IGIHE

ADEGI na IPRC Karongi zihagarariye u Rwanda zageze ku mikino ya nyuma ya FEASSA

0 23-08-2019 - saa 13:51, Ndayikunda Josué

Nyuma yuko amakipe umunani yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ibigo by’amashuri yisumbuye byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, FEASSA, ageze muri 1/2, abiri gusa niyo yabashije kugera ku mukino wa nyuma.

Imikino ya FEASSA iri kubera i Arusha muri Tanzania, ikaba iri gukinwa ku nshuro ya 18.

Kuri uyu wa 22 Kamena 2019, nibwo hakinwaga imikino ya ½ bisiga ikipe ya ADEGI Gituza, ihagarariye u Rwanda muri Handball y’abahungu igeze ku mukino wa nyuma nyuma yuko itsinze ES Kigoma nayo yo mu Rwanda 26-21.

College Gisenyi nayo yari yageze muri ½ muri Handball y’abahungu ntibyaje kuyorohera ko nayo yagera ku mukino wa nyuma dore ko yaje gutsindwa na St Luke Kimilili yo muri Kenya 27-23, ikaba ari nayo izakina na ADEGI ku mukino wa nyuma.

Muri Handball y’abakobwa, ES Kiziguro yo mu Rwanda yatsinzwe na Kiradich yo muri Kenya 22-20 mu mukino utari woroshye dore ko haje kwitabazwa iminota y’inyongera kuko amakipe yari yaranganyije ibitego 16-16.

Muri Volleyball y’abahungu, IPRC Karongi yo mu Rwanda yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda Don Bosco Gatenga nayo yo mu Rwanda amaseti 3-2. Mu bakobwa, St Aloys Rwamagana ihagarariye u Rwanda ntiyabashije kugera ku mukino wa nyuma kuko yatsinzwe na Cheptil yo muri Kenya amaseti 3-1.

Muri Basketball y’abahungu, Lycée de Kigali, yasezerewe na Dagoretti yo muri Kenya nyuma yo gutsindwa amanota 56-42, bisa nk’ibitunguranye kuko LDK yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

Lycée de Kigali kandi yongeye gutsindwa mu mupira w’amaguru mu bahungu muri ¼ Dagoretti ibatsinda 2-1. Mu mikino ngororamubiri, umuhungu witwa Ingabire Victoire wiga ku ishuri rya Remera Rukoma yegukanye umudari w’umuringa mu kwiruka metero 1500.

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma iza uba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2019.

ADEGI Gituza yageze ku mukino wa nyuma muri Handball
Muri Volleyball y'abakobwa ntabwo St Aloys Rwamagana yahiriwe
St Aloys Rwamagana yananiwe kugera ku mukino wa nyuma
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza