IGIHE

Uwizeye Jean Claude yisubije umwambaro w’umuhondo muri Tour de Guyane 2019

3 23-08-2019 - saa 20:36, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umunyarwanda Uwizeye Jean Claude w’imyaka 25, akomeje kwitwara neza muri Tour de Guyane 2019, aho yisubije umwambaro w’umuhondo nyuma yo kuba uwa kabiri mu gace ka karindwi kakinwe kuri uyu wa Gatanu.

Uwizeye wa Sables Vendée yo mu Bufaransa yari yatangiye neza mu isiganwa riri kubera ku kirwa cya Guyane.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwe agace ka karindwi, aho abakinnyi bahagurutse muri Saint-Laurent berekeza muri Iracoubo ku ntera y’ibilometero 112,59.

Iri siganwa ryegukanwe na Bernard Quentin wa Club ST Quentin wageze muri aka gace akurikiwe na Uwizeye Jean Claude waherukaga kwitwara neza ku munsi wa mbere.

Ku rutonde rusange, Uwizeye Jean Claude yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 16, aho akurikiwe na Dominich Schils w’ikipe ya GR mu gihe Larry Luton wa Guadeloupe, ari ku mwanya wa gatatu arushwa amasegonda 24.

Nyuma yo kwisubiza uyu mwambaro w’umuhondo, Uwizeye yavuze ko yabonye abakinnyi bahanganye bananiwe, ashaka uburyo abasiga.

Ati" Isiganwa ry’uyu munsi ryari rikomeye, nabonye abo twari duhanganye bagaragaza umunaniro ngerageza gushaka umwambaro w’umuhondo nshyiramo umunota".

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 30, ryitabiriwe n’amakipe 18, aho rizasozwa ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama, hakozwe intera y’ibilometero 1275.

Uwizeye Jean Claude yisubije umwambaro w’umuhondo yari yabonye ku munsi wa mbere muri Tour de Guyane 2019
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jimmy 2019-08-24 17:39:24

courage Musaza , nigikombe uzakegukana ntaribi, Uwiteka akube hafi rwose.

2
Little-Ray 2019-08-24 05:18:39

Wahouuuu courage kbsa. Uwiteka abane nuwo muvandimwe ndabona ahanganye nabera Gusa Gusa.

3
Mwana W'urwagasabo Courge Turagusabira Ku MANA itsinzi Uzayincyure Mu Rwakubyaye 2019-08-24 02:50:48

Courge uwo mwambaro ntuzawukuramo turagusegera

Kwamamaza