IGIHE

Ikipe y’u Rwanda y’Amagare yisubije umudali wa Bronze muri All-African Games

2 25-08-2019 - saa 08:39, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’abakinnyi bane basiganwa ku magare ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya All-African Games iri kubera muri Maroc, yongeye kwegukana umudali wa Bronze mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe nk’uko byari byagenze mu 2015.

Muri iyi mikino iri kuba ku nshuro ya 12, mu magare u Rwanda ruhagarariwe na Mugisha Moïse, Areruya Joseph, Munyaneza Didier na Nzafashwanayo Jean Claude.

Aba basore uko ari bane bakiniye hamwe ku wa Gatandatu nk’ikipe, aho ibihugu 16 byitabiriye iri rushanwa mu mukino w’Amagare byahatanaga abakinnyi basiganwa n’ibihe nk’ikipe (hateranyijwe ibyo buri umwe yakoresheje) ku ntera y’ibilometero 16.

Ikipe ya Afurika y’Epfo ni yo yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota irindwi, amasegonda 56 n’ibice 25, ikurikirwa n’iya Érythrée yakoresheje isaha imwe, iminota icyenda, amasegonda 27 n’ibice 96.

Ikipe y’u Rwanda yajyanye na Sempoma Félix nk’umutoza, yabaye iya gatatu, yegukana umudali wa Bronze nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota icyenda, amasegonda 53 n’ibice 62.

Maroc yakiriye iyi mikino yabaye iya kane, Kenya iya gatandatu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iba iya 13 mu gihe u Burundi bwaherutse andi makipe ku mwanya wa 16.

Ubwo iyi mikino Nyafurika ya All-African Games iheruka kuba mu 2015 i Brazzaville, ikipe y’u Rwanda y’Amagare yatwaye imidali ibiri irimo uwa Zahabu wegukanywe na Hadi Janvier mu gusiganwa n’ibihe n’undi wa Bronze watwawe mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe.

Ku wa Mbere, tariki ya 26 Kanama, Areruya Joseph na Mugisha Moïse bazasiganwa n’ibihe buri mukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial) naho tariki ya 29 Kanama habe isiganwa ryo mu muhanda (Road Race).

Kugeza ubu, u Rwanda rufite imidali ibiri ya Bronze muri iyi mikino Nyafurika iri kubera muri Maroc, aho uwa mbere watwawe n’Ikipe y’Abagabo ya Beach Volleyball igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick.

Hitimana Noël na Yankurije Marthe bazatangira gusiganwa ku maguru mu cyumweru gitaha ku ntera ya metero ibihumbi 10, ku wa Kabiri no ku wa Kane.

Ikipe y'u Rwanda y'Amagare yatangiye gusiganwa kuri uyu wa Gatandatu
U Rwanda rwabaye urwa gatatu, ruhabwa umudali wa Bronze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
p.diddy 2019-08-25 14:16:32

Amagare oyeeeeeee

2
kox 2019-08-25 03:20:23

courage team Rwanda.

Kwamamaza