Equity Bank yihariye ibikombe mu marushanwa y’Umunsi w’Umurimo (Amafoto)

3 30-04-2018 - saa 18:37, Manzi Rema Jules

Banki y’Ubucuruzi ya Equity Bank yegukanye ibikombe bitatu mu marushanwa ahuza abakozi b’ibigo bitandukanye birimo ibya Leta n’iby’igenga mu Rwanda.

Aya marushanwa ategurwa mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umurimo uba ku itariki ya 1 Gicurasi buri mwaka ari nabwo hakinwa imikino ya nyuma ariko kuri iyi nshuro habayeho impinduka kubera uwo munsi uzizihirizwa mu Karere ka Rubavu, imikino ya nyuma ikaba yabaye kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro.

Mu bagabo mu mupira w’amaguru Equity Bank yatsinze WASAC ibitego bibiri ku busa ihita yegukana igikombe, inagitwara muri Basketball y’abagabo itsinze Minisiteri y’Ingabo naho muri Volleyball cyegukanwa na Kaminuza ya RTUC yatsinze Kaminuza y’u Rwanda (UR). Mu cyiciro cy’abagore, Equity bank yatsinze RSSB muri Basketball mu gihe RRA yagitwaye REG muri Volleyball.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, wasoje iyi mikino, yashimiye urwego rwiza igezeho n’ibigo byinshi bigaragaza ubushake bwo kuyitabira ariko bikagira n’inyota yo guharanira ishema bitsinda asaba ko hashyirwamo ubwoko bwinshi bw’imikino ku buryo nta muntu uzajya avuga ko yabuze uwo yisangamo.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, Mpamo Thierry Tigos, yavuze ko muri aya marushanwa hatangiye gushyirwamo ubwoko bw’imikino yose ariko anaburira ibigo bigikoresha amanyanga ko ubutaha bizajya bihanwa n’abakozi bagaragayeho iyo myitwarire bagasabirwa ibihano by’akazi.

Yagize ati “Iyi mikino ifasha abakozi kugira ubuzima bwiza, bagakora akazi kabo ka buri munsi bameze neza. Niyo mpamvu dusaba n’ibigo biba bidafite abakozi benshi kujya biza bikiyandikisha mu mikino idasaba abakinnyi benshi kuko hari imikino y’umuntu ku giti cye nko kwiruka, billiard n’indi. Turi kugerageza gushyiramo imikino itandukanye kugira ngo buri mukozi azagire aho yisanga.”

Yakomeje agira ati “Twashakaga gushyiramo Triathlon ariko ntitwabonye abantu biyandikisha, ahubwo hajemo igisoro, Echec na billiard. Ikibazo cy’abakoresha amanyanga cyaragaragaye cyane uyu mwaka hari n’amakipe twagiye duhana. Turashaka kwicara tugashyiraho amategeko akomeye ku buryo uwo bizajya bigaragaraho tuzajya tumusabira ibihano by’akazi.”

Mutambuka Aline ushinzwe Abakozi n’Imiyoborere muri Equity Bank yabwiye IGIHE ko ibanga ryatumye ikigo cyabo cyitwara neza muri iyi mikino ari uko kiyiha agaciro cyane n’abakinnyi bayo bahabwa umwanya uhagije wo kwitoza.

Yagize ati “Aya marushanwa aradufasha cyane kuko atuma abakozi b’ibigo bitandukanye babona umwanya bagasabana bakanungurana ibitekerezo. Twe muri Equity duha agaciro siporo cyane ndetse n’abakinnyi bacu bitoza kabiri mu cyumweru ari naryo banga ryadufashije kwitwara neza.”

Muri aya marushanwa yari amaze amezi abiri, ibigo bishyirwa mu byiciro bibiri, ibikoresha abakozi bari munsi ya 90 bigahura ukwabyo n’ibikoresha abarenze 90 bigahura hagati yabyo, ibibaye ibya mbere muri buri cyiciro bigahurira ku mukino wa nyuma ariwo bita ‘grande finale.’

Mutambuka Aline ushinzwe Abakozi n’Imiyoborere muri Equity Bank ahabwa igikombe
Bari ibyishimo ku bakozi ba Equity Bank bahize ibindi bigo mu kwegukana ibikombe
WASAC yishimira igikombe yahawe nk'ikipe yabaye iya mbere mu bigo bifite abakozi bari munsi ya 90
Kabura Muhamed (wambaye nimero icyenda) wigeze kuba Kapiteni wa AS Kigali ni umwe mu bafashije Equity Bank kwitwara neza
Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, Mpamo Thierry Tigos; Ushinzwe Abakozi n’Imiyoborere muri Equity Bank, Mutambuka Aline n'abandi bayobozi bitabiriye isozwa ry'amarushanwa y'Umunsi w'Umurimo
Equity Bank (yaserutse yambaye umukara n'umweru) yatsinze WASAC ibitego 2-0
Shyaka Olivier (ufite umupira) ukinira REG BBC ni umwe mu bafashije Equity Bank kwegukana igikombe muri Basketball
Umukino wa nyuma wahuje Minisiteri y'Ingabo na Equity Bank wari uryoheye ijisho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Omar Tony 2018-05-01 23:21:54

Good news! EB Rwanda mwakoze neza wallah imvura iguye nisubira mukomerezaho! Muri banyakuberwa n’intsinzi...
Felicitation

2
ADine BUKURU 2018-04-30 15:08:28

Mwiriw neza ndakeje ndishimiye Aline Mutambuka kagoyire kubuyobozi bwiw bumuranga muvyakora nkuko ndamuzi ndahamya kwamabanga ajejwe ayakoran umwete nurukundo Equality Bank mufise impano ikomeye muzama mutera muja imbere igih cose Aline Mutambuka azob akiyoboye yongera atunganya akaz nabakozi ngaho akwiy ibikombe vyinshi kand azobikorera bikwiye arazi iyaja arazi icakora arakerebutse arakunda akazi ndetse numuhanga aciye ubwenge ndets arubah abantu nimana .Aline imana ikumpezagirir mumirimo yaw yose

3
congz 2018-04-30 13:42:23

Congratulations to Equity Bank and other winners, UTB included. Iyi ntabwo ikitwa RTUC (Rwanda Tourism University College), yahindutse University of Tourism, Technology and Business Studies (UTB), kandi isanzwe ifite ikipe ya volley (UTB VC) iri muri big 4, hafi ahubwo y’umwanya wa mbere. Nshimiye MIFOTRA ku bw’iri rushanwa. B

Kwamamaza