Ibyo u Rwanda rwishimiye muri ‘Commonwealth Games’ rwabuzemo umudali na bamwe bagatoroka

2 21-04-2018 - saa 07:30, Manzi Rema Jules

Nyuma yo kuva mu mikino ya Commonwealth Games nta mudali nta n’umwanya mwiza u Rwanda rutahanye na bamwe mu baruserukiye bagatoroka, Umuyobozi wa Komite Olempike yatangaje ko hari ibindi byiza byabaye byo kwishimira birimo kumenyekanisha amateka ya Jenoside.

Mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth Games 2018’ yabereye muri Australia, u Rwanda rwari rwaserukiwe n’abakinnyi 17 bakina ubwoko bune bw’imikino ariko nta n’umwe wabashije kwegukana umudali.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 20 Mata 2018, abitabiriye iyi mikino basobanura impamvu z’umusaruro muke, Umuyobozi wa Komite Olempike, Amb. Munyabagisha Valens, yavuze ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo u Rwanda narwo rutangire kubona imidali akurikije urwego ibindi bihugu biriho.

Yagize ati “Afurika yari ihagarariwe n’ibihugu bigeze kuri 19 muri byo 10 nibyo byabashije kwegukana imidali harimo Afurika y’Epfo, Kenya, Nigeria, Cameroun, Uganda, Botswana, Namibia, Ibirwa bya Maurices, ibya Seychelles na Ghana byari byanajyanye umubare munini w’abakinnyi kandi mu mikino itandukanye.”

Yakomeje agira ati “Gusa ntitwavuga ko kwegukana imidali bisaba umubare munini w’abakinnyi gusa kuko nka Botswana yari ifite abagera kuri 26 ariko yegukanamo imidali itanu. Bigaragara ko hari ibintu byinshi yakoze...Naho ubundi mu bihugu byari hariya urebye usanga u Rwanda, Gambia, Tanzania na Swaziland aritwe twari dufite abakinnyi bakeya.”

Amb. Munyabagisha yakomeje avuga ko muri iyi mikino ikintu gikomeye u Rwanda rwungukiyemo ari ukumenyekanisha ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyarimo kuko byatumye ibinyamakuru byinshi mpuzamahanga bibitangaza.

Yagize ati “Ibyo twungukiyemo tutagiye mu mikino, nababwira ko twabonye umwanya wo kumenyekanisha igihugu cyacu. Hari ikintu cyabaye nakwita nka Rwanda Day kuko Australia imaze kwemeza ko izakira iyi mikino babajije ibigo bitandukanye ibihugu byumva byazagirana nabyo ubufatanye.”

Yakomeje agira ati “Hari ishuri rero rihari ryitwa Livingstone Christian College rifite abanyeshuri barenga 1500 ryifuje kumenya amateka y’u Rwanda. Tugezeyo baratwakiriye batumiye abanyeshuri, ababyeyi babo, amateleviziyo akomeye hariya ndetse n’Umuyobozi w’Imikino ya Commonwealth Games, Louise Martin ku buryo byatumye u Rwanda rumenyekana cyane.”

Yanavuze ko bitewe n’uko igihe cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 cyatangiye abahagarariye u Rwanda barageze muri Australia, basabye ko mbere y’uko imikino ya tariki 7 Mata abakinnyi bose bitabiriye iyi mikino bafata umunota wo kwibuka, ni nako byagenzre.

Ubuyobozi bwa Commonwealth Games nabwo bwasomye itangazo rigenewe abanyamakuru rigaragaza ko bifatanyije n’u Rwanda muri ibyo bihe ku buryo abantu bose bamenye byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amb. Munyabagisha yagarutse kuri Nsengiyumva Jean Paul wari umutoza w’abaterura ibiremereye na Mutatsimpundu Denise wakinaga Beach Volleyball batorotse avuga ko byagaragaje isura mbi ariko babifatiye ingamba zirimo gutegura abana bakiri bato, bafite gukunda igihugu kandi bakerekwa ko nta wagikoreye cyatereranye, bityo ntibumve ko bazabaho neza gusa ari uko bagiye mu mahanga.

Umujyanama muri Komite Olempike, Nzabaterura Eugène (ibumoso) wari uyoboye itsinda ry'abaserikiye u Rwanda muri Australia asobanura imbogamizi zatumye batitwara neza
Umuyobozi wa Komite Olempike, Amb. Munyabagisha Valens, yavuze ko u Rwanda rwungutse cyane mu kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amb. Munyabagisha yasobanuye imyitwarire y'u Rwanda muri Commonwealth anerekana bimwe mu byo bize byarufasha kwegukana imidali mu myaka iri imbere
Abari baherekeje abakinnyi muri iyi mikino nabo bari bitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
karake 2018-04-21 07:05:38

Ariko se bishoboka bite ko abantu batoroka igihugu "gitemba amata n’ubuki" ? Ibintu ni bibiri (2): Ubwo buki n’ayo mata ntabaho. Baratubeshya. Cyangwa se ubwo buki n’ayo mata bibaho, ariko bikagera kuri bamwe, abandi bagasigariraho. Akaba ariyo mpamvu batoroka igihugu. Iherezo ukuri kuzajya ahagaragara.

2
k 2018-04-21 02:01:28

Musobanure impamvu nta mudari wabonetse ni mpamvu abakinnyi batorotse mureke iby’inka yarembye please

Kwamamaza