IGIHE

Hateguwe siporo rusange izaha umwihariko abikorera hirindwa indwara zitandura

0 3-10-2019 - saa 09:35, Eric Tony Ukurikiyimfura

Sosiyete izobereye mu gutegura ibirori n’ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, Thousand Hills Events, yateguye umunsi wa siporo rusange izaba umwihariko ku bikorera, abakora mu bigo byigenga no mu miryango itegamiye kuri Leta.

Iki gikorwa giteganyijwe tariki ya 20 Ukwakira 2019 muri IPRC Kicukiro, ahazaba hateguwe siporo mu mikino itandatu itandukanye, buri wese agakina uwo ashaka bitewe n’uwo akunda.

Thousand Hills Events ni sosiyete ifite ubunararibonye mu gutegura ibirori n’ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo ibyateguwe n’ibigo byigenga n’ibya Leta, ibirori byo gusangira (Gala dinners), ibikorwa byo gushakisha inkunga, gutanga ibihembo, inama n’ibindi.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Thousand Hills Events yatangaje ko abazitabira iyo siporo rusange bazidagadura mu mikino y’umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Cricket, Tennis no kwiruka kilometero icumi.

Intego nyamukuru y’iki gikorwa ni ukurwanya indwara zitandura zikunze guterwa no kudakora siporo ihagije.

Rigira riti “Thousand Hills events yatangiye ibi bikorwa mu rwego rwo gushishikariza no kwibutsa abikorera ko bakwiriye gushaka umwanya muto wa siporo, hagamijwe kurwanya indwara zitandura, kuko bizafasha mu iterambere ry’igihugu.”

Icyo gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Abakozi bafite ubuzima bwiza, umusaruro utubutse.’’

Ibigo bifite abakozi bazitabira icyo gikorwa, bigomba kubanza kwiyandikisha ku rubuga www.thousandhillsevents.com, bakiyandiksiha muri siporo ebyiri bahisemo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ku ndwara zitandura mu 2013, bwagaragaje ko 2.8% bafite umubyibuho ukabije,14.3% bafite ibiro byinshi bitajyanye n’uko bareshya naho 7.8% bafite ibiro biri munsi y’ibyo bakabaye bafite.

Bwagaragaje kandi ko ibibazo by’umubyibuho ukabije byiganje ku bantu bari hagati y’imyaka 35-54, muri bo abagore bakaba bagize 4.7%.

Ikindi ni uko ibibazo by’umubyibuho ukabije biri cyane mu mijyi ku kigero cya 10.2%. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 15% basanganywe umuvuduko ukabije w’amaraso, kandi ku bantu bari hagati y’imyaka 55 na 64 byiyongera ku kigero cya 40%.

Mu Rwanda indwara zitandura zigize 20% by’impfu ziboneka buri mwaka.

Abanyarwanda bamaze kugira umuco siporo rusange mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo
I Kigali hateguwe siporo rusange izaha umwihariko abikorera mu rwego rwo kwirinda indwara zitandura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza