IGIHE

Musanze: Rukara Fazil yegukanye Shampiyona y’Igihugu muri Duathlon (Amafoto)

1 18-08-2019 - saa 09:51, Mukwaya Olivier

Rukara Fazil yegukanye umwanya wa mbere muri 19 bahatanaga muri Shampiyona y’igihugu y’umukino wa Duathlon mu marushanwa yabereye mu Karere ka Musanze.

Aya marushanwa yakozwe mu byiciro bibiri aho abitabiriye babanje gusiganwa ku maguru ku ntera ingana na kilometero 21, nyuma bakurikizaho kunyonga igare ibilometero bitanu, bongera gusoza basiganwa ku maguru ahareshya n’ibilometero 2,5 bazenguruka Umujyi wa Musanze.

Mutimukeye Saidati ni we wabaye uwa mbere mu bakobwa akoresheje isaha imwe n’iminota 12 n’amasegonda 47 naho mu ngimbi Tuyishime Andre akoresha isaha imwe n’iminota irindwi.

Niyibizi Emmanuel ufite ubumuga yagaragaje ubuhanga budasanzwe kubera ibihe yakoresheje aho ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon ryamwemereye ubufasha.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Triathlon, Mbaraga Alexis, yavuze ko yashimishijwe n’ubwitabire ndetse n’impano ya Niyibizi.

Ati “ Nishimye kubera ubwitabire abaturage ba Musanze batugaragarije n’abakinnyi bazamutseho n’uyu Fazil yazamuye ibihe asigaje amasegonda ane agahita ajya mu bihe bikenewe, uyu mwana ufite ubumuga we yantunguye ku buryo ngomba kumufasha by’umwihariko kuko nabonye yajya no ku rwego mpuzamahanga.”

Uko bakurikiranye:

Mu bagabo:
1. Rukara Fazil
2. Simon Hupperetz

Mu bagore:

1. Mutimucyeye Saidati
2. Manirakiza Olive

Mu ngimbi:

1. Tuyishime Andre
2. Nizeyimana Theophile

Uwa mbere muri buri cyiciro yahawe ibihumbi 40 Frw, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 30 Frw, naho uwa gatatu ibihumbi 20 Frw.

Mu bakuze uwa mbere yahembwe ibihumbi 30 Frw mu gihe ufite ubumuga yahembwe ibihumbi 30 Frw.

Niyibizi Emmanuel ufite ubumuga yagaragaje ubuhanga budasanzwe
Yahembwe nk'ufite ubumuga witwaye neza
Simon Hupperetz yahatanye mu cyiciro cy'abagabo aba uwa kabiri
Tuyishime Andre yabaye uwa mbere mu ngimbi
Fazil niwe wabaye uwa mbere muri iyi mikino
Byari ibyishimo kuri Niyibizi ufite ubumuga ubwo yahabwaga ibihembo
Simon Hupperetz yabaye uwa kabiri mu bagabo
Perezida w’Ishyirahamwe rya Triathlon, Mbaraga Alexis, yavuze ko yashimishijwe n’ubwitabire ndetse n’impano ya Niyibizi
Yahembwe nk'ufite ubumuga witwaye neza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Viki 2019-08-18 10:54:32

Iyi federation nayo irarwaye kbs

Kwamamaza