IGIHE

Amavubi yanyagiye Seychelles 3-0 yiyongerera amahirwe yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

6 5-09-2019 - saa 17:08, Thamimu Hakizimana

Ikipe y’Igihugu Amavubi itsinze ibitego 3-0, Seychelles mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Uyu mukino ubanza wabereye kuri stade yo muri muri Seychelles ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 10 ndete utangira abakinnyi b’ikipe y’Igihugu amavubi bahererekanya neza ku buryo byaje no kubaviramo kubona intsinzi y’ibitego 3-0.

Muri uyu mukino utitabiriwe n’abantu benshi, watangiye saa munani z’amanywa ku masaha yo mu Rwanda, mu gihe hari saa kumi z’amanywa ku masaha yo muri Seychelles.

Amahirwe ya mbere muri uyu mukino yabonetse ku munota wa 20 w’umukino ubwo Bizimana Djihad yaherezaga umupira neza nyirarume Muhadjiri Hakizimana ariko k’ubw’amahirwe make akawukubita umutambiko w’izamu.

Gusa nyuma y’iminota ibiri gusa, Amavubi yabonye andi amahirwe yo gutsinda Muhadjiri ahutera kure y’izamu.

Muhadjiri yaje kwiminjiramo agafu abona igitego ku munota wa 32 ku mupira yari ahawe n’umwishywa we Bizimana Djihad, atera ishoti rikomeye igitego kijyamo.

Ikipe y’igihugu iki gitego cyayihaye imbaraga ikomeza kotsa igitutu Seychelles ku buryo Yannick Mukunzi yaje kuyibonera igitego cya Kabiri ku munota wa 36 ku mupira yari ahawe na Muhadjiri kuri koruneri.

Mu gice cya Kabiri Amavubi yongeye agarukana imbaraga ahererekanya umupira neza anahusha ibitego byinshi ndetse aza kubona igitego cya gatatu ku munota wa 80 gitsinzwe na Kagere Meddie.

Ibi bitego uko ari bitatu Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinze, bikaba byatumye ahita yizera kugera mu cyiciro gikurikira cy’amajonjora y’Igikombe cy’isi cya 2022.

Amavubi nasezerera Seychelles mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 10 Nzeri, rwo n’ibindi bihugu 13 bizava muri iki cyiciro ruzasanga ibindi bihugu 26 bititabiriye iki cyiciro bibe 40 maze bishyirwe mu matsinda 10 agizwe n’amakipe ane buri rimwe.

Mu gihe ibindi bihugu 10 bizaba byabaye ibya mbere muri buri tsinda na byo bizahura hagati byishakemo bitanu bizahagararira Afurika mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Kimenyi, Ombolenga, Bayisenge, Rwatubyaye, Mangwende, Mukunzi, Bizimana, Muhire, Muhadjiri, Kagere na Tuyisenge.

Yannick Mukunzi yishimira igitego yatsinze
Amavubi yabanje mu kibuga
Abakinnyi ba Seychelles babanjemo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kiki 2019-09-06 13:30:04

" ibyo babyita kwasa ikibonobono" ntaho muragera sha.

2
Kkkk 2019-09-05 18:06:10

Kkkk....Sychelles nta kipe iyirimo
Amavubi ntiyikomange ku gatuza kuko ibyo yakoze bisa no kwasa ikibonobono
Bizaba byiza nibatsinda n’indi mikino bahuye n’amakipe akomeye

3
Mujyanama 2019-09-05 15:54:14

Mwakoze basore! Mukomereze aho ariko ikipe Amavubi niyubakwe neza kugira ngo tuge dutsinda n’amakipe y’ibihangange!!!

4
sano 2019-09-05 15:13:58

Andika hano barashoboye

5
INNOSENT 2019-09-05 13:49:31

Andika hanoAMAVU BIATANGIYE NEZAPEBYE NSIRE

6
gakumba 2019-09-05 12:47:49

ntitwirare iyi ni nka kirehe pe

Kwamamaza