IGIHE

Amakipe 8 ahagarariye u Rwanda mu mikino ya FEASSSA yageze muri ½

0 22-08-2019 - saa 10:40, Ndayikunda Josué

Nyuma y’imikino y’amajonjora y’irushanwa rihuza ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, FEASSSA, iri kubera i Arusha muri Tanzania, amakipe 8 ahagarariye u Rwanda yageze muri 1/2.

Kuwa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2019 nibwo hamenyekanye amakipe arakina imikino ya ½, buri kipe imenya n’iyo bizahura kuri uyu wa Kane.

ADEGI, ES Kigoma na College Gisenyi ni zimwe mu makipe ahagarariye u Rwanda yageze muri icyo cyiciro.

Muri Handball y’abahungu, ES Kigoma na ADEGI zihagarariye u Rwanda zahuriye muri 1/2, naho College Gisenyi ikaba iracakirana na St Luke’s Kimilili yo muri Kenya.

Mu bakobwa, ES Kiziguro ihagarariye u Rwanda izakina n’ikipe yo muri Kenya nyuma yo gutsinda Kibuli yo muri Uganda 24-21.

Muri Volleyball y’abakobwa, St. Aloys yo mu Rwanda irakina na Cheptil yo muri Kenya, naho Kwanthanze ikine na Soweto nayo yo muri Kenya.

Mu bahungu, IPRC Karongi na Don Bosco Gatenga zombi zo mu Rwanda ziracakirana muri 1/2, bikaba bishoboka ko na PSV Karubanda ikina ½ nyuma yuko Stahiza yo muri Uganda basanze yarakinishije abakinnyi barangije amashuri yisumbuye.

Muri Basketball y’abahungu, Lycée de Kigali yo mu Rwanda nayo yageze muri ½ nyuma yo gutsinda ikipe yo muri Uganda 74-54, naho Collège Marie Reine yo yasezerewe na Lord Burden Powel yo muri Tanzania nyuma yo gutsindwa amanota 72-68.

Mu mupira w’amaguru, Lycée de Kigali ihagarariye u Rwanda irakina na Dagoretti yo muri Kenya mu mikino ya 1/4, Jinja SS ikine na St Anthony yo muri Kenya, naho St Mary’s Kitende yo muri Uganda ikine na Stahiza.

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma izaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2019.

Muri Volleyball y’abakobwa, St. Aloys yo mu Rwanda irakina na Cheptil yo muri Kenya
Mu bahungu muri VolleyBall, IPRC Karongi na Don Bosco Gatenga zombi zo mu Rwanda ziracakirana muri 1/2,
Muri Basketball y’abahungu, Lycée de Kigali yo mu Rwanda nayo yageze muri ½ nyuma yo gutsinda ikipe yo muri Uganda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza