Abafana ba AS Roma batawe muri yombi bakekwaho gushaka kwica ushyigikiye Liverpool

0 25-04-2018 - saa 10:52, Manzi Rema Jules

Mbere y’uko Liverpool ikina na AS Roma umukino ubanza wa ½ muri Champions League kuri uyu wa kabiri, abafana b’aya makipe babanje gushyamirana bikomeye babiri ba AS Roma batabwa muri yombi na polisi ibakurikiranyeho gukubita bikomeye no gushaka kwica uwa Liverpool.

Umufana wa Liverpool w’imyaka 53 yakubiswe n’itsinda ry’abafana ba AS Roma yo mu Butaliyani ariko batari bambaye imyenda y’ikipe yabo asigara ari intere ndetse ari hafi gushiramo umwuka mbere y’umukino wahuje aya makipe warangiye Liverpool itsinze ibitego bitanu kuri bibiri.

Nk’uko daily Mail yabitangaje, aba bafana bari bitwaje imikandara ari nayo bakoresheje bakubita uwa Liverpool ndetse harimo umwe wagaragaye anitwaje inyundo. Uwakubiswe yahise ata ubwenge, ajyanwa ku bitaro bya Walton Neurological Centre ariko ubuzima bwe buri mu kaga.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Merseyside, Chief Superintendent, Dave Charnock wo muri Merseyside, yatangaje ko hari abafana batawe muri yombi kubera imyitwarire mibi, kwitwaza intwaro, gusinda n’urugomo.

Ati “Benshi mu bafana basaga ibihumbi 52 bitabiriye umukino bitwaye neza banareba umukino mwiza ariko hari abandi bake ku ruhande rwa Liverpool n’urwa Roma bitwaye nabi mu Mujyi no hafi y’ikibuga.”

Yakomeje agira ati “Muri urwo rugomo umuntu umwe w’imyaka 53 bikekwa ko ari umufana wa Liverpool yakubitiwe hafi y’ikibuga mu bushyamirane hagati y’abafana ba Liverpool na Roma kuri ubu akaba ari gukurikiranwa mu bitaro bya Walton Neurological Centre aho ubuzima bwe buri mu kaga.”

Yanemeje ko hari abafana babiri bafite hagati y’imyaka 25 na 26 b’i Roma batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwica bakaba bagiye kubazwa n’abashinzwe iperereza.

Nyuma y’umukino, Liverpool yasohoye itangazo ivuga ko ibabajwe n’umufana wayo wakorewe urugomo inamwihanganisha.

Abafana ba Roma n'aba Liverpool bafatanye mu mashingo mbere y'umukino
Bamwe mu bateje intambara batawe muri yombi
Umwe mu bafana ba AS Roma yagaragaye yitwaje inyundo hanze y'ikibuga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza