IGIHE

Ngezi Issa wahoze ari myugariro ukomeye mu ikipe y’igihugu Amavubi yitabye Imana

5 2-09-2019 - saa 13:08, Thamimu Hakizimana

Ngezi Issa w’imyaka 63 wakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi akanayobora ikipe ya ATRACO yitabye Imana azize uburwayi.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, nibwo Ngezi Issa yashizemo umwuka.

Ngezi asize abana bane barimo umuhungu umwe n’abakobwa batatu. Yamenyekanye cyane ubwo yari umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi arimo ikipe yitwaga Terminus zari iza MAGERWA, Ikipe y’igihugu Amavubi na Kiyovu Sports yaje gusorezamo umupira w’amaguru.

Uyu mugabo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yaje kuyobora ikipe y’abashoferi yitwaga ATRACO yaje guseswa.

Ubu yari umukozi wa Police FC.

Umuhango wo gusengera Ngezi urabera ku musigiti wo kwa Khadafi ndetse biteganyijwe ko nyuma y’isengesho rya saa Cyenda n’igice umurambo we ujya gushyingurwa mu irimbi ryo mu Rugarama i Nyamirambo.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, nibwo Ngezi Issa yashizemo umwuka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Benoit Ndirikiye. 2019-09-04 01:30:28

Ibyo uyu muntu avuze ko avukana na Ngeze Hassan nibyo benshi barabizi, nta nubwo yigeze abihakana. Gusa birashimangira wa mugani wa Kinyarwanda ngo: "Inda ibyara Mwiru na Muhima". Ngeze Issa yari imfura y’i Rwanda, na madame we Vitorine (Vicky) bari bahwanye kuko bagaragaje urukundo ku bantu bose babanye nabo.
Akandi wenda nakongeraho nuko umuryango Ngeze Hassan avukamo, wahaye u Rwanda abakinnyi benshi b’abahanga bakina neza umupira w’amaguru. Imfura y’iwabo mu bahungu bwana Djuma ine yarawukinnye cyane kandi neza, murumuna wabo Bishirambona umwe watwitswe n’abacengezi ari kujya ku kazi hamwe na bagenzi be yarawukinnye ndetse na bucura wabo Batachoka nawe yarawukinnye akaba yari mu rwego rushimishije cyane. Nihanganishije umudamu we, abavandimwe be ababanye nabo ndetse n’abakoranye nawe. mu mirimo itandukanye yakoze. Allah azamwakirane urukundo n’impuhwe nyinshi.

2
Jean Bosco 2019-09-02 15:13:54

Naruhukire mumahoro yari umuntu mwiza

3
Benoit Ndirikiye. 2019-09-02 10:34:40

Ibyo uyu muntu avuze ko avukana na Ngeze Hassan nibyo benshi barabizi, nta nubwo yigeze abihakana. Gusa birashimangira wa mugani wa Kinyarwanda ngo: "Inda ibyara Mwiru na Muhima". Ngeze Issa yari imfura y’i Rwanda, na madame we Vitorine (Vicky) bari bahwanye kuko bagaragaje urukundo ku bantu bose babanye nabo.
Akandi wenda nakongeraho nuko umuryango Ngeze Hassan avukamo, wahaye u Rwanda abakinnyi benshi b’abahanga bakina neza umupira w’amaguru. Imfura y’iwabo mu bahungu bwana Djuma ine yarawukinnye cyane kandi neza, murumuna wabo Bishirambona umwe watwitswe n’abacengezi ari kujya ku kazi hamwe na bagenzi be yarawukinnye ndetse na bucura wabo Batachoka nawe yarawukinnye akaba yari mu rwego rushimishije cyane. Nihanganishije umudamu we, abavandimwe be ababanye nabo ndetse n’abakoranye nawe. mu mirimo itandukanye yakoze. Allah azamwakirane urukundo n’impuhwe nyinshi.

4
mugume 2019-09-02 09:50:42

erega ntimugatinye kuvuga ko yavaga inda imwe na ngeze hassan wa kangura ariko we akaba yaragize amahitamo meza ari nayo mpamvu yabanaga na police FC neza ,ndetse na DODO bakoranye, ngeze issa tumuzi cyera akina umupira ntiyavugirwagamo

5
munyemana 2019-09-02 06:44:59

C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana†.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Kwamamaza