Abakinnyi baserukiye u Rwanda muri Tour du Sénégal bahawe umukoro

1 22-04-2018 - saa 01:36, IGIHE

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Harebamungu Mathias, yasabye abasore baserukiye u Rwanda mu isiganwa rya ‘Tour du Sénégal’ kuzahesha ishema igihugu cyababyaye dore ko kibari inyuma mu rugendo rwabo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Ambasaderi Harebamungu yasuye abasore baserukiye u Rwanda muri iri siganwa aho bacumbitse muri Hôtel Africa 6 iherereye mu Mujyi wa Saly, uri mu bilometero 80 uturutse i Dakar mu Murwa Mukuru ku nkombe z’inyanja ya Atlantique.

Abaserukiye u Rwanda muri Sénégal ni René Jean Paul Ukiniwabo, Bonaventure Uwizeyimana, Hadi Janvier, Byukusenge Patrick ari nawe kapiteni w’iyi kipe, Munyaneza Didier na Uwiduhaye Michel. Bari kumwe kandi na Sempoma Félix nk’umutoza ndetse na Ruvogera Obed ariwe muganga w’ikipe ndetse n’umukanishi.

Batanu muri aba bakinnyi bari baturutse muri Australia aho bari bitabiriye imikino ya Commonwealth. Sempoma yavuze ko nyuma yo kwakirwa neza, ubu abari bafite umunaniro usa n’uwamaze gushira aho biteguye gutangira gusiganwa mu mirambi ya Sénégal kuri iki Cyumweru.

Gusurwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal’, Sempoma asanga ari kimwe mu byafasha aba bakinnyi kwitwara neza kuko beretswe ko igihugu kiri kumwe nabo.

Ati “Burya iyo abakinnyi ubegereye ukababa hafi nabyo birafasha, hari icyo byongereye mu mitima y’abakinnyi ubu reka dutegereze ibyo tuzakora mu muhanda.”

Aho aba bakinnyi bazasiganwa hose ni ahantu hatambika mu gihe u Rwanda rumenyereweho kwitwara neza ahari imisozi. Gusa Sempoma asanga hari abakinnyi bashobora kumuhesha intsinzi.

Ati “Ikigaragara ni uko hashobora kuzakina umukinnyi wihuta. Dufite nka Bonaventure Uwizeyimana niwe twatekerezaho cyane mu gukina ‘Sprint’, byaba bitamushobokeye, Hadi Janvier na René Jean Paul Ukiniwabo; abo uko ari batatu ndumva hatazabura umwe ugira icyo akora mu muhanda.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Harebamungu Mathias, yavuze ko abanyarwanda bari muri iki gihugu bishyize hamwe ku buryo bazashyigikira iyi kipe aho izajya hose.

Ati “Aho izajya hose tuzaba dufite abazaba bahagarariye umuryango nyarwanda uri muri Sénégal bamwe twita abafana. Ibyo byose twabitekerejeho kandi uburyo tubwishakamo ubwacu. Abakinnyi ni abahanga, biyumvamo ko bagomba gutsinda. U Rwanda n’abanyarwanda turi kumwe nabo, turagendana nabo kandi no mu irushanwa tuzaba turi kumwe.”

Ambasaderi Harebamungu yavuze ko ishyirahamwe ry’umukino w’amagare muri Sénégal ryemeye guha abanyarwanda ubufasha bwose bifuza ku buryo ‘nta na kimwe twasabye bataduhaye ubwo igisigaye ni akazi k’abasore mu muhanda’.

Ati “Aho bazaba bari hose hazaba hari abafana b’abanyarwanda n’amabendera n’ibiranga u Rwanda n’abanyarwanda, ahasigaye ni inshingano zabo.”

Abasiganwa baziruka mu bice by’imirambi muri Sénégal aho ku munsi wa mbere bazakora intera y’ibilometero 143.20 uvuye mu Mujyi wa Dakar ukerekeza ahitwa Thies.

Intera ndende iri ku munsi wa kabiri w’isiganwa aho bazakora urugendo rw’ibilometero 181.80 bava Thies bagana ahitwa St Louis. Ni isiganwa rizasozwa bazenguruka mu Mujyi wa Dakar ahantu hareshya n’ibilometero 102.40.

Ikipe y’Igihugu y’Amagare yakiriwe n’abanyarwanda baba muri Sénégal ku wa 19 Mata 2018. Ni mu gihe iri rushanwa rizatangira ku wa 22 Mata rikarangira ku wa 29 Mata abasiganwa bakoze urugendo rw’ibilometero 1097.

Akanyamuneza kari kose kuri Ukiniwabo Jean Paul René ubwo abasore b'Ikipe y'Igihugu y'Amagare ubwo yasurwaga na Ambasaderi Harebamungu
Ambasaderi Harebamungu yabwiye aba bakinnyi ko abanyarwanda baba muri Sénégal babari inyuma
Byukusenge Patrick (ibumoso) niwe kapiteni w'iyi kipe
Iyi kipe yitezeho kuzahesha u Rwanda intsinzi imbere y'amakipe arenga 20 yitabiriye iri rushanwa
Bafashe ifoto y'urwibutso ku nkombe z'inyanja ya Atlantique
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
fred k. 2018-04-21 22:44:02

natwe tubari inyuma kandi uko mujya mubikora nubundi muzabikore

Kwamamaza