Abakubutse muri Australia bageze i Kigali n’agahinda, havugwa ku batorokeyeyo

7 19-04-2018 - saa 11:45, Manzi Rema Jules

Itsinda ry’abari baserukiye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games) ryagarutse mu Rwanda n’agahinda kenshi, Nzayisenga Charlotte we ananirwa kuvuga kuri mugenzi we, Mutatsimpundu watorokeyeyo.

Muri iyi mikino yabereye i Gold Coast muri Australia, u Rwanda nta mudali cyangwa umwanya mwiza rwahakuye ahubwo rwavuzwe cyane kubera bamwe mu bari baruserukiye barimo umutoza w’abaterura ibiremereye, Nsengiyumva Jean Paul na Mutatsimpundu Denise Beach Volleyball batorotse.

Mu itsinda ry’abatu 30 ryari rwaserukiye igihugu, 28 bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri uyu wa Kane mu gitondo, bamwe bagaragaza kumwenyura gake abandi bigaragara ko batishimiye uko bitwaye ariko by’umwihariko Nzayisenga Charlotte wakinanaga na Mutatsimpundu, we amarira yazengaga mu maso.

Itangazamakuru rimwegereye kugira ngo agire icyo atangaza ku itoroka ry’uyu mugenzi we bari bamaze imyaka hafi irindwi bakinana Volleyball yo ku mucanga, bagiranye ibihe byiza birimo no kwegukana Igikombe cya Afurika, mu magambo make yarisubije ko nta kintu afite yavuga ubu ryazategereza mu gihe kiri imbere.

Mudahinyuka Christopher watozaga ikipe y’aba bakobwa ndetse wari wanajyanye nabo muri Australia, yasobanuye uko yatorotse, anavuga ko ari igihombo gikomeye.

Yagize ati “Twarangije imikino ku itariki 10 Mata, nyuma yahoo turabana turebana imikino ya ½ n’iya nyuma ndetse tariki 14 Mata turebana n’imikino y’amagare nyuma yaho tariki 14 Mata nijoro turamutegereza turamubura, nibwo tumuheruka.”

Yakomeje agira ati “Ni icyuho gikomeye ariko nta kundi tugomba gutegura abandi. Biragoye kubyakira, ni nk’uko mu muryango habaho ibyaho bakabura umuntu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, yaba yapfuye cyangwa yahuye n’ibindi bibazo.”

Umujyanama muri Komite Olempike, Nzabaterura Eugène, wari uyoboye iri tsinda muri Australia yavuze ko umusaruro batahanye ari mubi ariko bahigiye amasomo atandukanye arimo uko abandi bategura amarushanwa, uko abakinnyi bitabwaho n’andi azabafasha mu gutegura amarushanwa mpuzamahanga ataha.

Agaruka ku batorotse barimo Mutatsimpundu na Nsengiyumva, yavuze ko ibyo bakoze atari byiza ariko hari icyizere ko bashobora kuzafatwa bakagarurwa mu gihugu.

Yagize ati “Twagiye turi abantu 30 tugarutse turi 28 hari bagenzi bacu babiri tutagarukanye barimo umutoza n’umukinnyi. Umutoza yatorotse ku itariki ya 10 Mata hari ahoy ari yajyanye umukinnyi gukina ari kumwe n’abaganga, umukino uri hafi kurangira asohoka nk’ugiye kwihagarira ntiyagaruka.”

Yakomeje agira ati “Uwa kabiri ni Mutatsimpundu we yagiye tariki 14 Mata yari kumwe na mugenzi we bakinanaga ndetse n’undi muganga w’umugore twari twajyanye bari muri restaurant abasigamo nk’ugiye hanze kwihagarika nawe aragenda ntiyagaruka. Twabimenyesheje polisi izakomeza kubashaka nibaboneka ubwo bazabohereza.”

Hari abandi bari barajyanye n’iri tsinda batasohotse mu kibuga cy’indege barimo Ukiniwabo Rene Jean Paul, Munyaneza Didier na Uwizeyimana Bonaventure basiganwa ku magare n’umutoza wabo Sempoma Felix n’umuganga Ruvogera Obed kuko bahise burira indi ndege ibajyanye muri Senegal aho bagomba kwitabira isiganwa ry’amagare rizenguruka iki gihugu.

Umujyanama muri Komite Olempike, Nzabaterura Eugène wari wagiye ayoboye abagiye muri Australia
Sugira James usiganwa ku maguru aganira na Niyonzima Vedaste uterura ibiremereye mu bafite ubumuga
Ingabire Beatha na Imanizabayo Magnifique basiganwa ku magare bagarutse i Kigali
Kajugiri Fidele ushinzwe itangazamakuru muri Komite Olempike
Nyirarukundo Salome usiganwa ku maguru asohoka mu kibuga cy'indege
Nzayisenga Charlotte wagaragazaga agahinda kenshi ntiyifuje kuri mugenzi we Mutatsimpundu watorotse

<

Nsengiyumva Jean Paul waburiwe irengero muri Australia yasabwe kugarura agatima impembero agataha
Mutatsimpundu Denise waburiwe irengero muri Australia
Uwizeye Jean Claude na mugenzi we Ndayisenga Valens wavunikiye muri iyi mikino agashyirwaho isima azamarana ukwezi n'igice
Areruya Joseph usiganwa ku magare
Binjira mu modoka yabavanye ku kibuga cy'indege
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kamanzi jean claude 2018-04-21 00:58:17

hahahhhhhhhhh
erega abo badusohocyera baba bajyiye kwihahira ibikoresho hanze
dore nawe ukuntu buri wese ateruye ama carton yibyo yari yarajyiye kurangura!!!!
mujye mubasha abadusohokera bazi icyabajyanye plz!!!!

2
Rebero 2018-04-19 21:50:18

None se niba De Ben na Meddy baratorotse none bakaba bakirwa mu Cyubahiro cyinshi iyo bagarutse kandi bigaragara ko bateye imbere mwaretse abo banyarwanda bakishakira ubuzima ra, Australia iruta USA na Canada

3
jeanmakuni 2018-04-19 14:41:49

Ariko se kombona hari nuwashopinze agahunga nukuvuga ko inaha kabuze aba nabo baradushebeje imisoro yacu barayikongeje irahiye

4
Mayeri 2018-04-19 09:46:34

Simbona baba bagiye kwihahira c? Ntacyo ubwo bakuyeyo ngo n’amasomo da

5
richard 2018-04-19 07:11:50

Mwaradusebeje gusa! Ndabona bari bagiye kwishopingira gusa. naho ibyo guhiganywa ntago ari ibyabo. inama nagira MIJESPOC n’uko nta kipe y’urwanda izongera gusohoka, batagaragaje ibipimo bagezeho byahiganywa n’abandi.

6
gahima 2018-04-19 06:17:30

si mbona nabana babayobozi kandi ntacyo babuze ariho bibera?urebye abo ba ministers bose baraho mu Rwanda nta numwe ufite umuryango we mu Rwanda bose bibara uk,usa na canada
muri make abayobozi bacu nibo bari bakwiye gutanga ururego ,nabatuyobora nabo birirwa bajyana ababo kandi ariho batabuze ikintu na kimwe

7
kariza 2018-04-19 05:49:09

Babafunge mwese amezi atatu na mucaka ninshi ko muraseka mwamwaje igihugu

Kwamamaza