IGIHE

Bwa mbere mu Rwanda hateguwe siporo yihariye ku bagore batwite

5 14-08-2019 - saa 21:25, Sekamana Mathias

Umuryango wigisha abana siporo kugira ngo bayigire umuco ’Children and Youth Sports Organization’, wateguye Siporo yihariye ku bagore batwite, aho uzafatanya n’inzego zirimo Minisiteri ya Siporo n’umuco, gahunda y’igihugu mbonezamikurire n’abandi mu gutanga ubutumwa nyuma y’iyo siporo. Iyi siporo izaba kuwa 19 Ukwakira 2019

Iki gikorwa cyiswe ‘Mass sports for pregnant women’ kizatangizwa no gukora urugendo rw’amaguru ruzatangirira ku Gisimenti rukagera muri Stade Amahoro.

Nyuma ya siporo hazatangwa ubutumwa butandukanye, butangwe na Minisiteri ya Siporo n’umuco ndetse n’abayobozi bafite mu nshingano kwita ku bana kuva bakiri mu nda.

Mu kwitabira iyi siporo igiye kuba bwa mbere mu Rwanda, ntakindi kizagenderwaho usibye kuba umuntu atwite gusa, ariko aba bagore bakaba basabwa kuzazana n’abagabo babo.

Umuyobozi wa Children and Youth Sports Organization, Mukasa Nelson yavuze ko bashaka gukangurira abagore batwite kujya bakora siporo kuko ngo abenshi bahora bicaye hamwe, bagira n’aho bajya bakagenda n’ibinyabiziga.

Ati “Twashatse kugaragaza ko n’abagore batwite bagomba gukora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza, n’abana batwite bakamererwa neza. Turashaka kubibutsa ko batagomba guhora bicaye kuko bibagiraho ingaruka. Umuntu wese iyo akoze siporo yumva ameze neza.”

Yavuze kandi ko abagenerwabikorwa nibishimira iki gikorwa, uyu muryango uzakomeza kujya ugikora kandi kikazazenguruka igihugu cyose, atari mu Mujyi wa Kigali gusa.

Umuryango Children and Youth Sports Organisation umaze imyaka ibiri uvutse, ukaba ugamije gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa bituma rugira ubuzima bwiza, kuva mu myaka yo hasi.

Uyu muryango ufite icyerekezo cyo kugaragaza no kuzamura impano z’abana bato, binyuze mu kuzana imikino aho abana bose babona maze bo bakazabasha kwihitiramo bakurikije impano bifitemo, badatoranyirijwe.

Nyuma yo kwita ku mpano z’abana, uyu muryango wigisha abana no kwita ku buzima bwabo, cyane cyane kwirinda agakoko gatera Sida n’ibiyobyabwenge.

Muri gahunda yo gufasha abana guteza imbere impano zabo zitandukanye, uyu muryango watangije gahunda ya siporo z’abana mu biruhuko.

Uyu muryango kandi washyizeho gahunda yitwa Rwanda Students Lifestyle, yatangijwe muri Gicurasi uyu mwaka. Muri iyi gahunda habamo urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge na virusi itera Sida, nyuma yarwo hagatangwa ubutumwa bijyanye.

Siporo ni nziza cyane ku bagore batwite
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kanyana 2019-08-17 08:43:20

Murakabyara mwarakoze iyi siporo izadufasha nkatwe Ababyeyi dutwite mbega turabashimiye Abantu mwadukekerejeho ahubwose iyi siporo yaba izakomeza atarikuriya nunsi gusa. Imana ibakomeze.

2
Hello 2019-08-16 12:46:04

Ni byiza cyane ahubwo batubwire amasaha bizabera

3
John 2019-08-15 11:14:04

Turabashimira abateguye ikigikorwa cya sports kuba Dama bacu batwite ariko maze gusoma inkuru ndabona bifuza ko Abadam buri mudam yazazana numufasha we njyewe nkorera hanze nkabanifuza ko umudam wajye nawe yazaza numuherekeje.

4
muteteri Jack 2019-08-15 09:12:33

Mbega byizacyane narinatinye gukora siporo ntwite ariko nzazamumfashe. Iyo ntwite ngira numubyibuho mwinshi cyane birenze wenda iyi sports izajya imfasha. Turabasaba muzakomeze mubitumenyeshe iyigahunda ntizatunyureho Imana Ibahe mumugisha

5
Isimbi 2019-08-15 06:07:34

Mbega ibintu byiza mbega igikorwa cyiza sinzahabura pe iyi sports ya ba Byeyi batwite ni special pe turabashimira ko mwadutekereho.p

Kwamamaza