Tour du Sénégal: Uwizeyimana yabaye uwa gatatu, Munyaneza Didier aguma ku isonga mu bato

2 24-04-2018 - saa 20:18, IGIHE

Uwizeyimana Bonaventure yasoje ku mwanya wa gatatu mu Gace ka Gatatu ka Tour du Sénégal kakinwe kuri uyu wa Kabiri, Munyaneza Didier agumana umwanya wa mbere mu bakinnyi bakiri bato.

Abakinnyi 65 babarizwa mu makipe 12 yitabiriye Tour du Sénégal nibo basoje Agace kavaga ahitwa St Louis kerekeza Pire-Goureye ku ntera ya kilometero 148.5.

Umunya-Algeria Reguigui Youcef ukinira Sovac - Natura4Ever yaje ku mwanya wa mbere, akurikirwa n’Umuholandi Koop Jos n’Umunyarwanda Uwizeyimana Bonaventure wasoje ku mwanya wa gatatu bhagereye rimwe bakoresheje amasaha atatu, iminota 27 n’isegonda rimwe. Ibi bihe kandi bihuriwe n’abagera kuri 52 bagereye ku murongo mu gikundi.

Munyaneza Didier wari wasoje ku mwanya wa Kane mu Gace ka Kabiri yaje ku wa 26 kuri uyu munsi ariko agumana umwambaro w’umukinnyi mwiza mu bakiri bato bitabiriye iri siganwa, ndetse akaza ku wa Gatanu ku rutonde rusange.

Munyaneza w’imyaka 21 amaze gukoresha 8:13:39 arusha Bouzidi Mohamed ukinira Sovac - Natura4Ever umukurikiye amasegonda atatu.

Mu bandi Banyarwanda baserukiye igihugu, Ukiniwabo Jean Paul René yasoje ku mwanya wa 29; Uwiduhaye Paul 39; Byukusenge Patrick 41 na Hadi Janvier waje ku wa 42 mu Gace ka Gatatu.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye Tour du Sénégal iri kuba ku nshuro ya 17, ikaba iri ku rwego rwa 2.2 ku bipimo by’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) iri ku mwanya wa gatanu, inyuma ya Sovac - Natura4Ever imaze gukoresha 24:41:03, inganya na Club De La Defence na Team Embrace The World mu gihe Global Cycling Team ya kane n’u Rwanda zirushwa amasegonda 53.

Abakinnyi b'u Rwanda bajya inama mbere yo gutangira gusiganwa
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Sempoma Felix, atanga impanuro za nyuma mbere yuko abakinnyi bahaguruka
Umujyanama wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Rugasaguhunga Yvette, ari inyuma ya Team Rwanda kuva ku Gace ka Mbere k'isiganwa
Ikipe y'Igihugu yatijwe amaboko na bamwe mu Banyarwanda baba muri Sénégal
Agace ka Gatatu ka Tour du Sénégal kavaga ahitwa St Louis kerekeza Pire-Goureye ku ntera ya kilometero 148.5
Munyaneza Didier aracyari ku isonga mu bakinnyi bato
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
zigama 2018-04-25 16:10:36

imana ibakomeze barangize amahoro

2
Denys 2018-04-24 13:53:29

Bravo !!!

Kwamamaza