Gareth Bale umaze iminsi 14 asezeye ku mupira w’amaguru, yamaze gutangaza ko azakina Irushanwa rya Golf ryitwa AT&T Pebble Beach Pro-Am riri mu y’umwaka akinirwa muri Amerika yo Hagati n’iy’Amajyaruguru.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto arimo akina Golf, akurikizaho amagambo ahamagarira abamukurikirana kubana na we.
Ati “Nishimiye gutangaza ko ubu nzatangira gukina muri AT&T Pebble Beach Pro-Am mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, twagiye.”
Gareth Bale ni rutahizamu w’ibihe byose w’Ikipe y’Igihugu ya Pays de Galles, wakiniye Tottenham na Real Madrid, azaba ari kumwe n’abandi bakinnyi bakomeye bo muri Leta ya California ndetse n’ab’ahandi ku Isi.
Urukundo rwa Bale ku mukino wa Golf si urwa none ndetse bivugwa ko no mu rugo iwe afite ikibuga cy’imyobo itatu cyatumaga benshi bavuga ko nta kabuza nyuma y’umupira w’amaguru azajya gukina uyu mukino akunda cyane.
Ibi byagaragaye kandi ubwo yari muri Real Madrid, amaze gutwara ibikombe bitanu bya Champions League ageze ku marembo ayisohokamo.
Icyo gihe mu minsi ya nyuma ari muri Real Madrid, yashyize hanze ibendera na bagenzi bakinana mu Ikipe y’Igihugu, ririho amagambo atatu ari yo “Pays de Galles. Golf. Real Madrid.”
Abafana ba Real Madrid bahise bavuga ko yaba ari mu nzira zerekeza muri uyu mukino nubwo yahise ajya muri Los Angeles FC.
Irushanwa Gareth Bale azitabira muri Gashyantare 2023, rizaba ririmo abakinnyi 156 barimo abakomeye nka Matt Fitzpatrick uherutse gutwara US Open na nimero ya gatanu ku Isi, Patrick Cantlay.
Abandi bazahangana n’uyu mugabo w’imyaka 33 bazaba barimo umukinnyi wa filime ukomeye Bill Murray na Aaron Rodgers na we usanzwe ukina Rugby muri Green Bay Packers.
Gareth Bale umaze ibyumweru bibiri asezeye kuri ruhago yamaze gutangaza ko yerekeje muri Golf nk’uwabigize umwuga. Uyu mugabo w'imyaka 33 azatangira akina Irushanwa AT&T Pebble Beach Pro-Am ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika riteganyijwe ku wa 2-5 Gashyantare 2023. pic.twitter.com/9JxLn9mz5W
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 24, 2023
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!