Imwe mu mihanda y’i Kigali na Nyamata izafungwa kubera shampiyona ya Afurika mu magare

2 12-02-2018 - saa 12:45, Manzi Rema Jules

Mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira ku nshuro ya kabiri shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare kuva tariki 14 kugera kuri 18 Gashyantare 2018, imwe mu mihanda izakoreshwa harimo uwa Nyamata Kigali n’indi yo mu Karere ka Gasabo izafungwa.

Iri siganwa riri mu ya mbere akomeye kuri uyu mugabane, rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma y’irya 2010, rikaba rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu 22 bimwe byamaze no kugera mu Rwanda.

Kubera iyi mikino igomba gutangira tariki ya 14 kugera ku ya 18 Gashyantare 2018, Ferwacy yatangaje ko ku wa Gatatu no ku wa Kane tariki 14 na 15 Gashyantare hazafungwa umuhanda wa Nyanza (Kicukiro)- Nyamata (Golden Tulip Hotel) kuva saa moya n’igice za mu gitondo kugera saa saba n’igice.

Icyo gihe hazaba hakinwa igice cyo gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (individual time trial -ITT) no gusiganwa nk’ikipe isiganwa n’ibihe (Team time trial –TTT).

Kuwa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 17 na 18 Gashyantare 2018 kuva saa mbili za mu gitondo kugera saa munani, hazafungwa umuhanda umuhanda uva kuri Stade Amahoro (mu migina)- Controle technique- Hotel Le Printemps -Kimironko (deviation Kibagabaga) -Kibagabaga Hospital - Deviation Kinyinya - Mu Kabuga ka Nyarutarama (Kwa Ndengeye) – MTN Center - RDB - Mu Rwego - Airtel - Stade Amahoro.Hazaba hakinwa igice cyo gusiganwa mu muhanda.

Kugeza ubu ibihugu 22 ni byo bigombwa kwitabira iri siganwa biyobowe n’u Rwanda ruzaryakira, Algerie, Afurika y’Epfo, Ethiopia, Nigeria, Swaziland, Ibirwa bya Seychelles, Eritrea, Namibia, Djibouti, Ibirwa bya Maurice, Benin, Kenya, Burkina Faso, Ghana, Zambia, Sudani, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maroc, Misiri n’u Burundi.

Rizakinwa n’abakinnyi 167 muri rusange barimo abagabo 122 n’abagore 45 na ho abandi bazaba bari kumwe n’amakipe yabo (abatoza, abakanishi, abaganga,…) bose hamwe bakaba bagera kuri 97.

Imihanda itandukanye izafungwa kubera shampiyona ya Afurika y'amagare
Ikipe y'igihugu ya Eritrea, imwe mu zikomeye cyane zizitabira shampiyona ya Afurika yamaze kugera mu Rwanda inahakorera imyitozo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Njyewe 2018-02-12 16:37:01

Ariko nkiyo mufunze imihanda abantu dutuye mu gihogere ntimudusigire alternative nimwe mwumva ko uwo munsi tuzaba twabaye imfungwa ntimugakabye

2
rama 2018-02-12 11:41:49

murakoze kutumenyesha ayo makuru gusa ntabwo mutubwiye aho abantu banyura ku cyumweru hasimbura aho hafunzwe

Kwamamaza