Ferwacy yababariye Hadi Janvier wari warivumbuye

6 12-10-2017 - saa 13:17, Manzi Rema Jules

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (Ferwacy) ryatangaje ko ryishimiye icyemezo cy’uwahoze ari kapiteni w’Ikipe y’igihugu, Hadi Janvier, wari warasezeye yivumbuye akaba yasabye imbabazi.

Hadi w’imyaka 25 yari amaze umwaka yarahagaritse gukina ndetse asezera mu Ikipe y’igihugu yari abereye kapiteni biturutse ku burakari yatewe no kuba yarahesheje u Rwanda itike yo kwitabira imikino Olempike 2016 ariko umwanya we ukajyamo Adrien Niyonshuti nk’uko yabitangaje ubwo yasezeraga.

Ibi byavugurujwe n’ubuyobozi bwa Ferwacy bwatangaje ko kuba umukinnyi runaka yabonye itike yo kujya muri iyi mikino ataba yayibonye ku giti cye ahubwo iba ari iy’igihugu, akaba ari nayo mpamvu ubuyobozi n’abatoza bicara bakaba aribo bemeza uzasohoka bitewe n’amahirwe babona afite yo kuzitwara neza.

Nyuma y’umwaka urenga atagaragara mu marushanwa yose ategurwa na Ferwacy, Hadi yafashe icyemezo cyo kwandika asaba imbabazi ubuyobozi, abatoza, abakinnyi bagenzi be ndetse n’abakunzi b’uyu mukino anasaba ko yakwemererwa kongera gusiganwa kuko icyemezo yari yarafashe yasanze yaragihubukiye.

Umuyobozi wa Ferwacy, Bayingana Aimable yagiranye na yabwiye IGIHE ko ari inkuru nziza kubona Hadi ubwe yitekerejeho agasaba imbabazi kandi ko nta cyatuma atazihabwa kuko ari umwana mu rugo.

Yagize ati “Icyemezo cyo gusezera yari yaragifashe ku giti cye none n’icyo gusaba imbabazi agifashe ku giti cye, nta mpamvu rwose yo kutamubabarira. Hadi nta kibazo yigeze agira ngo akitugezeho kitunanire cyangwa twange kugikemura gusa ni ibisanzwe n’umwana mu rugo arakosa agasaba imbabazi akaguma mu muryango. Afite byinshi yakoreye igihugu kandi aracyakenewe.”

Hadi yasezeye mu gihe u Rwanda rwiteguraga Tour du Rwanda 2016 n’ubundi asabye imbabazi harimo gutegurwa Tour du Rwanda 2017 izatangira tariki 12 Ugushyingo ikarangira kuri 19 ariko ntabwo azayikina nk’uko Bayingana yabitangaje.

Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza twese turabizi ariko twibuke ko amaze umwaka urenga adakina. Ubwo azongera atangirire mu ikipe ye azamure urwego nyuma abe yagaruka mu ikipe y’igihugu ariko ntabwo yaza gutya ngo uhite uvuga ko yakina Tour du Rwanda isigaje iminsi ibarika.”

Bimwe mu bigwi bya Hadi Janvier mu mukino w’amagare

Hadi Janvier yavutse tariki 15 Mutarama 1991 avukira i Nyabihu ariko yamamaye cyane akinira ikipe ya Benediction y’i Rubavu. Yakinnye Tour du Rwanda bwa mbere mu 2011 yegukanamo igihembo cya mbere mu 2013 ubwo yahigaga abandi mu gace kabanza (prologue) ndetse abisubiramo no muri 2014.

Ku ruhando mpuzamahanga yitabiriye shampiyona ya Afurika yo gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (individual time trial ) mu 2012 asoza ari uwa 16 akinnye noneho afatanyije na bagenzi be nk’ikipe basiganwa n’ibihe (Team Time Trial) asoza ari uwa karindwi.

Mu 2012 yanitabiriye amasiganwa atandukanye nka Tour do Rio izenguruka umurwa mukuru wa Brazil aho yabaye uwa karindwi mu bakiri bato, akina Tour of Eritrea, La Tropicale Amissa Bongo ari naryo siganwa rikomeye muri Afurika gusa ntiyabashije kwegukana ibihembo.

