Tour du Sénégal: Munyaneza yagumye ku isonga mu bato, bagenzi be ntibahirwa

0 25-04-2018 - saa 19:28, Manzi Rema Jules

Ku munsi wa kane wa Tour du Sénégal ikiyobowe n’Umunya-Algeria Youcef Reguigui, Munyaneza Didier yagumye ku isonga mu bakiri bato, abandi Banyarwanda ntibabasha kwigira imbere mu myanya.

Umunya-Algeria Youcef Reguigui ukomeje kwigaragaza muri Tour du Sénégal niwe umaze kwegukana uduce twose uko ari dutatu bamaze gukina.

Kuri uyu wa Gatatu yegukanye akazengurukaga umujyi wa Thies ku ntera y’ibirometero 108 akoresheje amasaha 2:41:10.

Yakurikiwe na Koop Jos nawe wakomeje kuba kuri uyu mwanya kuva isiganwa ryatangira bakaba bakoresheje ibiha bingana kimwe n’abandi 35 bagereye ku murongo rimwe barimo Abanyarwanda Ukiniwabo Jean Paul Rene, Uwizeyimana Bonaventure na Munyaneza Didier, mu gihe Uwiduhaye Paul yabaye uwa 41 asizwe amasegonda 0 :25, Byukusenge Patrick aba uwa 51 asizwe iminota 2:20 naho Hadi Janvier aba uwa 53 asizwe iminota 2:41.

Ku rutonde rusange, Reguigui Youcef ukinira Sovac - Natura4Ever aracyayoboye n’amasaha 10:54:08, amaze kunyonga muri rusange asiga Koop Jos wa kabiri amasegonda 0:20 naho Umunyarwanda uza hafi akaba ari Munyaneza Didier wa gatanu usigwa amasegonda 0:44 ariko akaba uwa mbere mu bakiri bato.

Abandi Banyarwanda ntibabashije kuzamuka mu myanya kuko Uwizeyimana yagumye ku wa 22 muri rusange ; Hadi ava kuwa 29 ajya ku wa 30, Ukiniwabo ava ku wa 36 aba uwa 34, Uwiduhaye ava ku wa 39 asubira inyuma itatu naho Byukusenge ava kuwa 41 asubira inyuma imyanya 10.

Kuri uyu wa Kane bazakina agace kazava mu Mujyi wa Thies gasorezwa i Ndangane ku ntera y’ibirometero 158.2, ku wa Gatanu bakazakina akazava Ndangane kerekeza i Ngueniene ku ntera y’ibirometero 114.9, ku wa Gatandatu bakazasiganwa ibirometero 140 kuva i Ngaparou byajya i Ngaparou mbere yo gusoza ku Cyumweru bazenguruka ibirometero 102.4 mu murwa mukuru Dakar.

Umukanishi Maniriho Eric yita ku magare Team Rwanda ikoresha
Perezida wa Ferwacy, Bayingana Aimable, aganira n'umutoza Felex Sempoma
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza