bya Afurika mu Rwanda
Gen (Rtd) James Kabarebe yatanze igikombe kuri West Africa yitwaye neza
Mbere yo gutangira gukina abakurikiye umukino babanje gufata umwanya wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Gen (Rtd) James Kabarebe yashimangiye ko Isi itagomba gusiga inyuma Abanyafurika

Amafoto: Kasiro Claude

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza