Agace ka Mbere ka Tour du Sénégal yitabiriwe na Team Rwanda kasubitswe

0 22-04-2018 - saa 18:49, IGIHE

Agace ka Mbere ka Tour du Sénégal yitabiriwe n’amakipe arimo n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yagombaga gutangira kuri iki Cyumweru kasubitswe habura igihe gito ngo itangire nyuma yo kubura k’umuganga w’isiganwa.

Tour du Sénégal 2018 yateguwe ku nshuro ya 17, iri ku rwego rwa 2.2 ku bipimo by’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI).

Iri siganwa rigizwe n’uduce umunani ku ntera ya kilometero 1097, ryagombaga gutangira kuri uyu wa 22 kugeza ku wa 29 Mata 2018; biteganyijwe ko rigomba kuyoborwa na Komiseri Mpuzamahanga, Umufaransa Max Michaud.

ProCyclingStats yandika amakuru y’amagare yatangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ko agace ka Mbere k’iri siganwa kasubitswe kubera umuganga utabonetse nubwo hatasobanuwe ikibazo yagize.

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye Tour du Sénégal, yagombaga gutangira abasiganwa bava i Dakar berekeza mu Mujyi wa Thies, ku ntera y’ibilometero 1143.3.

Intera ndende muri Tour du Sénégal yari ku munsi wa Kabiri w’isiganwa ahazakorwa urugendo rw’ibilometero 181.80, abasiganwa bava Thies bagana ahitwa St Louis. Ni isiganwa rizasozwa bazenguruka mu Mujyi wa Dakar, ahantu hareshya n’ibilometero 102.40.

Tour du Sénégal yabonye izuba muri Mata 1970, ndetse inashyirwa ku rutonde rw’ayemewe ku rwego mpuzamahanga, icyo gihe yatwawe n’Umunya-Algeria, Hamza Madjid. Nyuma y’imyaka itatu, isiganwa ryakuwe ku rutonde ryongera gusubizwaho mu 2001, ariko mu 2010 kubera ibibazo byavukagamo ryongeye kuvaho, rigaruka mu 2015.

Mu myaka ibiri iheruka Tour du Sénégal yegukanywe n’Abanya-Algeria, barimo Abdellah Benyoucef (2016) na Islam Mansouri ukinira Vélo Club Sovac (2017).

Tour du Sénégal byari biteganyijwe ko izanyura mu duce dutanu turimo Dakar, Thiès, Fatick na Saint-Louis. Amakipe yemeje kuyitabira arimo Bénin, Burkina Faso, Club de Défense (u Bufaransa), Embrace The World (u Budage), Gabon, Gambie, Global Cycling Team (u Buholandi), Kenyan Riders (Kenya), RD Congo, Rwanda, Sénégal, u Busuwisi na Vélo Sélec Apogée (Canada).

Abakinnyi baserukiye u Rwanda bari muri Sénégal ni René Jean Paul Ukiniwabo, Bonaventure Uwizeyimana, Hadi Janvier, Byukusenge Patrick ari nawe Kapiteni, Munyaneza Didier na Uwiduhaye Michel.

Izindi nkuru wasoma:

-  Team Rwanda yitezweho kwegukana Tour du Senegal yakiriwe n’Abanyarwanda muri Sénégal (Amafoto)

-  Abakinnyi baserukiye u Rwanda muri Tour du Sénégal bahawe umukoro

Tour du Sénégal iri ku rwego rwa 2.2 ku bipimo by’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI)
Agace ka Mbere ka Tour du Sénégal kasubitswe
Uko imihanda abasiganwa bazakoresha yari iteguwe mbere y'isubikwa ry'agace ka Mbere ka Tour du Sénégal
Ikipe y'u Rwanda yitabiriye Tour du Sénégal ubwo yakirwaga n'Abanyarwanda baba muri iki gihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza