IGIHE

Abanyarwanda ntibahiriwe muri Tour de Vendée 2019 yasojwe na Uwizeye Jean Claude gusa (Amafoto)

0 7-10-2019 - saa 10:10, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare ntiyahiriwe mu isiganwa rya Tour de Vendée 2019 ryabaye kuri iki Cyumweru mu Bufaransa, aho Uwizeye Jean Claude ari we munyarwanda rukumbi wasoje isiganwa, akaba uwa 65.

Iri siganwa riri ku rwego rwa 1.1 ryabaga ku nshuro ya 48, ryitabirirwa n’amakipe 18 arimo iy’u Rwanda.

Ikipe y’igihugu yari igizwe n’abakinnyi batandatu barimo Mugisha Samuel ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo na Uwizeye Jean Claude ukinira Sables Vendée yo mu Bufaransa.

Hari kandi Mugisha Moïse wa Skol Fly Cycling Club, Nzafashwanayo Jean Claude, Manizabayo Eric na Munyaneza Didier bose bakinira Benediction Excel Energy.

Tour de Vendée 2019 yakinwe ku ntera y’ibilometero 199.5 muri Challans na Roche-sur-Yon mu Burengerazuba bw’u Bufaransa.

Umufaransa Sarraeau Marc ukinira Groupama- FDJ, ni we wegukanye iri siganwa ry’umunsi umwe nyuma yo gukoresha amasaha ane, iminota 26 n’amasegonda 21.

Yakurikiwe na mugenzi we, Laporte Christophe we ukinira Cofidis, banganya ibihe bimwe na Coquard Bryan wabaye uwa gatatu na Cosnefroy Bénoît wabaye uwa kane. Bose bakomoka mu Bufaransa.

Uwizeye Jean Claude usanzwe ukinira Sables Vendée yo mu Bufaransa ni we munyarwanda wasoje iri siganwa, aba uwa 65 nyuma yo gusigwa iminota itandatu n’amasegonda atatu n’umukinnyi wa mbere.

Mugisha Samuel, Mugisha Moïse, Manizabayo Eric, Nzafashwanayo Jean Claude na Munyaneza Didier bari mu bakinnyi 34 batasoje iri siganwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 107.

Ikipe y'u Rwanda yitabiriye Tour de Vendée 2019 yakinwe kuri iki Cyumweru
Uwizeye Jean Claude ni we munyarwanda rukumbi wasoje isiganwa, aba uwa 65
Munyaneza Didier akata ikorosi muri iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 48
Mugisha Moïse wari umaze iminsi yitoreza mu Bufaransa mbere yo kujya gukina Shampiyona y'Isi, na we ntabwo yasoje iri siganwa
Manizabayo Eric 'Karadiyo' ni umwe mu bakinnyi batanu b'Abanyarwanda batasoje Tour de Vendée 2019
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza