Team Rwanda yitezweho kwegukana Tour du Senegal yakiriwe n’Abanyarwanda muri Sénégal (Amafoto)

2 20-04-2018 - saa 02:28, IGIHE

Ikipe y’Igihugu y’Amagare yakiriwe n’Abanyarwanda baba muri Sénégal aho yitabiriye ‘Tour du Sénégal’ izatangira ku wa 22 Mata 2018 ikarangira ku wa 29 Mata abasiganwa bakoze urugendo rw’ibilometero 1097.

Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri uyu wa Kane ku isaha y’i Dakar nibwo abasore b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umukino w’Amagare bageze ku kibuga cy’Indege cya Blaise-Diagne mu Mujyi wa Diass.

Bakiriwe n’itsinda ry’Abanyarwanda ryari rirangajwe imbere n’Umujyanama wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Yvette Rugasaguhunga.

Rugasaguhunga wari uhagarariye Ambasaderi Harebamungu Mathias yabwiye abasore bari barangajwe imbere n’Umutoza, Félix Sempoma, ko Abanyarwanda baba muri Sénégal bari inyuma y’iyi kipe, icyo bo basabwa ari uguhesha ishema igihugu.

Abaserukiye u Rwanda muri Sénégal ni abakinnyi batandatu aribo René Ukiniwabo, Bonaventure Uwizeyimana, Hadi Janvier, Byukusenge Patrick ari nawe kapiteni w’iyi kipe, Munyaneza Didier na Uwiduhaye Michel.

Rugasaguhunga yabwiye aba bakinnyi ko Abanya-Sénégal bari inyuma y’u Rwanda, ndetse n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino muri iki gihugu rikaba ryagaragaje ko riri inyuma y’Abanyarwanda.

Batanu muri aba bakinnyi bari baturutse muri Australia aho bari bitabiriye imikino ya Commonwealth. Sempoma yavuze ko ikipe y’igihugu yagerageje kwitwara neza nubwo itabonye imidali ariko ‘ikituzanye muri Sénégal ni umwenda w’umuhondo.”

Yakomeje agira ati “Tuzakoresha imbaraga zose dufite dutware umwenda w’umuhondo. Tuzagerageza kandi aho Umunyarwanda ari agomba kurwana ishyaka.”

Sempoma yabwiye IGIHE ko yiteze kuzahangana n’amakipe akomeye arimo aturuka muri Maroc, ayo muri Sénégal hamwe n’indi yo muri Algeria.

Iyi kipe iserukiye u Rwanda ntigaragaramo abakinnyi banditse amazina cyane muri iri uyu mukino nka Areruya Joseph, Ndayisenga Valens, Bosco Nsengimana n’abandi. Gusa umutoza wayo yatangaje ko nubwo harimo abakinnyi bakiri bato ariko ‘ikipe ihari nayo irashoboye n’abari hano tubafitiye icyizere gihagije’.

Iri siganwa rigizwe n’uduce umunani rizitabirwa n’amakipe 28 arimo ayo mu Butaliyani, Maroc, Kenya, u Bufaransa, Koweit, Canada, Algeria n’ibindi bihugu.

Abasiganwa baziruka mu bice by’imirambi muri Sénégal aho ku munsi wa mbere bazakora intera y’ibilometero 143.20 uvuye mu Mujyi wa Dakar ukerekeza ahitwa Thies.

Intera ndende iri ku munsi wa Kabiri w’isiganwa aho bazakora urugendo rw’ibilometero 181.80 bava Thies bagana ahitwa St Louis. Ni isiganwa rizasozwa bazenguruka mu Mujyi wa Dakar ahantu hareshya n’ibilometero 102.40.

Abanyarwanda bari muri iki gihugu bateguye uburyo bazashyigikira iyi kipe aho biyemeje kuzajya bari ku mihanda hafi ya hose aho isiganwa rizanyura bitwaje n’amabendera y’igihugu mu rwego rwo gutiza umurindi aba basore.

Kugeza ubu abategura iri rushanwa bemereye imodoka eshatu Abanyarwanda kugira ngo zizabe zikurikira isiganwa, ziriho n’ibirango by’u Rwanda.

Ikibuga Mpuzamahanga cya Blaise-Diagne niho aba bakinnyi bakiriwe
Ubwo basohokaga mu kibuga cy'indege...
Rulinda Guido, umwe mu Banyarwanda batuye muri Sénégal wari wagiye kwakira iyi kipe
Uwizeyimana Bonaventure ubwo yageraga i Dakar
Umuganga w'ikipe, Ruvogera Obed, akanyamuneza kari kose
Mutuyemariya Virginie ukuriye RwandAir muri Sénégal asuhuza Ruvogera
Abanyarwanda bakiranye urugwiro Ikipe y'Igihugu y'Umukino w'Amagare
Umujyanama wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Yvette Rugasaguhunga, aha impanuro aba bakinnyi
Sempoma yabwiye IGIHE ko yiteze kuzahangana n’amakipe akomeye arimo aturuka muri Maroc, ayo muri Sénégal hamwe n’indi yo muri Algeria
Hadi Janvier ni umwe mu baserukiye u Rwanda muri Tour du Sénégal
Mutuyemariya Virginie ukuriye RwandAir muri Sénégal
Umwe mu bakozi ba Ambasade y'u Rwanda muri Sénégal wari wagiye kwakira iyi kipe
Visi Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare muri Sénégal ni umwe mu bakiriye aba bakinnyi banafata ifoto y'urwibutso
Abana bari bakenyeye bya kinyarwanda...
Ukiniwabo Jean Paul René
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Niyoyitungira Ezéchiel 2018-05-09 17:35:01

Tubifurije amahirwe masa basaza kandi ndashima kubona Hadi Janvier yarongeye gukina igare
Sempoma na we ati Komera na kipe yawe

2
Ntirampeba Léonidas 2018-05-08 15:17:47

Bakazumurego Ndazi Itsinda Barimwo Ntiryoroshe Har Maroc,senegal,nu Bufaransa Bagerageze Kwugara No Gusambura Peroton Kandi Babike Uwutsinda Kuko Nigihugu Kiba Gitsinze Ndabizi Nabibayemwo Mukomeze Umurego Ncuti

Kwamamaza