IGIHE

Imikino ya FEASSSA ibera Arusha 2019 yatangijwe ku mugaragaro (Amafoto)

2 17-08-2019 - saa 10:54, IGIHE

Ku nshuro ya 19, amarushanwa y’abanyeshuri ahuza ibigo byo mu Karere ka Afurika y’Iburazirazuba, FEASSSA, yatangijwe ku mugaragaro aho azabera mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania.

Ibirori byo gutangiza iyi mikino byabaye ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2019 kuri Stade Sheikh Amri Abeid iri i Arusha uyoborwa na Minisitiri muri Perezidansi ya Tanzania, Selemani Saidi Jafo.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byitabiriye imikino ya FEASSSA iteganyijwe hagati ya 16-25 Kanama 2019.

Amakipe y’u Rwanda azagaragara muri iyi mikino ni ay’Umupira w’Amaguru, Volleyball, Basketball, Handball, Ping pong, Tennis yo ku butaka, koga n’imikino y’ingororamubiri itandukanye.

Minisitiri Selemani yatangaje ko igihugu cye cyishimiye kwakira iyo mikino ihuza ibigo by’amashuri muri EAC.

Yagize ati “Igihugu cyanjye cyishimiye kwakira iyi mikino ya FEASSSA ihuza abakinnyi benshi mu bihugu byacu bigize EAC, n’iyo marushanwa ahuza abakinnyi 2000. Ni umwanya mwiza rero wo kugaragaza abana bacu bafite impano mu mikino itandukanye bityo igashobora kuba yakurikiranwa igatezwa imbere.’’

Biteganyijwe ko imikino y’umunsi wa mbere itangira gukinwa kuri uyu wa Gatandatu, ku wa 17 Kanama 2019.

-  Uko amakipe y’u Rwanda atangira akina:

Ruhago y’abahungu:

- Jinja SS (Uganda) vs LDK (Rwanda)

Ruhago y’abakobwa:

- Kawempe Muslim (Uganda) vs Remera Rukoma (Rwanda)

Basketball y’abakobwa :

- Ste Bernadette (Rwanda) vs Jaya Tiwi (Kenya)
- Buruburu (Kenya) vs LDK (Rwanda)

Basketball y’abahungu:

- Kibuli SS (Uganda) vs LDK (Rwanda)

- Dangoretti (Kenya) vs College Marie (Rwanda)

Volleyball y’abahungu

- PS Karubanda vs Don Bosco Gatenga

- IPRC Karongi (Rwanda) vs Dynamic (Uganda)

Volleyball y’abakobwa

- Trust High (Uganda) vs Indangaburezi (Rwanda)

Handball y’abahungu

- ADEGI (Rwanda) vs College Gisenyi (Rwanda)

- ES Kigoma (Rwanda) vs St Luke’s Kimilili (Kenya)

Ku munsi wa mbere w’imikino ni bwo hanatangizwa imikino yo Koga, Ping pong, Tennis yo ku butaka n’imikino ngororamubiri.

Amakipe 16 ahagarariye u Rwanda muri FEASSSA agizwe n’abantu 316, bahawe umukoro wo kwitwara neza no kwegukana ibikombe.

Ibi birori byasusurukijwe n'abantu batandukanye biganjemo aberekanye umuco wa Tanzania
Abanyeshuri bahagarariye u Rwanda bari bafite akanyamuneza mu birori byo gutangiza imikino ya FEASSSA
Amakipe 16 ahagarariye u Rwanda muri FEASSSA agizwe n’abantu 316
Minisitiri muri Perezidansi ya Tanzania, Selemani Saidi Jafo, ni we watangije iyi mikino
Abahagarariye Kenya na bo biyerekanye mu birori byo gutangiza FEASSSA
Abanyeshuri bahagarariye u Rwanda basabwe kuzahesha igihugu ishema
Ibi birori byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Hi 2019-08-17 04:31:05

Hari umwana wa Gs r u yum a wabaye uwambere mugihugu gusimbuka ndetse no gutera umuhunda arasigara

2
Hi 2019-08-17 04:31:03

Hari umwana wa Gs r u yum a wabaye uwambere mugihugu gusimbuka ndetse no gutera umuhunda arasigara

Kwamamaza