IGIHE

Gilbert Philippe yegukanye isiganwa rya Paris-Roubaix, Areruya Joseph yandika amateka (Amafoto)

2 15-04-2019 - saa 08:12, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umubiligi Gilbert Philippe ukinira Deceuninck-Quick Step yegukanye isiganwa rya Paris- Roubaix 2019 ryabaye kuri iki Cyumweru, aho umunyarwanda Areruya Joseph yandikiye amateka aba umunyafurika wa mbere wo munsi y’ubutayu bwa Sahara usiganwe muri irushanwa.

Muri iri siganwa ryabereye ahitwa La Compiègne ku ntera y’ibilometero 257, birimo 54.5 bigizwe n’umuhanda w’amabuye, Gilbert Philippe yahakoresheje amasaha atanu iminota 58 n’amasegonda abiri, anganya ibihe n’umudage; Politt Nils wa Team Katusha - Alpecin.

Lampaert Yves wa Deceuninck-Quick Step na Vanmarcke Sep wa EF Education First bombi bakomoka mu Bubiligi, baje ku mwanya wa gatatu n’uwa kane, basizwe amasegonda 13 na 40 na mugenzi wabo wabaye uwa mbere mu gihe Peter Sagan wa BORA-hansgrohe ufite isiganwa riheruka, yabaye uwa gatanu asizwe amasegonda 42.

Paris- Roubaix ni rimwe mu marushanwa akuze kandi akomeye muri uyu mukino w’amagare, aho ryatangiye mu 1896. Ni irushanwa kandi rigoye cyane bitewe n’imihanda ikoreshwa, ku buryo baryita amajyaruguru y’ikuzimu, ‘l’enfer du Nord’, ‘la reine des classiques’ cyangwa ‘la dure des dures’.

Iri siganwa ryagoye cyane umunyarwanda Areruya Joseph ukinira Delko-Marseille-Provence yo mu Bufaransa, aho yaje kugira ikibazo cy’igare ubwo hari hakibura ibilometero 101, ariko yongera gusubira mu muhanda.

Mbere yo gusiganwa, Areruya Joseph yari yavuze ko intego ye ari ukugerageza agasoza isiganwa ku gihe, ku buryo abakinnyi bakiri bato mu Rwanda bazagira inzozi zo kugera ku byo na we yagezeho.

Areruya w’imyaka 23, yabashije gusoza isiganwa n’ubwo yaje mu bakinnyi 10 bageze ku murongo igihe cyigenwa n’amategeko y’uyu mukino cyarangiye, gusa ntibyamubujije kwandika amateka yo kuba umunyafurika wa mbere wo munsi y’ubutayu bwa Sahara usiganwe muri iri siganwa.

Ku nshuro ya 117 rikinwa, Paris- Roubaix yari yitabiriwe n’abagera ku 175, aho 100 aribo babashije gusoza isiganwa ku gihe, 10 basoza isiganwa nyuma y’igihe cyagenwe n’aho 65 ntibabasha kurisoza.

Batanu ba mbere muri Paris-Roubaix 2019: Compiègne- Roubaix (257km)

1. Philippe Gilbert (Bel) Deceuninck – Quick-Step, 5:58’02”
2. Nils Politt (Ger) Katusha-Alpecin: Bakoresheje ibihe bimwe
3. Yves Lampaert (Bel) Deceuninck – Quick-Step, +13’’
4. Sep Vanmarcke (Bel) EF Education First, + 40’’
5. Peter Sagan (Svk) Bora-Hansgrohe, + 42’’

Team Delko Marseille Province , Areruya akinira, yitabiriye Paris-Roubaix 2019
Areruya Joseph yakoze amateka yo kuba umunyafurika wa mbere (wo munsi y'ubutayu bwa Sahara) usiganwe muri Paris-Roubaix
Areruya yabashije gusoza isiganwa n'ubwo yaje nyuma y'igihe kigenwa n'amategeko
Areruya Joseph yari afite intego yo gusoza isiganwa ku gihe
Philippe Gilbert anyonga igare rye ubwo yatanguranwaga ku murongo na Nils Politt
Philippe Gilbert yegukanye Paris-Roubaix 2019
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
fidele 2019-04-15 09:13:24

Amateka nuko yahageze atubahiriza amasaha ateganyijwe? Ntamateka.

2
Kalisa Canizio 2019-04-15 02:24:04

Namwe murasetsa koko! Ngo yanditse amateka! Yayanditse koko! Njye nabikurikiye. Nibyo yaguye hasigaye 100 km, arahaguruka arakomeza. Yageze aho barangiriza umuhango wo gutanga ibihembo warangiye, ndetse na stade byaberagamo bayifunze kuko abantu bose bari bitahiye!

Kwamamaza