IGIHE

Abakinnyi barindwi ba Skol Fly Cycling Club bagiye gukina amasiganwa 25 mu Bubiligi

0 10-07-2019 - saa 15:04, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ku nkunga yatewe n’Uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd, ikipe y’amagare ya Fly Cycling Club Kigali igiye kohereza abakinnyi barindwi mu masiganwa 25 azabera mu Bubiligi hagati y’uku kwezi kwa Nyakanga na Kanama.

Uruganda rwa Skol rushyigikira umukino w’amagare by’umwihariko rukaba rwarashinze iyi kipe ya Fly Cling Club, rwongeye gufasha abakinnyi bakiri bato kujya gukora amarushanwa mu Bubiligi nyuma y’uko mu mwaka ushize nabwo boherejweyo mu kubafasha kuzavamo abakinnyi beza.

Benurugo Emilienne ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri Skol, yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi bazamara iminsi 40 mu Mujyi wa Eeklo mu Bubiligi, aho bazakora amasiganwa 25 n’imyitozo itandukanye ibafasha kumenyera gusiganwa ku rwego mpuzamahanga.

Mu bakinnyi barindwi bazagenda uyu mwaka, harimo batandatu bakinira Skol Fly Cycling Club mu gihe umwe, Muhoza Eric w’imyaka 17 akinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Ati ”Mu mwaka ushize twagiye dufite abakinnyi batandatu b’ingimbi ariko uyu mwaka tuzajyana abakinnyi barindwi bari mu byiciro bitandukanye. Ni igikorwa gitegurwa na Skol ku bufatanye na Fly Cycling Club, Ferwacy n’abandi batanyabikorwa baba mu Bubiligi. Bazamarayo iminsi 40, bitabire amasiganwa 25, mu minsi bazaba batakinnye, bazajya bakora imyitozo bafashwa na Niyonshuti Adrien.”

“Uyu mwaka twafashe ibyiciro bitandukanye kuko dushaka guha abakinnyi benshi amahirwe yo kuba baba abanyamwuga, bakaba banabona amakipe ndetse bakaba bafite ubunararirabonye bwo gukina amasiganwa menshi ari hejuru y’ayo babona mu Rwanda.”

Ntembe Jean Bosco uyobora Skol Fly Cycling Club yavuze ko abakinnyi bagiye kwiga kugira ngo na bo bazamure urwego rwabo, kuko abavuye mu Bubiligi mu mwaka ushize ari bamwe mu bahagaze neza mu Rwanda.

Ati ”Tugiye kwiga, amagare y’i Burayi urwego ariho ruri hejuru ni amahirwe kuri Fly, ni amahirwe ku mukino w’amagare mu Rwanda. Ubushize twajyanye abana batandatu, usubiyeyo ni umwe (Nsabimana)."

"Abavuyeyo ubushize ubu bari kwitwara neza, Habimana Jean Eric aheruka gutsinda Shampiyona mu isiganwa ryo mu muhanda, Gahemba Barnabé atsinda isiganwa ry’abakinnyi ku giti cyabo basiganwa n’ibihe. Dufite icyizere ko n’abo tugiye kujyana bazaza bahagaze neza kuko ubushize twakoze amarushanwa 11 none aba bazakora 25.”

Murenzi Emmanuel wari uhagariye Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) muri iki gikorwa, yavuze ko bashimishijwe n’ubufatanye buri hagati ya Skol n’ikipe ya Fly mu guteza imbere umukino w’amagare, ashimangira ko kuba abakinnyi bagiye hanze hari icyo bizafasha uyu mukino.

Ati ”Uru rugendo ni ingenzi kuri twe kuko aba basore ntabwo bagiye gutembera ahubwo bagiye kwiga. Turizera ko igikorwa bagiyemo kizabafasha kuzamura urwego kandi turagishyikiye kandi tuzakomeza kugitera inkunga mu buryo bushoboka bwose.”

Nsabimana Jean Baptiste ‘Machine’ uzagenda ayoboye bagenzi be dore ko asubiyeyo ku nshuro ya kabiri, yavuze ko ubwa mbere we na bagenzi be bagowe n’amasiganwa bakinnye, ariko yemeza ko ubu hari ibyo bamaze kuyamenyaho.

Ati ”Ubushize byaratugoye ariko hari ibyo twamenye tugiye kugenda tuzi. Amarushanwa yabo hari uburyo atandukanye n’aya hano mu Rwanda kuko hariya iyo bagusize iminota ibiri uhita uva mu isiganwa. Tuzaganira na bagenzi bacu bagiyeyo bwa mbere kugira ngo tuzabashe kwitwara neza mu masiganwa tuzakina.”

Abakinnyi n’ababayoboye barahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kane berekeza mu Bubiligi, aho bazaguruka mu Rwanda tariki ya 20 Kanama mu gihe Mugisha Moïse uzakina Imikino Nyafurika izabera muri Maroc, we azagaruka tariki ya 15 Kanama.

Abakinnyi bazerekeza mu Bubiligi

Icyiciro cy’ingimbi: Nsabimama Jean Baptiste w’imyaka 18, Hakizimana Félicien w’imyaka 18, Muhoza Eric w’imyaka 17.

Abatarengeje imyaka 23: Niyonshuti Jean Pierre w’imyaka 19 na Mutabazi Cyprien w’imyaka 19

Abakuru: Mugisha Moïse w’imyaka 22 na Dukuzumuremyi Fidèle w’imyaka 23.

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri SKOL, Benurugo Emilienne, ni we uzaba ayoboye abazerekeza mu Bubiligi kuri uyu wa Kane
Ntembe Jean Bosco uyobora Fly Cycling Club igiye kohereza abakinnyi mu Bubiligi
Murenzi Emmanuel yavuze ko FERWACY izakomeza gushyigikira iki gikorwa cya Skol na Fly Cycling Club
Nsabimana Jean Baptiste uzwi nka Machine, agiye gukina aya masiganwa abera mu Bubiligi ku nshuro ya kabiri
Tuyishime Karim uzwi nka Kenzman ni we wayoboye iki kiganiro n'itangazamakuru
Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs azajya n'abakinnyi batandatu ba Skol Fly Cling Club mu Bubiligi
Ni ku nshuro ya kabiri Skol na Fly Cycling Club bagiye kohereza abakinnyi bakiri bato mu masiganwa mu Bubiligi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza