IGIHE

Areruya Joseph na Uwizeye Jean Claude berekeje mu ikipe yo muri Martinique

0 8-10-2019 - saa 10:04, Eric Tony Ukurikiyimfura

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda; Uwizeye Jean Claude na Areruya Joseph, bombi bamaze gusinyira ikipe ya Pédale Pilotine- Blue Car muri Martinique, ikirwa cy’u Bufaransa, ku masezerano y’umwaka umwe.

Uwizeye Jean Claude yakiniraga Les Sables Vendée CC yahoze yitwa Pays des Olonnes Cycliste Côte de Lumière yo mu Bufaransa, aho yari ayimazemo imyaka ibiri.

Uwizeye avuye muri Les Sables Vendée nyuma yo kwegukana Tour de Guyane 2019, aba umunyarwanda wa mbere watwaye isiganwa ryakiniwe hanze y’umugabane wa Afurika.

Uyu mukinnyi yavukiye mu Karere ka Rwamagana muri Mutarama 1994, atangira gukina umukino wo gusiganwa ku magare mu 2010 muri Les Amis Sportifs y’i Rwamagana iterwa inkunga na Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque.
.
Yasoje Tour du Rwanda ya 2018 ku mwanya wa kabiri, arushwa amasegonda 21 na Mugisha Samuel wegukanye isiganwa.

Guhera muri Werurwe 2020, Uwizeye Jean Claude azaba akinana na Areruya Joseph na we wamaze gusinyira Pédale Pilotine- Blue Car amasezerano y’umwaka umwe.

Areruya Joseph yakiniraga Delko- Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa guhera mu mwaka ushize.

Uyu mukinnyi kuri ubu ari kubarizwa mu Bushinwa hamwe n’iyi kipe amaze iminsi akinira, aho bitabiriye Tour of Taihu Lake izaba hagati ya tariki ya 9 n’iya 15 Ukwakira.

Areruya Joseph w’imyaka 23, yamenyekanye cyane akinira Les Amis Sportif y’i Rwamagana mu 2016, mu 2017 yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mbere yo kwerekeza muri Delko-Marseille Provence yo mu Bufaransa.

Yatwaye Tour du Rwanda 2017, Tour de l’Espoir 2018 na La Tropicale Amissa Bongo 2018 bituma atorwa nk’umuinnyi w’umwaka muri Afurika mu mwaka ushize.

Muri Mata uyu mwaka, Areruya Joseph yakoze amateka yo kwitabira isiganwa rya Paris Roubaix ashyiraho agahigo ko kuba umwirabura wa mbere ukomoka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wasiganwe muri iri rushanwa.

Areruya Joseph yerekeje ikipe ya Pédale Pilotine- Blue Car yo muri Martinique
Uwizeye Jean Claude azakinana na Areruya muri Pédale Pilotine- Blue Car
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza