IGIHE

Nzafashwanayo Jean Claude yegukanye Tour de la RDC

4 11-08-2019 - saa 18:16, IGIHE

Umunyarwanda Nzafashwanayo Jean Claude ukinira Benediction Excel Energy yegukanye isiganwa rizenguruka RDC ryabaga ku nshuro ya karindwi, ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2019.

Mbere y’uko agace ka gatandatu ari nako ka nyuma k’iri siganwa gakinwa, n’ubundi uyu musore niwe wahabwaga amahirwe yo kwegukana isiganwa kuko yari imbere y’abandi aho yarushaga Umunya-Angola wari umukurikiye iminota 09:04’.

Agace ka gatandatu k’iri siganwa katangiye saa 11:54 (12:54 ku isaha y’i Kigali) muri Komine ya N’sele i Kinshasa ahitwa Sefari Beach.

Abasiganwa 53 nibo barushanyijwe ku ntera y’ibilometero 100 yaheraga N’sele (Safari beach) ikarangirira ahitwa Place du Cinquantenaire wanyuze mu mihanda irimo Boulevard Lumumba, Sendwe n’ahandi.

Umunya-Burikina Faso, Nikema Bachirou, niwe waje kwegukana aka gace aho yakoresheje amasaha 2:12’, ugereranyije akaba yakoreshaga umuvuduko wa kilometero 40 mu isaha.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Hakizimana pascal 2019-08-12 07:02:51

Kabisa nibyiza abanyarwanda bakomeje kwerekana ko bashoboye.

2
MAD 2019-08-11 14:46:18

Congs to Jean Claude. C’est vraiment magnifique d’avoir gagne le Tour RDC

3
p.piddy 2019-08-11 14:13:04

Igare oyeeeeeee j.c couraude uduhesheje ishema kbs mukomereze aho

4
p.piddy 2019-08-11 14:06:00

Andika Felicitation jean couraude igare oyeeeeeee

Kwamamaza