Areruya Joseph na bagenzi be bageze i Kigali gitwari, Minispoc ibasezeranya ishimwe (Amafoto na Video)

10 6-02-2018 - saa 06:50, Manzi Rema Jules

Ikipe y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare yari igizwe n’abasore batandatu batarengeje imyaka 23 barangajwe imbere na Areruya Joseph, bagarutse i Kigali nyuma yo kwegukana isiganwa rya Tour de l’Espoir ryaberaga muri Cameroun.

Iri siganwa ryari ribereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere, ryari rifite intego ikomeye yo gutoranya abakinnyi beza kurusha abandi kugira ngo bazitabire Tour de l’Avenir 2018.

Areruya Joseph wageze i Kigali yambaye umwenda w’umuhondo agaragiwe na bagenzi be bamufashije kuwegukana, yatangaje ko ubu bamaze kwigirira icyizere intego ikaba ari ukuzitabira amasiganwa akomeye ku Isi kandi naho bakitwara neza.

Yagize ati “Kwitwara neza mu marushanwa atandukanye twegukanye muri aya mezi, bitwereka ko natwe abana b’Abanyarwanda dushoboye kandi dushobora kuzakina n’amasiganwa akomeye ku Isi nka Tour de France, Giro d’Italia tukareka gukina ayo muri Afurika gusa.”

Abajijwe ikimutera imbaraga we na bagenzi be kuko ibyo bari gukora bitari byarigeze bibaho mu Rwanda, yagize ati “icya mbere ni ikinyabupfura, imyitozo no kumvira inama z’abadukuriye, yaba abatoza, abayobozi cyangwa abavandimwe ubona hari icyo bakunganira.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Bayingana Aimable wari waherekeje iyi kipe muri Cameroun yavuze ko bishimishije kubona urwego uyu mukino ugezeho ariko ashimangira ko atari ibintu byapfuye kwizana, ahubwo byateguwe igihe kirekire kandi n’ubu bafite intego zo gukomeza gushaka abakinnyi bashya bakiri bato.

Yagize ati “Intsinzi eshatu mu gihe kitarenze amezi ane ni ibyo kwishimirwa kandi biragaragaza ibyo tumaze iminsi dukora. Ngira ngo abantu bajyaga bibaza ngo ese ko Tour du Rwanda bayitsinda ntibatware andi masiganwa, twari dufite intego yo gutsinda aya marushanwa tukerekana ko n’ahandi twatsinda kandi umukino wacu umaze gutera imbere.”

Umuyobozi ushinzwe siporo muri Minispoc, Bugingo Emmanuel, wari wagiye kwakira aba bakinnyi yabajijwe impamvu hari ishimwe bari bemerewe kuva begukana Tour du Rwanda mu Ugushingo 2017 n’ubu bakaba batararihabwa ndetse n’irya La Tropical Amissa Bongo rikaba ritaraboneka, avuga ko biri mu nzira ariko vuba bizaba byakemutse.

Yagize ati “Turi hano ku bw’ishema aba bakinnyi bahesheje igihugu, niyo ntego iba yabajyanye kandi bamaze iminsi babikora kuva muri Tour du Rwanda […] kubashimira ntabwo bikorwa kubera ko begukanye isiganwa gusa, hari ibisanzwe bigenerwa abasohokeye igihugu bitewe n’urwego rw’irushanwa, ibyo bazabihabwa.”

Yakomeje agira ati “Ubu biri mu nzira. Murabizi Minisiteri iba ifite amafaranga mu mpapuro, twe tubyigaho tukabyohereza muri Minecofin, nayo ikabyohereza muri BNR noneho amafaranga akajya kuri konti zabo. Kugeza ubu sinavuga ngo bigeze he ariko biri gukorwa vuba ndetse nk’ejo cyangwa ejo bundi bashobora kuyabona.”

Ibyo wamenya kuri Tour de l’Avenir Areruya na bagenzi be bazitabira

Tour de l’Avenir ni isiganwa rifite amateka kuko ryatangiye gukinwa mu 1961 ku gitekerezo cy’ikinyamakuru L’Équipe cyo mu Bufaransa rigenda rihabwa amazina atandukanye bitewe n’abariteraga inkunga, riza gusubirana izina rya ‘Tour de l’Avenir’ mu 1992 ari naryo rifite ubu rikaba rifatwa nka Tour de France y’abari munsi y’imyaka 23.

Bwa mbere ibihugu byo muri Afurika bigiye kwitabira iri rushanwa riteganyijwe kuva tariki 16 kugera kuri 25 Kanama 2018, ni u Rwanda rwabaye urwa mbere muri Cameroun na Maroc ya kabiri. Ni isiganwa rizaba rigizwe n’uduce 10 turimo imisozi, ahatambika hanini ndetse n’ahamanuka.

