Tour du Sénégal: Munyaneza Didier yegukanye umwenda w’umukinnyi mwiza mu bato

3 23-04-2018 - saa 22:28, Manzi Rema Jules

Nyuma y’aho Agace ka Mbere ka Tour du Sénégal yitabiriwe n’amakipe 12 arimo n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, katabaye kuri iki Cyumweru kubera kubura umuganga w’isiganwa, aka Kabiri kakinwe kuri uyu wa Mbere kegukanywe na Youcef Reguigui naho Munyaneza Didier aba uwa mbere mu bakiri bato.

Umunya-Algeria Youcef Reguigui w’imyaka 28 yanikiye abandi mu kunyonga ibirometero 181.8 bava i Thies bajya St Louis akoresheje amasaha 4:46:05 akurikirwa n’Umuholandi Koop Jos amusize amasegonda 0:08, Umudage Fiege Lorenz aba uwa gatatu asizwe amasegonda 0:11 naho Umunyarwanda Munyaneza Didier aba uwa kane asizwe 0:16.

Munyaneza w’imyaka 21 yahise aba n’umukinnyi mwiza mu bakiri bato muri iri siganwa.

Mu bandi Banyarwanda, Uwizeyimana Bonaventure yabaye uwa 29, Hadi Janvier uwa 30, Uwiduhaye aba uwa 33, Ukiniwabo Jean Paul René uwa 35 naho Byukusenge Patrick aba uwa 39.

Munyaneza Didier yabaye uwa mbere mu bato muri Tour du Sénégal azamura ibendera ry'u Rwanda
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Sempoma Felix n'Umujyanama wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Rugasaguhunga Yvette, wari inyuma y'abaserukiye igihugu
Yvette Rugasaguhunga ari kumwe na Munyaneza Didier ndetse na Dr Claude Rwagacondo, umwe mu banyarwanda bari inyuma ya Team Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Akana Mutesi 2018-04-24 04:56:43

Bravooo Rwanda, buri gihe tuba dufite ibyo tugomba kuratira amahanga, so n’abandi barebereho kandi niba wifuza imodoka zizagutembereza ugarutse turahari ngo tugufashe ni 0788356603 abantu bashaka kujya muri park, abashaka kujya ku Kivu n’ahandi hose tuzabibafashamo , Isi yabaye n’umudugudu ntukwiye kubaho utazi igihugu cyawe, ngwino tugutembere

2
Claude 2018-04-24 03:32:40

ese aba banyamagare ko basubiye inyuma! cga ni umunaniro

3
Marx 2018-04-24 01:33:27

congz brother

Kwamamaza