IGIHE

Mugisha Moïse yegukanye agace gasoza Tour de l’espoir 2019

3 9-02-2019 - saa 15:54, Ngabo Roben

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare, Mugisha Moïse, yegukanye agace gasoza Tour de l’Espoir, yaberaga muri Cameroun.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019 nibwo hasojwe ku mugaragaro isiganwa ry’abatarengeje imyaka 23 ryahuzaga abakinnyi 92, bavuye mu makipe 20 atandukanye arimo na Team Rwanda, aho bahataniraga itike ya Tour de France y’abatarengeje imyaka 23.

Iri siganwa ntabwo ryahiriye abanyarwanda baryitabiriye kuko ntabwo bageze ku ntego yo kwisubiza iri rushanwa bari begukanye umwaka ushize bayobowe na Areruya Joseph.

Iyi kipe itaratangiye iri siganwa neza irisoje yegukana agace ka nyuma karyo, aho abasiganwa bazengurutse ibice bitandukanye by’umurwa mukuru wa Cameroun, i Yaoundé ku ntera y’Ibilometero 103.4.

Aka gace ka gatanu ka Tour de l’Espoir 2019, kegukanywe na Mugisha Moïse wasoreje ku mwanya wa 26 ku rutonde rusange. Isiganwa muri rusange ryegukanywe na Natnael Mebrahtom ukomoka muri Érythrée.

Ikipe y’igihugu ya Érythrée niyo yegukanye itike yo kujya muri Tour de France y’abatarengeje imyaka 23 (Tour de l’avenir) kuko yaje imbere ku rutonde rw’amakipe, aho ikurikiwe n’ikipe y’igihugu ya Équateur, Ethiopia iza ku mwanya wa gatatu naho u Rwanda rusoreza ku mwanya wa kane.

Agace ka nyuma ka Tour de l'espoir 2019 kegukanywe n'umunyarwanda Mugisha Moise
Yacob Debesay niwe wegukanye Tour de l'espoir 2019
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Danico 2019-02-11 10:41:45

Nejejejwe n’uko team Rwanda yitwaye Mugisha anteye ishema Oye Rwanda!!

2
Fora 2019-02-10 05:40:05

Nibe naba banyonga ama gari bo baragerageza nti bajya biburira ureke Amavubi akubitwa izakabwana kitumye mu nzuzi cg Rayon isezererwa ikubiswe ingumi (igifunsi) cg ...... Mufore ibindi naringiye kwandika ...

3
Richcard 2019-02-10 01:03:30

Courage musore wacu witwaye neza kabisa

Kwamamaza