Mu bakinnyi bazwi ku Isi bigaragarije muri Tour de l’Avenir harimo Umufaransa, Warren Barguil waryegukanye mu 2012 ahita abona ikipe ya Team Argos - Shimano imufasha gukina amasiganwa akomeye arimo Vuelta a España 2013 yegukanyemo uduce tubiri, mu 2017 yitabira Tour de France yegukanamo utundi duce tubiri, aba umukinnyi uzamuka kurusha abandi n’uhatana kurusha abandi.

Iri siganwa Areruya na bagenzi be bazakina kandi ni ryo ryagaragaje impano ya kabuhariwe mu misozi, Umunya-Colombia, Nairo Quintana waryegukanye mu 2010 bituma ashimwa n’amakipe atandukanye yegukanwa na Movistar yo muri Espagne mu 2012.

Uyu yahise aba igihangange ku Isi, yitabiriye Tour de France enye, aba uwa kabiri inshuro ebyiri (2013 na 2015), yegukanye Giro d’Italia mu 2014 anegukana Vuelta a España mu 2016.

Inzozi za buri Munyarwanda by’umwihariko umukunzi w’umukino wo gusiganwa ku magare ni ukubona Abanyarwanda bagera ikirenge mu cy’abandi bagiye bigaragariza muri iri siganwa nabo bakabona amakipe yisumbuye meza i Burayi, bagakina nk’ababigize umwuga, bagakomeza guhesha ishema igihugu ariko nabo umukino ukabatunga.

Areruya Joseph ubwo yasohokaga mu Kibuga cy'Indege avuye muri Cameroun
Akanyamuneza kari kose akimara kubona abantu benshi baje kumwakira
Umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Felix, ari kumwe n'umukinnyi we Areruya Joseph ubwo bakirwaga i Kanombe
Mugisha Samuel wegukanye kamwe mu guce twari tugize Tour de l’Espoir nawe akanyamuneza kari kose ku maso
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Sterling Magnell, yishimana na Areruya Joseph
Abakinnyi bose baserukiye u Rwanda muri Cameroun batashye akanyamuneza ariko kose kubera uko bitwaye
Aba bakinnyi batwawe mu modoka zizwi nka V8
Areruya asezera abari baje kumwakira ku Kibuga cy'Indege
Hari abantu bari baturutse mu Ntara y'Uburasirazuba baje kwakira umwana wabo Areruya Joseph
Ababyeyi be nabo ntibatanzwe kuko bari bahari
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Bayingana Aimable, yari yaherekeje iyi kipe muri Cameroun
Sterling aganira n'abanyamakuru nyuma yo kugera i Kanombe
Ibyishimo byabasaze maze baterera ibicu Areruya Joseph

Amafoto: Niyonzima Moise

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NTIBARUTIMANA Noel 2018-02-09 09:03:55

Andika hano: Amahirwe masa kuri RAYONSPORT turashyigikiye hano: Nyaruguru,Ruheru,uwumusebeya,Rugote noel mbakurikiye ndi kukinamba; kurugote bagubwenez

2
Tio 2018-02-06 11:43:19

Babahe ibintu bifatika, apana kubakira ibyo kunkwa, nabo babyigurira.

3
mucyo 2018-02-06 09:12:31

nturora ahubwo ,,, nibi twari dukeneye mureke amajeri nako amavubi byayobeye

4
Jane 2018-02-06 08:15:42

Muradushimisha basore, muzi icyo gukora murahiganwa ntabwo mukina, abanyarwanda twese tubari inyuma HE Paul KAGAME abari imbere haki ya Mungu

5
Denys 2018-02-06 08:08:44

Bakwiriye kwakirwa nabayobozi bakuru bigihugu kuko bahesheje ishema twese abanyarwanda kandi bifite nicyo byerekana kumiyoborere

6
Emelyne 2018-02-06 01:21:11

Komeza utsinde mwana w,iwacu uriguhesha ishema urwatubyaye cgz Aleluya

7
john 2018-02-06 00:19:17

iri n’ishema rikomeye cyane.ndashima president kagame wabahaye amagare meza. [DICTIONARY FLAG]

8
Geralds 2018-02-05 23:17:56

Great team making the whole country proud .

9
noah 2018-02-05 23:14:41

Komereza aho musore wacu , erega natwe turashoboye (african)ahubwo nuko tudashaka kumenya no kwisobanukirwa

10
Mike 2018-02-05 23:13:53

Wooww babikoze

Kwamamaza