Mu 2014 Hadi yegukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu muhanda asinzwe na Ndayisenga valens naho mu gukora nk’ikipe asoza ari uwa kane inyuma ya Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean Bosco na Niyonshuti Adrien. Uwo mwaka yanitabiriye amarushanwa ya Commonwealth Games yabereye muri Écosse ntiyabasha kurangiza.

Uyu mwaka yanafashije bikomeye Ndayisenga valens gukora amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye Tour du Rwanda.

Mu 2015 nibwo Hadi yanditse amateka akomeye ku giti cye yegukana igihembo cy’umunsi muri Algeria muri Grand Prix de la Ville d’Oran, akurikizaho umudali wa zahabu muri All Africa Games muri Congo Brazzaville n’umwanya wa kabiri rusange muri Tour de la Réconciliation muri Côte d’Ivoire.

Ari kapiteni, uyu mwaka nabwo yagize uruhare rukomeey kugira ngo Nsengimana Jean Bosco yegukane Tour du Rwanda. Umusaruro mwiza yari abonye watumye mu Ukuboza Bike Aid, ikipe ikina nk’iyabigize umwuga mu Budage imusinyisha amasezerano y’umwaka anarangiza 2015 ari mu bakinnyi 10 ba mbere muri Afurika, byatumye u Rwanda rubona itike yo gukina imikino olempike ariko itike iza guhabwa Niyonshuti Adrien.

Kuva icyo gihe byatangiye kuba ibibazo atumvikana n’ubuyobozi kenshi akabigaragaza abicishije ku mbuga nkoranyambaga gusa abanza kwitabira andi marushanwa atandukanye mu 2016 arimo La Tropicale Amissa Bongo yabayemo umukinnyi wa munani uzi guterera imisozi, akina shampiyona y’u Rwanda aba uwa gatandatu gusa aza gusezera muri Kanama uwo mwaka.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
DEUS GANZA 2017-10-14 02:57:17

Yes icyemezo cyiza kuri Hadi icyemezo cyiza kuri FERWACY. Nda keka hanze warahabonye umbabarire baca umugani ngo usurana umujina ikinera. gusa nongere ngushime kucyemezo cyoguca bugufi nogusaba imbabazi. so irengagize ibyo warurimo wite kubizaza kdi ubikorera urwanda thx.

2
Piter 2017-10-13 02:34:53

Sha yarahaze ubuse yumvaga azakora iki ko ariko kazike? Nabandi babirebereho nibakigire ibigireamana yaraziko niyivumbura bazamusaba babazi ariko . dukunda urwanda niba bahisemo mugenziwe nuko haribyo barebyeho nawe ubutaha bazamufata. Niyitware neza arebeko nawe batazamuhitamo

3
aime alex 2017-10-13 00:37:38

HADI ikibazo yagize nicyo kutiga iyo aza kwiga ntiyari guhubagurika kuriya

4
Oscar 2017-10-12 14:46:07

ndishimye cyane kabisa Hadi Janvier kuba wafashe icyemezo cyiza cyo kugaruka ongera ubahige kandi ndakwizeye kunyonga igare nibintu byawe ufite nubuhanga bwo kuzamura nabandi bana kuko ndakuzi ukunda nigihugu cyawe tukuri nyuma abakunzi bawe turishimye

5
Denys 2017-10-12 08:02:42

Yego nibyo mumuco nyarwanda umwana ahora mumakosa imbere yumubyeyi ariko nubuyobozi bw’umukino wamagare bwagombye kwiminjiramo agafu ngo ibyabaye kuri uyumusore bitazasubira kuriwe cyangwa mugenziwe. Witegereje neza ibigwibye usanga yarakundaga umwugawe ariko akaza guhura nigisitaza gikomeye. Birababaza kuko ubushize muminsi micye nabonye aho umukinnyi wiyizeye bamwambura umupira agirango atere penalti. Kandi byagaragayeko bibabaza cyaneko aba ari nawe wayiharaniye. Kumvikana ningombwa ariko hariho ibifatwa nkagasuzuguro. Hari imikino myinshi itandukanye nigisilikari

6
HUVYGUIB 2017-10-12 07:10:59

UBWO BAZABABARIYE NABA NICODEM

Kwamamaza