IGIHE

Gasabo na Bugesera zegukanye Irushanwa ryo #Kwibuka30 muri Sitting Volleyball (Amafoto)

0 18-05-2024 - saa 23:58, Eric Tony Ukurikiyimfura

Amakipe ya Gasabo mu Bagabo na Bugesera mu Bagore, yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ryakiniwe ku bibuga bya Kimironko ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi 2024.

Mbere y’uko iyi mikino itangira, mbere ya saa Sita, umuryango mugari wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) wabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, wunamira inzirakarengane z’Abatutsi zihashyinguwe.

Nyuma yaho ni bwo habaye imikino yahuje amakipe ane ya mbere muri Shampiyona mu bagabo ndetse n’ane ya mbere mu bagore.

Mu Bagabo, Ikipe ya Gasabo SVB yisubije Irushanwa ryo Kwibuka nyuma yo gutsinda iya Rusizi SVB amaseti 3-1 (25-17, 23-25, 25-16 na 25-23).

Gasabo SVB yageze ku mukino wa nyuma ihigitse Musanze SVB mu gihe Rusizi SVB yari yatunguye Gisagara SVB.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Musanze SVB yatsinze Gisagara SVB amaseti 2-0 (25-22, 25-20).

Mu Bagore, igikombe cyegukanywe na Bugesera SVB yatsinze Musanze SVB amaseti 3-0 (25-10, 25-15 na 25-16).

Ni mu gihe mu guhatanira umwanya wa gatatu, Gicumbi SVB yawegukanye itsinze Nyarugenge SVB amaseti 2-1 (24-26, 25-18, 16-14).

Iri rushanwa ryari ryateguwe ku bufatanye bwa NPC Rwanda, Minisiteri ya Siporo na Komite Olempike y’u Rwanda.

Ikipe ya Gasabo SVB ihanganye n'iya Rusizi SVB ku mukino wa nyuma mu bagabo
Rusizi SVB yatsinzwe na Gasabo SVB amaseti 3-1
Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yakinnye iri rushanwa aho abarizwa mu Ikipe ya Gasabo SVB ndetse akaba anakinira Ikipe y'Igihugu
Sharangabo Alexis OLY uyobora Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa yo Kwibuka muri Komite Olempike y'u Rwanda
Byari ibyishimo kuri Gasabo SVB yisubije iki gikombe
Amakipe ya Bugesera SVB na Gasabo SVB yishimira ibikombe yegukanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza